15.04.2023 Views

Umwuka W'Imijyi Ibiri

Umwami, abayobozi b’idini, n’ibikomangoma bari bategetswe kwicisha bugufi bakemera amahano yakorwaga n’abo baturage babaga bariye karungu. Inyota yo kwihimura yakanguwe cyane no kwicwa k’umwami; maze bidatinze abategetse ko yicwa nabo baramukurikira. Hakurikiyeho kwicisha inkota abantu bose bakekwagaho kutemera Impinduramatwara. Gereza zuzuye abantu ku buryo icyo gihe zari zirimo imfungwa zirenga ibihumbi magana abiri. Imijyi yo muri ubwo bwami yari yuzuwemo ibikorwa by’amahano ateye ubwoba. Ishyaka rimwe ry’abaharanira impinduramatwara ryahanganaga n’irindi maze Ubufaransa buhinduka urubuga rugari rw’abantu benshi bahanganye babaga bahinduwe nk’abasazi n’ibyifuzo byabo bibi. “Mu mujyi wa Paris, imyivumbagatanyo yarasimburanaga, abaturage bari baracitsemo ibice byinshi bitagendereye ikindi uretse kwicana ubwabo bakamarana.” Icyiyongeye kuri ako kaga kari rusange, ni uko igihugu cyose cyibonye mu ntambara yamaze igihe kirekire kandi yasenyaga cyarwanaga n’ibihugu bikomeye byo mu Burayi. “Igihugu cyari hafi yo gusenyuka burundu; abasirikare basabaga ibirarane by’imishahara batahembwe, abaturage bo mu mujyi wa Paris bibasiwe n’inzara ikabije, mu ntara hose hari harabaye umusaka kubera kuyogozwa n’ibisambo, kandi gutera imbere no kujijuka byari hafi gusibangana bigasimburwa n’imivurungano no kwigira ibyigenge.

SHOW MORE
SHOW LESS

You also want an ePaper? Increase the reach of your titles

YUMPU automatically turns print PDFs into web optimized ePapers that Google loves.

Umwuka W'Imijyi Ibiri

imyaka ibihumbi bwanditswe ho amaraso y’abera, bwakwemerwa bute muri iki gihe kuba mu

bagize itorero rya Kristo ?

Hari impamvu ituma ibihugu by’Abaporotesitanti bivuga ko Ubugatolika

butagitandukanye cyane n’Ubuporotesitanti muri iki gihe nko mu bihe bya kera. Hari

icyahindutse, nyamara ntacyo ubupapa bwahindutseho. Ubugatolika busa cyane

n’Ubuporotesitanti bwo muri iyi minsi, kuko Ubuporotesitanti bwaretse umurongo

bwatangiranye mu bihe by’Abagorozi.

Nk’uko amatorero ya Giporotesitanti yakomeje gushaka icyubahiro mu isi, urukundo

rw’urumamo rwabahumye amaso. Bizeye ko hari icyiza gishobora guturuka mu kibi, maze

ku iherezo ingaruka zabaye kubona ikibi kiganje icyiza. Aho guhaguruka ngo baharanire

ukwizera kwahawe abakiranutsi, ubu bameze nk’uko bahoze, basaba Roma imbabazi kubera

kutifatanya na yo, bakagira uburyarya.

Umubare munini w’abatemera Roma, ntubona ububi bw’ububasha bwayo n’ingaruka

z’inyigisho zayo. Benshi bahamya ko umwijima w’iby’umwuka n’uw’iby’ubwenge waranze

amateka y’Uburayi hagati y’ikinyejana cya gatandatu n’icya cumi na gatandatu wagize

uruhare mu gukwiza amahame yabo, imigenzo yabo, n’agahato kabo, kandi ubuhanga

buhanitse bwo mu gihe cyakurikiyeho, gusakara k’ubwenge no kwamamara k’ukwishyira

ukizana mu bijyanye n’idini, byahaye urwaho izo nyigisho n’ikandamiza. Mu by’ukuri,

kwibwira ko ibyabayeho icyo gihe byakongera kubaho no mu gihe cyacu, ni urukozasoni. Ni

iby’ukuri koko k’umucyo mwinshi, wo kujijuka mu by’ubwenge, mu by’ubuhanga, no mu

by’umwuka, wamurikiye ab’iki gihe. Mu mpapuro z’Igitabo Cyera cy’Imana gihora

kibumbuye, umucyo uvuye mu ijuru warasiye isi yacu. Nyamara dukwiriye kwibuka ko, uko

umucyo urushaho gukwira, ni nako umwijima ukomeye w’abashaka kuwuzimya no

kuwuhakana urushaho kwiyongera.

Kwiga Bibiliya usenga, nibyo byakwereka Abaporotesitanti imico nyakuri y’Ubupapa

maze bikabatera kubugirira amakenga no kubuzibukira; ariko benshi biringiye ubwenge

bwabo kuburyo bumva badakeneye kwicisha bugufi ngo bashake Imana, kugira ngo

bashobore kugendera mu kuri. Nubwo bafite ubwibone bw’umucyo wabarasiye, ni injiji haba

mu Byanditswe Byera haba no kubyerekeye ubushobozi bw’Imana. Kubwo gushaka bimwe

mu buryo bwo kwirema agatima, bishakira ibintu byoroheje mu bya mwuka kandi

bitabatesheje agaciro. Icyo bifuza ni uburyo bwatuma bibagirwa Imana ariko bakagaragara

nk’abatarayiretse. Ubupapa bwakoze ibishoboka ngo bugere kuri ibyo byose. Mu

myigishirize yabo, biteganyijwe ko hafi y’abatuye isi, hari amatsinda abiri y’abantu: abashaka

gukizwa kubera ubutungane bwabo; n’abandi bashaka gukirizwa mu byaha byabo. Ngaha rero

ahari ibanga ry’ububasha bw’ubupapa.

Amateka yerekana ko ibihe by’umwijima ukomeye mu by’ubwenge byafashije ubupapa

kugera ku ntego yabwo. Bigaragara na none ko mu bihe bizaza, umucyo ukomeye mu

by’ubumenyi nawo uzabufasha kugera ku cyo bwifuje. Mu myaka yashize, ubwo abantu bari

413

Hooray! Your file is uploaded and ready to be published.

Saved successfully!

Ooh no, something went wrong!