15.04.2023 Views

Umwuka W'Imijyi Ibiri

Umwami, abayobozi b’idini, n’ibikomangoma bari bategetswe kwicisha bugufi bakemera amahano yakorwaga n’abo baturage babaga bariye karungu. Inyota yo kwihimura yakanguwe cyane no kwicwa k’umwami; maze bidatinze abategetse ko yicwa nabo baramukurikira. Hakurikiyeho kwicisha inkota abantu bose bakekwagaho kutemera Impinduramatwara. Gereza zuzuye abantu ku buryo icyo gihe zari zirimo imfungwa zirenga ibihumbi magana abiri. Imijyi yo muri ubwo bwami yari yuzuwemo ibikorwa by’amahano ateye ubwoba. Ishyaka rimwe ry’abaharanira impinduramatwara ryahanganaga n’irindi maze Ubufaransa buhinduka urubuga rugari rw’abantu benshi bahanganye babaga bahinduwe nk’abasazi n’ibyifuzo byabo bibi. “Mu mujyi wa Paris, imyivumbagatanyo yarasimburanaga, abaturage bari baracitsemo ibice byinshi bitagendereye ikindi uretse kwicana ubwabo bakamarana.” Icyiyongeye kuri ako kaga kari rusange, ni uko igihugu cyose cyibonye mu ntambara yamaze igihe kirekire kandi yasenyaga cyarwanaga n’ibihugu bikomeye byo mu Burayi. “Igihugu cyari hafi yo gusenyuka burundu; abasirikare basabaga ibirarane by’imishahara batahembwe, abaturage bo mu mujyi wa Paris bibasiwe n’inzara ikabije, mu ntara hose hari harabaye umusaka kubera kuyogozwa n’ibisambo, kandi gutera imbere no kujijuka byari hafi gusibangana bigasimburwa n’imivurungano no kwigira ibyigenge.

SHOW MORE
SHOW LESS

Create successful ePaper yourself

Turn your PDF publications into a flip-book with our unique Google optimized e-Paper software.

Umwuka W'Imijyi Ibiri

budashidikanywa mu Mana y’ukuri. “Kuko witondeye ijambo ryo kwihangana kwanjye,

nanjye nzakurinda”, iryo ni isezerano ry’Umukiza. Yajyaga kohereza bidatinze buri mu

marayika uvuye mu ijuru kurinda abantu bayo, aho kugira ngo umuntu umwe gusa uyiringira

atsindwe na Satani.

Umuhanuzi Yesaya agaragaza igishuko giteye ubwoba kizaza ku banyabyaha kigatuma

bibwira ko batazagerwaho n’urubanza rw’Imana agira ati: “Twagiranye isezerano n’urupfu,

kandi twuzuye n’ikuzimu, igihe ibyago bizasandara ku isi bigahitana igihugu, ntibizatugeraho

kuko twiboneye ubuhungiro mu binyoma, tukaba twihishe mu buryarya”. 11 Muri iryo tsinda

harimo abantu banze kwihana, nyamara bakirema agatima ubwabo ko nta gihano kizagera ku

munyabyaha; ahubwo ngo abantu bose, uko ububi bwabo bwaba bungana kose, bahabwa

imyanya y’icyubahiro mu ijuru , bagasa n’abamarayika b’Imana. Ariko ikirushije ibindi

gutera ubwoba, ni ba bandi bagiranye isezerano n’urupfu kandi bakuzura n’ikuzimu,

barwanya ukuri ijuru ryatanze ngo gukingire abakiranutsi mu gihe cy’amakuba, mu cyimbo

cyako bakemera guhungira mu binyoma bya Satani, ari bwo kuyobya kw’imyuka

y’abadayimoni.

Igitangaje cyane kiruhije gusobanura, ni uburyo abantu bo muri iki gihe bahumye. Abantu

ibihumbi byinshi banga Ijambo ry’Imana barifata nk’iridakwiye kwizerwa maze bakakira

ibinyoma bya Satani batazuyaje. Abahakanyi n’abakobanyi bannyega abizera amagambo

y’intumwa n’abahanuzi, maze ubwabo bagatandukira, bahinyura ibyo Ibyanditswe Byera

bivuga ku byerekeye Kristo n’inama y’agakiza, n’ingororano zizahabwa abanze ukuri. Ni abo

kugirirwa imbabazi kuko bafite ibitekerezo bigufi, ni abanyantege nke, bakurikiza imigenzo

kuko batamenya gukurikiza iby’Imana ishaka ngo bumvire ibyo amategeko yayo asaba.

Bagaragaza cyane ibyiringiro nk’aho bagiranye isezerano n’urupfu kandi bakaba buzura

n’ikuzimu- wagirango bashinze urubibi ntavogerwa hagati yabo ubwabo no guhora

kw’Imana. Nta gishobora kubatera ubwoba. Nuko biyeguriye umushukanyi uko bakabaye,

bifatanya nawe, bahinduka isanga n’ingoyi, maze abuzuza umwuka we, kugira ngo batabona

imbaragan’ icyo bashingiraho bamwigobotora.

Satani amaze igihe kirekire ategura igitero simusiga cyo kuyobya abari mu isi. Urufatiro

rw’umurimo we rwatangijwe amagambo yabwiriye Eva mu murima wa Edeni ati: ” N’ukuri

gupfa ntimuzapfa”. ” Umunsi mwakiriyeho, amaso yanyu azahweza, mumere nk’imana maze

mumenye icyiza n’ikibi.” Buhoro buhoro akomeza gutegura inzira z’igishuko kiruta ibindi

abinyujije mu myuka iyobya. Ntaragera ku musozo w’ibyo yateguye; ariko azawugeraho muri

iki gihe gito gisigaye. Umuhanuzi aravuga ati: “Mbona imyuka itatu mibi isa n’ibikeri... kuko

ari yo myuka y’abadayimoni ikora ibitangaza, igasanga abami bo mu isi yose ibahururize

kujya mu ntambara yo ku munsi ukomeye w’Imana Ishoborabyose.” 12 Uretse abazaba

barinzwe n’imbaraga y’Imana, binyuze mu kwizera Ijambo ryayo, isi yose izarohama muri

icyo gishuko gikabije ubwoba. Abantu bihutira gusinzirira mu mutekano w’urupfu,

bazakangurwa gusa no gusukwa kw’umujinya w’Imana.

405

Hooray! Your file is uploaded and ready to be published.

Saved successfully!

Ooh no, something went wrong!