15.04.2023 Views

Umwuka W'Imijyi Ibiri

Umwami, abayobozi b’idini, n’ibikomangoma bari bategetswe kwicisha bugufi bakemera amahano yakorwaga n’abo baturage babaga bariye karungu. Inyota yo kwihimura yakanguwe cyane no kwicwa k’umwami; maze bidatinze abategetse ko yicwa nabo baramukurikira. Hakurikiyeho kwicisha inkota abantu bose bakekwagaho kutemera Impinduramatwara. Gereza zuzuye abantu ku buryo icyo gihe zari zirimo imfungwa zirenga ibihumbi magana abiri. Imijyi yo muri ubwo bwami yari yuzuwemo ibikorwa by’amahano ateye ubwoba. Ishyaka rimwe ry’abaharanira impinduramatwara ryahanganaga n’irindi maze Ubufaransa buhinduka urubuga rugari rw’abantu benshi bahanganye babaga bahinduwe nk’abasazi n’ibyifuzo byabo bibi. “Mu mujyi wa Paris, imyivumbagatanyo yarasimburanaga, abaturage bari baracitsemo ibice byinshi bitagendereye ikindi uretse kwicana ubwabo bakamarana.” Icyiyongeye kuri ako kaga kari rusange, ni uko igihugu cyose cyibonye mu ntambara yamaze igihe kirekire kandi yasenyaga cyarwanaga n’ibihugu bikomeye byo mu Burayi. “Igihugu cyari hafi yo gusenyuka burundu; abasirikare basabaga ibirarane by’imishahara batahembwe, abaturage bo mu mujyi wa Paris bibasiwe n’inzara ikabije, mu ntara hose hari harabaye umusaka kubera kuyogozwa n’ibisambo, kandi gutera imbere no kujijuka byari hafi gusibangana bigasimburwa n’imivurungano no kwigira ibyigenge.

SHOW MORE
SHOW LESS

Create successful ePaper yourself

Turn your PDF publications into a flip-book with our unique Google optimized e-Paper software.

Umwuka W'Imijyi Ibiri

Muri ubwo buhendanyi bukomeye kandi bunyuranye nimwo umutware w’ibibi byose

asohoreza umugambi we wo gusebya Imana no guheza umuntu mu butindi. Kandi nk’uko

tubona uko Satani ashobora kwiyoberanya, agasohoza umugambi we yifashishije abayobozi

b’itorero, dushobora gusobanukirwa neza impamvu arwanya Bibiliya cyane. Iki Gitabo

nikiramuka gisomwe, imbabazi n’ urukundo by’Imana bizahishurwa; bizagaragara ko Imana

itagira n’umwe yikoreza umutwaro uremereye. Nta kindi idusaba uretse umutima umenetse,

ushenjaguwe, wicisha bugufi, n’umwuka wo kumvira.

Nta cyitegererezo Yesu yadusigiye mu mibereho ye cy’uko abagabo n’abagore bakwiriye

kwifungiranira mu mazu y’abihaye Imana, ngo babone kuba babonereye kujya mu ijuru.

Ntaho yigeze yigisha ko urukundo n’imbabazi bikwiriye kugira ikindi kintu kibisimbura.

Umutima w’Umukiza wahoraga usabwe n’urukundo. Uko umuntu arushaho kwegera

ubutungane mu bya mwuka, ni ko intekerezo ze zihumuka, uko arushaho gusobanukirwa

icyaha ni nako yimbika mu kugirira impuhwe ubabaye. Papa yiyise uhagarariye Kristo ku isi;

ariko se ni buryo ki imico ye igereranywa n’iy’Umukiza wacu? Mbese hari abo Yesu yigeze

ashyira mu nzu y’imbohe cyangwa ngo bababazwe kubera ko batamuhaye icyubahiro

nk’Umwami w’ijuru ? Mbese hari uwigeze kumva ijwi rye acira abantu urubanza rwo gupfa

kubera ko batamwemeye ? Igihe abaturage bo mu mudugudu wa Samariya bamwirukanaga

bakanga kumucumbikira, intumwa Yohana yararakaye, iramubaza ati, “Nyagasani urashaka

ko dutegeka umuriro ngo uve mu ijuru ubatsembe bose bashireho nk’uko Eliya yabigenje?

Yesu yarebye abigishwa be yumva abababariye, maze acyaha uwo mwuka mubi wari ubarimo

ati “Umwana w’umuntu ntiyaje kurimbura abantu, ahubwo yazanywe no kubaha ubugingo.’‘

5 Mbega ukuntu umutima wa Kristo utandukanye cyane n’uwo uwiyitaga ko amuhagarariye

ku isi!

Muri iki gihe itorero ry’i Roma ryerekana uruhande rwiza imbere y’amahanga, ariko

rikikingiriza gusaba imbabazi kubwo ubugome buteye ubwoba rizwiho. Ryiyambika

imyambaro ya gikristo; nyamara ntiryahindutse. Amahame yose ubupapa bwagenderagaho

mu bihe byashize buracyayakurikiza na bugingo n’ubu. Nan’ubu riracyagendera ku nyigisho

ryihimbiye mu gihe cy’umwijima. Ntihakagire umuntu wishuka. Ubwo bupapa, ubu

Abaporotesitanti biteguye gupfukamira ni bumwe na bwa bundi bwategekaga isi mu gihe

cy’Ubugorozi, igihe abantu b’Imana bahagurukiraga icyarimwe, bigatuma bahara amagara

yabo, bagashyira ahagaragara ubugome bwaryo. Ubupapa buracyafite ubwibone no kwishyira

hejuru bwategekeshaga abami n’ibikomangoma buvuga ko buhwanye n’Imana. Itorero

ntiryagabanyije ubugome bwaryo cyangwa gutegekesha igitugu kuruta mu gihe

bwasiribangaga ubudendezo w’ikiremwa muntu, bukamarira ku icumu abera b’Isumbabyose.

Ubupapa buhwanye rwose n’uko ubuhanuzi bubuvuga ko ari bwo buzaba ubuhakanyi

bukomeye bwo mu bihe biheruka. Kwerekana imico yatuma bugera ku mugambi wabwo

neza; ni rimwe mu mategeko abugenga; ariko muri uko kwihinduranya nk’uruvu, buhisha

ubumara budahinduka nk’ubwo inzoka. Baravuga bati “Kwizera ntikugomba kugirwa

n’abahakanyi, haba n’abakekwaho kugira ubuhakanyi.’‘ 6Mbese ubwo bubasha bumaze

412

Hooray! Your file is uploaded and ready to be published.

Saved successfully!

Ooh no, something went wrong!