15.04.2023 Views

Umwuka W'Imijyi Ibiri

Umwami, abayobozi b’idini, n’ibikomangoma bari bategetswe kwicisha bugufi bakemera amahano yakorwaga n’abo baturage babaga bariye karungu. Inyota yo kwihimura yakanguwe cyane no kwicwa k’umwami; maze bidatinze abategetse ko yicwa nabo baramukurikira. Hakurikiyeho kwicisha inkota abantu bose bakekwagaho kutemera Impinduramatwara. Gereza zuzuye abantu ku buryo icyo gihe zari zirimo imfungwa zirenga ibihumbi magana abiri. Imijyi yo muri ubwo bwami yari yuzuwemo ibikorwa by’amahano ateye ubwoba. Ishyaka rimwe ry’abaharanira impinduramatwara ryahanganaga n’irindi maze Ubufaransa buhinduka urubuga rugari rw’abantu benshi bahanganye babaga bahinduwe nk’abasazi n’ibyifuzo byabo bibi. “Mu mujyi wa Paris, imyivumbagatanyo yarasimburanaga, abaturage bari baracitsemo ibice byinshi bitagendereye ikindi uretse kwicana ubwabo bakamarana.” Icyiyongeye kuri ako kaga kari rusange, ni uko igihugu cyose cyibonye mu ntambara yamaze igihe kirekire kandi yasenyaga cyarwanaga n’ibihugu bikomeye byo mu Burayi. “Igihugu cyari hafi yo gusenyuka burundu; abasirikare basabaga ibirarane by’imishahara batahembwe, abaturage bo mu mujyi wa Paris bibasiwe n’inzara ikabije, mu ntara hose hari harabaye umusaka kubera kuyogozwa n’ibisambo, kandi gutera imbere no kujijuka byari hafi gusibangana bigasimburwa n’imivurungano no kwigira ibyigenge.

SHOW MORE
SHOW LESS

Create successful ePaper yourself

Turn your PDF publications into a flip-book with our unique Google optimized e-Paper software.

Umwuka W'Imijyi Ibiri

amagambo Yesu yavuze ngo «ariko muzagambanirwa n’ababyeyi banyu, ndetse

n’abavandimwe na bene wanyu n’incuti zanyu; bazicisha bamwe muri mwe. Muzangwa na

bose babahora izina ryanjye.» Luka 21:16,17. Abizera bahuye n’akarengane gakaze kuruta

ako bari barigeze guhura na ko mbere, maze isi yose ihinduka isibaniro. Abagize Itorero rya

Kristo bamaze imyaka amagana menshi bihisha. Ibyo ni byo umuhanuzi yavuze ati : «Uwo

mugore ahungira mu butayu, aho afite ahantu yateguriwe n’Imana, kugira ngo

bamugaburirireyo, kumara iminsi igihumbi na magana abiri na mirongo itandatu »

Ibyahishuwe 12:6.

Kujya ku butegetsi kw’itorero ry’i Roma kwabaye intangiriro y’ibihe by’Umwijima. Uko

ububasha bw’iryo torero bwiyongeraga, ni ko n’umwijima warushagaho kubudika. Abantu

bateshejwe kwizera Kristo, we rufatiro nyakuri, basigara bizera Papa w’i Roma. Mu cyimbo

cyo kwiringira Umwana w’Imana ngo abababarire ibyaha abahe n’agakiza k’iteka ryose,

biringiraga Papa, n’abepisikopi ndetse n’abapadiri Papa yashyizeho ngo bamuhagararire.

Bigishijwe ko Papa ari we muhuza wabo n’Imana uri ku isi kandi ko ntawari gushobora

kwegera Imana atamunyuzeho, kandi na none ko Papa yari kumwe na bo ari mu cyimbo

cy’Imana, bityo ibyo bikaba byaravugaga ko agomba kumvirwa. Kudakurikiza amategeko ya

Papa byabaga ari impamvu yo gutuma ababikoze bahabwa igihano gikomeye kibabaza imibiri

n’intekerezo byabo. Kubw’ibyo, abantu bateshejwe kurangamira Imana barangamira abantu

bibeshya, bayoba kandi b’abagome, kandi si ibyo gusa ahubwo ikirenzeho barangamira

Umutware w’umwijima wabakoreragamo. Icyaha cyiyoberanyije mu mwambaro

w’ubutungane.

Iyo Ibyanditswe Byera bikuweho maze umuntu akiyerekana ko ari we uri hejuru ya byose,

icyo dusigara tubona gusa ni uburiganya, ibinyoma ndetse no guhenebera mu bibi. Uko

kwimika amategeko n’imihango byashyizweho n’abantu byagaragaje kononekara kuzanwa

no kwirengagiza amategeko y’Imana.

Iyo minsi cyari igihe cy’akaga ku itorero rya Kristo. Nta gushidikanya, abantu bashikamye

ku kuri batadohoka bari bakeya cyane. Nubwo ukuri kutigeze kubura abaguhamya, hari ibihe

wasangaga ikinyoma n’imigenzo ya gipagani bisa n’ibigiye kukunesha byimazeyo, ndetse no

gusenga Imana mu buryo nyakuri bigasa n’ibizageraho bigasibangana ku isi. Ubutumwa

bwiza bwari bwaribagiranye, nyamara imihango y’idini yo yakomeje kwiyongera maze

abantu basigara bavunwa n’ibintu bikomeye basabwa gukora. Ntabwo bigishijwe gusa gutega

amakiriro kuri Papa bamufata nk’umuhuza wabo n’Imana, ahubwo bigishijwe no kwiringira

ko ibikorwa byabo ari byo biba impongano y’ibyaha byabo. Gukora ingendo ndende bajya

ahantu bitaga ahaziranenge, gukora ibikorwa byo kubabaza imibiri yabo bihora ibyaha

bakoze, kuramya inzibutso z’abapfuye bitaga abaziranenge, kubaka insengero, kubaka

inzibutso z’abo bitaga abaziranenge, kubaka aho gutambira ibitambo, gutanga amafaranga

menshi mu itorero-- ibyo bikorwa byose ndetse n’ibindi bisa nk’ibyo ni byo abantu

bahatirwaga gukora kugira ngo bahoshe umujinya w’Imana, cyangwa kugira ngo Imana

ikunde ibagirire neza nk’aho Imana imeze nk’abantu, ikaba irakazwa n’ubusa, cyangwa

33

Hooray! Your file is uploaded and ready to be published.

Saved successfully!

Ooh no, something went wrong!