15.04.2023 Views

Umwuka W'Imijyi Ibiri

Umwami, abayobozi b’idini, n’ibikomangoma bari bategetswe kwicisha bugufi bakemera amahano yakorwaga n’abo baturage babaga bariye karungu. Inyota yo kwihimura yakanguwe cyane no kwicwa k’umwami; maze bidatinze abategetse ko yicwa nabo baramukurikira. Hakurikiyeho kwicisha inkota abantu bose bakekwagaho kutemera Impinduramatwara. Gereza zuzuye abantu ku buryo icyo gihe zari zirimo imfungwa zirenga ibihumbi magana abiri. Imijyi yo muri ubwo bwami yari yuzuwemo ibikorwa by’amahano ateye ubwoba. Ishyaka rimwe ry’abaharanira impinduramatwara ryahanganaga n’irindi maze Ubufaransa buhinduka urubuga rugari rw’abantu benshi bahanganye babaga bahinduwe nk’abasazi n’ibyifuzo byabo bibi. “Mu mujyi wa Paris, imyivumbagatanyo yarasimburanaga, abaturage bari baracitsemo ibice byinshi bitagendereye ikindi uretse kwicana ubwabo bakamarana.” Icyiyongeye kuri ako kaga kari rusange, ni uko igihugu cyose cyibonye mu ntambara yamaze igihe kirekire kandi yasenyaga cyarwanaga n’ibihugu bikomeye byo mu Burayi. “Igihugu cyari hafi yo gusenyuka burundu; abasirikare basabaga ibirarane by’imishahara batahembwe, abaturage bo mu mujyi wa Paris bibasiwe n’inzara ikabije, mu ntara hose hari harabaye umusaka kubera kuyogozwa n’ibisambo, kandi gutera imbere no kujijuka byari hafi gusibangana bigasimburwa n’imivurungano no kwigira ibyigenge.

SHOW MORE
SHOW LESS

You also want an ePaper? Increase the reach of your titles

YUMPU automatically turns print PDFs into web optimized ePapers that Google loves.

Umwuka W'Imijyi Ibiri

nyakuri bushyira umuntu hejuru y’amategeko yose;” ko ‘uko umuntu ari kose, ari imbonera’;

ko ‘’Imana idaciraho iteka;” kandi ko ibyaha byose bikozwe, ntakibi kibirangwamo.’‘ Iyo

abantu bamaze kugera ku rwego rwo kwizera ko irari ari itegeko risumba ayandi, ko umuntu

wese yigenga, kandi ko ibyo umuntu ariwe bireba gusa, ninde watangazwa n’ ukwangirika

ndetse n’ibibi byaduka impande zose? Benshi bafite ishyushyu ryo kwemera inyigisho

zibasigira umudendezo utuma bayoboka ibyo imitima yabo irarikiye. Intwaro zatumaga yifata

yazeguriye irari, imbaraga z’ubwenge n’iz’ibya roho yabuhariye kwifuza kwa kinyamaswa,

maze Satani akanezezwa no gukoranyiriza ibihumbi byinshi by’abantu biyita abigishwa ba

Kristo mu rushundura rwe.

Ariko nta n’umwe ukwiriye gushukwa n’ibyo imyuka mibi ivuga. Imana yatanze umucyo

uhagije kugira ngo ubabashishe kuvumbura uwo mutego. Nk’uko byamaze kugaragazwa,

inyigisho z’urufatiro rw’imyuka iyobya zihanganye n’amahame y’ukuri kw’Ijambo ry’Imana.

Bibiliya ivuga yeruye ko abapfuye ntacyo bamenya, ko imigambi yabo iba irangiye; bakaba

batakigira umugabane mu bikorerwa munsi y’izuba; ntibashobora kumenya umubabaro

cyangwa umunezero w’abakunzi babo basize mu isi.

Niyo mpamvu, Imana yabuzanyije yeruye kugerageza kugirana ibiganiro n’imyuka

y’abapfuye. Mu gihe cy’Abaheburayo hari hariho itsinda ry’abantu babyiyemereraga, nk’uko

abanyamyuka babikora muri iki gihe, bagirana umushyikirano n’abantu bapfuye. Ariko iyo

‘myuka imenyerewe’, kwitwa ‘’abashyitsi baturuka mu yandi masi’‘, Bibiliya ivuga ko ‘’ari

imyuka y’abadayimoni.’‘ Umurimo wo gushyikirana n’imyuka mibi, wavuzwe ko ari ikizira

k’Uwiteka, kandi wabuzanyijwe ku mugaragaro ko uhanishwa igihano cy’urupfu. 5 Izina

nyaryo ry’umurozi riragayitse muri iki gihe. Guhamya ko abantu bashobora kugirana

ibiganiro n’imyuka y’abadayimoni, bifatwa nk’ibihimbano byo mu gihe cy’imyaka

y’umwijima. Nyamara, inyigisho zo gusenga imyuka mibi, zimaze kugira abayoboke

ibihumbi amagana, ndetse za miliyoni nyinshi z’abantu, bakoresheje ubumenyi mu bya

siyansi, mu bushakashatsi bwabo, bigarurira amatorero, maze zishyirwa mu mategeko

y’ubuyobozi ndetse no mu nkiko z’abami — igishuko gikwiriye ku isi yose nta kindi

n’icyongera kubyutsa, mu bundi bushukanyi bushya bw’ubushitsi n’ubupfumu, ari byo

byaciriweho iteka guhera kera kose.

Iyo hatabaho ibindi bihamya bigaragaza imico nyakuri y’imyuka iyobya, byajyaga kuba

bihagije ku Bakristo kumenya ko nta tandukaniro riri hagati yo gukiranuka n’icyaha, hagati

y’ubupfura n’ubutungane by’ intumwa za Kristo n’ukwangirika kw’abakozi ba Satani. Iyo

Satani yerekana ko ababi bari mu ijuru kandi bahafite imyanya ikomeye cyane, aravuga ati:

“Uko waba umugome kose; n’ubwo waba wizera cyangwa utizera Imana n’ijambo ryayo.

Winezeze uko ushaka; ijuru ni iryawe”. Abigisha b’iby’imyuka mibi baravuga bati: Umuntu

wese ukora ibyaha ni mwiza imbere y’Uwiteka, kandi irabanezererwa; cyangwa bati: Imana

ica imanza iri he?’‘ 6 Ijambo ry’Imana riravuga riti: “Bagushije ishyano abita ikibi icyiza

n’icyiza bakita ikibi, umwijima bawushyira mu cyimbo cy’umucyo n’umucyo bakawushyira

mu cyimbo cy’umwijima”. 7

402

Hooray! Your file is uploaded and ready to be published.

Saved successfully!

Ooh no, something went wrong!