15.04.2023 Views

Umwuka W'Imijyi Ibiri

Umwami, abayobozi b’idini, n’ibikomangoma bari bategetswe kwicisha bugufi bakemera amahano yakorwaga n’abo baturage babaga bariye karungu. Inyota yo kwihimura yakanguwe cyane no kwicwa k’umwami; maze bidatinze abategetse ko yicwa nabo baramukurikira. Hakurikiyeho kwicisha inkota abantu bose bakekwagaho kutemera Impinduramatwara. Gereza zuzuye abantu ku buryo icyo gihe zari zirimo imfungwa zirenga ibihumbi magana abiri. Imijyi yo muri ubwo bwami yari yuzuwemo ibikorwa by’amahano ateye ubwoba. Ishyaka rimwe ry’abaharanira impinduramatwara ryahanganaga n’irindi maze Ubufaransa buhinduka urubuga rugari rw’abantu benshi bahanganye babaga bahinduwe nk’abasazi n’ibyifuzo byabo bibi. “Mu mujyi wa Paris, imyivumbagatanyo yarasimburanaga, abaturage bari baracitsemo ibice byinshi bitagendereye ikindi uretse kwicana ubwabo bakamarana.” Icyiyongeye kuri ako kaga kari rusange, ni uko igihugu cyose cyibonye mu ntambara yamaze igihe kirekire kandi yasenyaga cyarwanaga n’ibihugu bikomeye byo mu Burayi. “Igihugu cyari hafi yo gusenyuka burundu; abasirikare basabaga ibirarane by’imishahara batahembwe, abaturage bo mu mujyi wa Paris bibasiwe n’inzara ikabije, mu ntara hose hari harabaye umusaka kubera kuyogozwa n’ibisambo, kandi gutera imbere no kujijuka byari hafi gusibangana bigasimburwa n’imivurungano no kwigira ibyigenge.

SHOW MORE
SHOW LESS

Create successful ePaper yourself

Turn your PDF publications into a flip-book with our unique Google optimized e-Paper software.

Umwuka W'Imijyi Ibiri

rero, mureke tugereranye amwe mu mahame shingiro ya Leta yacu n’amahame y’itorero

Gatolika.

‘‘Itegeko nshinga rya Leta zunze ubumwe za Amerika ritanga umudendezo

w’umutimanama ku muntu wese. Nta kindi kigeretseho.. Papa Pius IX, mu rwandiko rwe

yandikiye abantu bose rwo ku wa 15 Kanama 1854 yaravuze ati: “Inyigisho ziteye urujijo

kandi z’ibinyoma cyangwa za kinyamaswa zishyigikiye umudendezo w’umutimanama ni

kirimbuzi iyobya — ni icyorezo mu bindi byose, giteye ubwoba mu gihugu.’ Na none uwo

Mupapa yongeye kwandika urundi rwandiko ku wa 8 Ukuboza 1864 avuma “abemeza ko

umuntu akwiye umudendezo w’umutimanama n’uwo idini mu byo kuramya,” hamwe

n’abandi bose bashyigikiye ko itorero ridakwiriye gukoresha imbaraga. ”

Ijwi ry’amahoro rya Roma muri Leta zunze ubumwe za Amerika, ntirisobanura ihinduka

ry’umutima. Riba irinyambabazi aho rigaragara ko rikeneye gufashwa. Umwepisikopi witwa

O’Connor aravuga ati: ‘Umudendezo w’idini uzabaho by’urwiyerurutso kugeza igihe

hazashobora gukorwa ikinyuranije nawo ntibigire icyo bihungabanya abanyagatolika.’

Umwepisikopi mukuru w’ahitwa Mutagatifu Ludoviko yigeze kuvuga ati:“Ubuhakanyi no

kutizera ni ubugome; kandi mu bihugu bya Gikristo, nko mu Butaliyana no muri Esipanye,

aho abaturage bose ari Abagatolika, kandi idini Gatolika rikaba ariyo rigize umugabane

w’ingenzi w’amategeko y’igihugu, ubuhakanyi no kutizera bihanirwa nk’ubundi bugome. ...”

‘‘Umukaridinali wese, Umwepisikopi mukuru n’umwepisikopi wo mu itorero Gatolika,

arahirira imbere ya Papa indahiro y’ubuyoboke, irimo amagambo akurikira: “Abahakanyi,

abitandukanya n’abagomera ibyo wowe twita nyirubutungane (papa) wavuze, cyangwa

ibizavugwa n’abazagusimbura, nzakora uko nshoboye kose, mbatoteze kandi mbarwanye. “

2

Ni koko mu itorero Gatolika, harimo abakristo nyakuri. Abantu ibihumbi byinshi bo muri

iryo torero bakorera Imana bakurikije umucyo wabarasiye. Ntibemerewe kwiyigisha Ijambo

ry’Imana, ni cyo gituma batigenzurira ukuri. Ntabwo bigeze na rimwe babona itandukaniro

riri hagati yo gusenga guturutse ku mutima wiyeguriye Imana n’ukw’icyitiriro, uko kurangiza

umihango. Imana irebana imbabazi n’impuhwe nyinshi bene abo bantu, bigishijwe kwizera

gufuditse kandi kudashyitse. Izohereza imirase y’umucyo irasire mu mwijima w’icuraburindi

ubagose. Izabahishurira ukuri nk’uko kuri muri Yesu, kandi benshi bazafata icyemezo

giheruka cyo gufatanya n’abantu bayo.

Ariko ubugatolika bw’i Roma, bugendeye ku mategeko yabwo bwite, muri iki gihe

ntibuvuga rumwe n’ubutumwa bwiza bwa Kristo nko mu bihe byabwo bya kera. Amatorero

y’Abaporotesitanti ari mu mwijima w’icuraburindi, kandi bari bakwiriye kugenzura neza

ibimenyetso by’ibihe. Itorero Gatolika ry’i Roma, ntiriragera ku mugambi wo gusohoza

imigambi n’uburyo bw’imikorere byaryo. Rirakoresha uburyo bwose kugira ngo rimenyekane

hose kandi rigwize imbaraga zaryo mu gihe ryitegura intambara ikomeye yo kongera

gutegeka isi yose, kugira ngo ribone uko ryongera kurenganya no gukumira ibyo

408

Hooray! Your file is uploaded and ready to be published.

Saved successfully!

Ooh no, something went wrong!