15.04.2023 Views

Umwuka W'Imijyi Ibiri

Umwami, abayobozi b’idini, n’ibikomangoma bari bategetswe kwicisha bugufi bakemera amahano yakorwaga n’abo baturage babaga bariye karungu. Inyota yo kwihimura yakanguwe cyane no kwicwa k’umwami; maze bidatinze abategetse ko yicwa nabo baramukurikira. Hakurikiyeho kwicisha inkota abantu bose bakekwagaho kutemera Impinduramatwara. Gereza zuzuye abantu ku buryo icyo gihe zari zirimo imfungwa zirenga ibihumbi magana abiri. Imijyi yo muri ubwo bwami yari yuzuwemo ibikorwa by’amahano ateye ubwoba. Ishyaka rimwe ry’abaharanira impinduramatwara ryahanganaga n’irindi maze Ubufaransa buhinduka urubuga rugari rw’abantu benshi bahanganye babaga bahinduwe nk’abasazi n’ibyifuzo byabo bibi. “Mu mujyi wa Paris, imyivumbagatanyo yarasimburanaga, abaturage bari baracitsemo ibice byinshi bitagendereye ikindi uretse kwicana ubwabo bakamarana.” Icyiyongeye kuri ako kaga kari rusange, ni uko igihugu cyose cyibonye mu ntambara yamaze igihe kirekire kandi yasenyaga cyarwanaga n’ibihugu bikomeye byo mu Burayi. “Igihugu cyari hafi yo gusenyuka burundu; abasirikare basabaga ibirarane by’imishahara batahembwe, abaturage bo mu mujyi wa Paris bibasiwe n’inzara ikabije, mu ntara hose hari harabaye umusaka kubera kuyogozwa n’ibisambo, kandi gutera imbere no kujijuka byari hafi gusibangana bigasimburwa n’imivurungano no kwigira ibyigenge.

SHOW MORE
SHOW LESS

You also want an ePaper? Increase the reach of your titles

YUMPU automatically turns print PDFs into web optimized ePapers that Google loves.

Umwuka W'Imijyi Ibiri

amafuti ateje akaga gakomeye. Kuba rimwe na rimwe bavuga iby’ukuri, kandi hakaba n’igihe

bashobora guhanura ibizabaho mu gihe kizaza, bigatuma amagambo yabo amera nk’ayo

kwiringirwa; maze inyigisho zabo z’ibinyoma zikemerwa uko zakabaye n’imbaga y’abantu

benshi, kandi zikizerwa nk’aho ari ukuri kudashidikanywaho ko muri Bibiliya. Amategeko

y’Imana ntiyitabweho, Mwuka w’ubuntu bw’Imana agasuzugurwa, amaraso y’isezerano

akabarwa nk’ikintu cyanduye. Imyuka mibi ihakana ubumana bwa Kristo kandi igashyira

Umuremyi mu rwego rumwe nayo. Nguko uko icyigomeke kabuhariwe cyihinduranya iyo

kigabye igitero cyo kurwanya Imana, mu ntambara yatangiriye mu ijuru igakomereza mu isi,

ikaba imaze hafi y’imyaka ibihumbi bitandatu.

Benshi bihatira gusobanura uko imyuka yigaragaza bakoresheje abantu biyita ko

bashobora kuba abahuza b’abazima n’abapfuye. Ariko n’ubwo mu by’ukuri ingaruka y’ubwo

buhendanyi zikomeza kwihishahisha nk’aho itariho koko, hari ubwo yishyira ku mugaragaro

isa n’imbaraga zidasanzwe. Imvugo y’amayobera yatangiye gukoreshwa n’abasenga imyuka

bo muri iki gihe, ntabwo ari ikomoka k’ubuhendanyi bw’abantu cyangwa ubucakura, ahubwo

ni umurimo w’abamarayika babi, batangije wo guheza mu gihirahiro abantu ngo barimbuke.

Benshi bazagwa mu mutego wo kwizera ko imyuka mibi ari ibikorwa by’abantu biyoberanya;

igihe bakorera ibitangaza byabo mu maso y’abantu, bo babona ko ari ibintu bisanzwe,

bazayoba kuko bazageza igihe bemera ko abakora ibyo, babikoreshwa n’imbaraga ikomeye

ivuye ku Mana.

Bene abo bantu ntibita ku buhamya bwo mu Byanditswe Byera busobanura ibitangaza

bikorwa na Satani n’abamarayika be. Abapfumu ba Farawo bafashijwe na Satani, bashoboye

kwigana umurimo w’Imana. Pawulo ahamya neza ko mbere yo kugaruka kwa Kristo,

hazabanza kwigaragaza imbaraga za Satani zimeze zityo. Kugaruka kw’Umwami Yesu

kuzabanzirizwa no ‘’gukora kwa Satani gufite imbaraga zose n’ibimenyetso n’ibitangaza

by’ibinyoma.’‘ 1 Kandi n’Intumwa Yohana, yerekana uko mu minsi y’imperuka hazaduka

imbaraga zikora ibitangaza, yaravuze ati: ” Kandi ikora ibimenyetso bikomeye, imanura

umuriro uva mu ijuru ugwa mu isi mu maso y’abantu. Iyobesha abari mu isi ibyo bimenyetso

yahawe gukora.’‘ 2 Nta kwiyoberanya guhanuwe hano. Abantu bashukwa n’ibitangaza

abakozi ba Satani bakora kubera imbaraga bahawe, ntabwo ari ibyo bagerageza gukora.

Umutware w’umwijima wahereye kera kose akoresha ubuhanga bwe mu murimo wo

kuyobya abantu, agena ibishuko akurikije n’ inzego z’abantu bose n’ibihe barimo. Ku bantu

b’abanyabwenge kandi bajijutse, abayobesha imyuka yo mu rwego ruhanitse mu by’ubwenge,

maze bikamushoboza kubona benshi akururira mu mutego we. Ubwenge butangwa n’imyuka

mibi ni ubwavuzwe n’intumwa Yakobo, aho yerekana ko “Bene ubwo bwenge sibwo

bumanuka buvuye mu ijuru, ahubwo ni ubw’isi, ni ubw’inyamaswa bantu ndetse ni

ubw’abadayimoni.’‘ 3 Nyamara uwo mushukanyi ukomeye yiyoberanya iyo abonye ko ari

byo bimuhesha kugera ku cyo agambiriye. Uwashoboye kwigaragaza imbere ya Kristo mu

butayu bw’ibigeragezo, yambaye kurabagirana kw’abaserafi bo mu ijuru, asanga abantu mu

buryo bukurura amaso, ameze nka marayika w’umucyo. Yitwaza impamvu igaragaza

400

Hooray! Your file is uploaded and ready to be published.

Saved successfully!

Ooh no, something went wrong!