15.04.2023 Views

Umwuka W'Imijyi Ibiri

Umwami, abayobozi b’idini, n’ibikomangoma bari bategetswe kwicisha bugufi bakemera amahano yakorwaga n’abo baturage babaga bariye karungu. Inyota yo kwihimura yakanguwe cyane no kwicwa k’umwami; maze bidatinze abategetse ko yicwa nabo baramukurikira. Hakurikiyeho kwicisha inkota abantu bose bakekwagaho kutemera Impinduramatwara. Gereza zuzuye abantu ku buryo icyo gihe zari zirimo imfungwa zirenga ibihumbi magana abiri. Imijyi yo muri ubwo bwami yari yuzuwemo ibikorwa by’amahano ateye ubwoba. Ishyaka rimwe ry’abaharanira impinduramatwara ryahanganaga n’irindi maze Ubufaransa buhinduka urubuga rugari rw’abantu benshi bahanganye babaga bahinduwe nk’abasazi n’ibyifuzo byabo bibi. “Mu mujyi wa Paris, imyivumbagatanyo yarasimburanaga, abaturage bari baracitsemo ibice byinshi bitagendereye ikindi uretse kwicana ubwabo bakamarana.” Icyiyongeye kuri ako kaga kari rusange, ni uko igihugu cyose cyibonye mu ntambara yamaze igihe kirekire kandi yasenyaga cyarwanaga n’ibihugu bikomeye byo mu Burayi. “Igihugu cyari hafi yo gusenyuka burundu; abasirikare basabaga ibirarane by’imishahara batahembwe, abaturage bo mu mujyi wa Paris bibasiwe n’inzara ikabije, mu ntara hose hari harabaye umusaka kubera kuyogozwa n’ibisambo, kandi gutera imbere no kujijuka byari hafi gusibangana bigasimburwa n’imivurungano no kwigira ibyigenge.

SHOW MORE
SHOW LESS

Create successful ePaper yourself

Turn your PDF publications into a flip-book with our unique Google optimized e-Paper software.

Umwuka W'Imijyi Ibiri

Imyuka iyobya yihindura nk’intumwa za Kristo kugira ngo ivuguruze ibyo zanditse

ziyobowe n’Umwuka Muziranenge zikiri ku isi. Iyo myuka mibi ihakana ko Bibiliya ikomoka

ku Mana, maze igakuraho urufatiro rw’ibyiringiro bya gikristo kandi ikazimya umucyo

umurika mu nzira ijya mu ijuru. Satani akora ku buryo abantu bizera ko Bibiliya ari

ibihimbano, cyangwa ari igitabo cyo mu gihe cy’iremwa ry’umuntu, ariko ubu kidakwiriye

kwitabwaho cyane, cyangwa gikwiye kurekwa kuko kitakijyanye n’igihe. Maze akifashisha

ibyo imyuka mibi kugira ngo yigarurire umwanya w’Ijambo ry’Imana. Uyu niwo muyoboro

akoresha; muri ubu buryo ashobora gutumaabantu bizera ibyo ashaka. Igitabo cyagombaga

kumuciraho iteka n’abayoboke be, agishyira mu bwihisho aho ashaka; Umukiza w’abari mu

isi agahindurwa nk’umuntu usanzwe. Kandi nk’uko umusirikare w’Umunyaroma wari urinze

igituro cya Yesu yakwije ibinyoma by’uko Yesu atazutse, nk’uko yari yohejwe n’abatambyi

n’abakuru b’idini, niko n’abizera imyuka mibi bakwiza hose ko nta gitangaje mu mibereho

ya Yesu Umukiza wacu. Bamaze kujijisha abantu ku bya Yesu, bashyushya inkuru

z’ibitangaza bakora ubwabo bavuga ko birenze kure cyane imirimo ya Kristo.

Ni iby’ukuri koko muri iki gihe, imyuka iyobya irarushaho kwihinduranya, igatwikira

imwe mu migambi ikomeye yayo, ikiyerekana mu ishusho ya gikristo. Nyamara amagambo

bahereye kera kose bavugira ku ruhimbi no mu binyamakuru babwira rubanda, yerekana neza

abo ari bo. Izo nyigisho ntizishobora guhakanwa cyangwa ngo zihishwe.

Ndetse n’uko zigaragaza muri iki gihe, bitandukanye cyane n’uko zajyaga kwihanganirwa

iyo zigaragaza nka mbere, kuko ziteye ubwoba bitewe n’ubushukanyi n’ ibinyoma

byuzuyemo. Igihe mbere hose iyo myuka iyobya yahakanaga Kristo na Bibiliya, muri iki gihe

bwo ihamya ko ibemera bombi. Nyamara Bibiliya ihabwa ubusobanuro bwo kunezeza abafite

imitima itarababyawe ubwa kabiri, ukuri kwayo ntikugire impinduka kuri bo. Urukundo

rwibandwaho nk’umuco w’Imana uruta iyindi yose, nyamara ruteshwa agaciro hagendewe ku

marangamutima, ntihabeho itandukaniro rigaragara ry’icyiza n’ikibi. Ubutabera bw’Imana,

uko yanga icyaha, ibisabwa ku mategeko yayo yera, byose ntibibe bicyitabwaho. Abantu

bigishwa ko Amategeko y’Imana ari inyandiko zipfuye. Ibitekerezo bishimishije, n’ibikorwa

by’ubupfumu bitwara intekerezo z’abantu, maze bigatuma banga Bibiliya kandi ariyo rufatiro

rwo kwizera kwabo. Bihakana Kristo bivuye inyuma nk’uko byabaye mbere; nyamara Satani

yahumye abantu amaso kugira ngo badatahura imitego ye.

Hari bake gusa bashobora kumenya imbaraga y’ibishuko by’imyuka iyobya n’akaga

kazanwa no kuyikururira. Benshi bagerageza kuyikururira bashaka kwimara amatsiko gusa.

Ntabwo baba bayizeye rwose kandi bagenda bomboka kuko baba bafite ubwoba bwo

kuyiyoboka burundu ngo bategekwe nayo. Nyamara bagendagenda mu cyanya

cyabuzanyijwe, maze umurimbuzi agakoresha imbaraga ze, ahereye ku byo bifuza. Iyo

bamaze kwegurira intekerezo zabo kuyoborwa na we, abahindura iminyago ye. Ku mbaraga

zabo rero ntibashobora kumwigobotora. Nta kindi uretse gusa imbaraga y’Imana, itangwa

nk’igisubizo cy’amasengesho avuye ku mutima wizeye, ni yo ishobora kugobotora imitima

yafatiwe muri uwo mutego.

403

Hooray! Your file is uploaded and ready to be published.

Saved successfully!

Ooh no, something went wrong!