15.04.2023 Views

Umwuka W'Imijyi Ibiri

Umwami, abayobozi b’idini, n’ibikomangoma bari bategetswe kwicisha bugufi bakemera amahano yakorwaga n’abo baturage babaga bariye karungu. Inyota yo kwihimura yakanguwe cyane no kwicwa k’umwami; maze bidatinze abategetse ko yicwa nabo baramukurikira. Hakurikiyeho kwicisha inkota abantu bose bakekwagaho kutemera Impinduramatwara. Gereza zuzuye abantu ku buryo icyo gihe zari zirimo imfungwa zirenga ibihumbi magana abiri. Imijyi yo muri ubwo bwami yari yuzuwemo ibikorwa by’amahano ateye ubwoba. Ishyaka rimwe ry’abaharanira impinduramatwara ryahanganaga n’irindi maze Ubufaransa buhinduka urubuga rugari rw’abantu benshi bahanganye babaga bahinduwe nk’abasazi n’ibyifuzo byabo bibi. “Mu mujyi wa Paris, imyivumbagatanyo yarasimburanaga, abaturage bari baracitsemo ibice byinshi bitagendereye ikindi uretse kwicana ubwabo bakamarana.” Icyiyongeye kuri ako kaga kari rusange, ni uko igihugu cyose cyibonye mu ntambara yamaze igihe kirekire kandi yasenyaga cyarwanaga n’ibihugu bikomeye byo mu Burayi. “Igihugu cyari hafi yo gusenyuka burundu; abasirikare basabaga ibirarane by’imishahara batahembwe, abaturage bo mu mujyi wa Paris bibasiwe n’inzara ikabije, mu ntara hose hari harabaye umusaka kubera kuyogozwa n’ibisambo, kandi gutera imbere no kujijuka byari hafi gusibangana bigasimburwa n’imivurungano no kwigira ibyigenge.

SHOW MORE
SHOW LESS

Create successful ePaper yourself

Turn your PDF publications into a flip-book with our unique Google optimized e-Paper software.

Umwuka W'Imijyi Ibiri

Gusenga ibishushanyo n’imibiri y’abapfuye, kwiyambaza abatagatifu, no guha Papa

ikuzo, ibyo byose ni ubuhendanyi bwa Satani bwo kuvana ibitekerezo by’abantu ku Mana no

ku Mwana wayo. Kugira ngo abageze mu irimbukiro, yihatira gukura intekerezo zabo k’Uwo

bashobora kuboneramo agakiza gusa. Aberekeza ku kintu cyose cyashobora gusimbura

Uwavuze ati:“Mwese abarushye n’abaremerewe, nimuze munsange mbaruhure.” 4

Satani akorana umwete mwinshi kugira ngo agaragaze imico y’Imana uko itari, kamere

y’icyaha, n’ipfundo nyakuri ry’intambara ikomeye. Ubuhanga bwe bupfobya icyo amategeko

mvajuru asaba maze bugaha abantu uburenganzira bwo gukora icyaha. Nanone kandi, atuma

abantu bagira imyumvire ipfuye ku Mana kugira ngo bayitinye kandi bayange aho kuyikunda.

Ubugizi bwa nabi Satani asanganywe mu mico ye, abwikuraho maze akabugereka ku

Muremyi; ibyo abikora mu rwego rw’idini maze bigasohozwa mu buryo bwo kuramya. Nuko

ubwenge bw’abantu bukarindagira, maze Satani akabagira ingabo ze zirwanya Imana. Kubwo

kugoreka imico y’Imana, amahanga ya gipagani yaboneyeho kwizera ko ari ngombwa

gutamba ibitambo by’abantu kugira ngo Imana ibemere; maze ubugome buteye ubwoba

bugakorwa bitwaje uburyo bunyuranye bwo gusenga ibigirwamana.

Itorero Gatolika ry’i Roma ryahuje imigenzo ya gipagani n’iya gikristo, nk’uko itorero rya

gipagani ryabigenje, ryerekana imico y’Imana uko itari, ryibanda ku bikorwa bikabije

ubugome kandi biyobya. Mu gihe Roma yashyirwaga hejuru bikomeye, hari ibikoresho

byakoreshwaga mu iyica rubozo kugira ngo abantu bemere inyigisho za Roma ku gahato.

Hari harateguye igiti gisongoye cyo gutwikiraho abatemera amahame yabo. Bateguraga

ubwicanyi bw’indengakamere utashobora gusobanura kugeza ubwo buzerekanwa ku munsi

w’urubanza. Abanyacyubahiro bo mu itorero, bayobowe na Shebuja Satani bigishijwe

guhimba uburyo bwose bukomeye bwo kwica urubozo kandi badahorahoje abatemera

inyigisho zabo. Inshuro nyinshi, gushinyagurira abantu byakomezaga gukorwa kugeza aho

umuntu ananirwa kubyihanganira, maze akanamuka, akageza aho abona ko gupfa ari byo

byiza.

Uko niko abahakanaga inyigisho za Roma bagenzwaga. Naho abizera babo bo

bahanishwaga gukubitwa imikoba, ubundi bakabicisha inzara, bagahanishwa kubabaza

imibiri yabo uburyo bwose babona ko bwababaza umutima. Kugira ngo bahamye neza ko

ijuru ribemeye, abicuzaga ibyaha bicaga amategeko y’Imana, bica amategeko y’ibyaremwe.

Bigishwaga guca imirunga yashyizweho n’Imana guhesha imigisha no kunezeza abantu igihe

bakiri ku isi. Amarimbi yuzuragamo miliyoni nyinshi z’abazize kumara igihe cyabo ku isi

bibabaza ngo bikuremo ibyo kamere irarikira no kubicubya, nk’aho ibyo bibatera gucumura

ku Mana, no kwikuramo intekerezo n’amarangamutima ayo ariyo yose atuma batekereza

bagenzi babo.

Niba twifuza gusobanukirwa neza ubugome bwa Satani bwakozwe mu gihe cy’imyaka

amagana menshi, budakozwe n’abatarigeze kumenya Imana, ahubwo bukaba bwarakozwe

n’abakristo bakoreshejwe n’abakristo, dukwiriye gusa kureba amateka y’itorero rya Roma.

411

Hooray! Your file is uploaded and ready to be published.

Saved successfully!

Ooh no, something went wrong!