15.04.2023 Views

Umwuka W'Imijyi Ibiri

Umwami, abayobozi b’idini, n’ibikomangoma bari bategetswe kwicisha bugufi bakemera amahano yakorwaga n’abo baturage babaga bariye karungu. Inyota yo kwihimura yakanguwe cyane no kwicwa k’umwami; maze bidatinze abategetse ko yicwa nabo baramukurikira. Hakurikiyeho kwicisha inkota abantu bose bakekwagaho kutemera Impinduramatwara. Gereza zuzuye abantu ku buryo icyo gihe zari zirimo imfungwa zirenga ibihumbi magana abiri. Imijyi yo muri ubwo bwami yari yuzuwemo ibikorwa by’amahano ateye ubwoba. Ishyaka rimwe ry’abaharanira impinduramatwara ryahanganaga n’irindi maze Ubufaransa buhinduka urubuga rugari rw’abantu benshi bahanganye babaga bahinduwe nk’abasazi n’ibyifuzo byabo bibi. “Mu mujyi wa Paris, imyivumbagatanyo yarasimburanaga, abaturage bari baracitsemo ibice byinshi bitagendereye ikindi uretse kwicana ubwabo bakamarana.” Icyiyongeye kuri ako kaga kari rusange, ni uko igihugu cyose cyibonye mu ntambara yamaze igihe kirekire kandi yasenyaga cyarwanaga n’ibihugu bikomeye byo mu Burayi. “Igihugu cyari hafi yo gusenyuka burundu; abasirikare basabaga ibirarane by’imishahara batahembwe, abaturage bo mu mujyi wa Paris bibasiwe n’inzara ikabije, mu ntara hose hari harabaye umusaka kubera kuyogozwa n’ibisambo, kandi gutera imbere no kujijuka byari hafi gusibangana bigasimburwa n’imivurungano no kwigira ibyigenge.

SHOW MORE
SHOW LESS

You also want an ePaper? Increase the reach of your titles

YUMPU automatically turns print PDFs into web optimized ePapers that Google loves.

Umwuka W'Imijyi Ibiri

k’Umucamanza mukuru ngo: “Nimuve aho ndi mwa bivume mwe, mujye mu muriro w’iteka”

? 41Yewe, mbega ikinegu! Bakojejwe isoni n’ubuhanga no gukiranuka by’Imana!.

Inyigisho ivuga ko ubugingo budapfa ni imwe mu nyigisho z’ibinyoma Roma yatiye mu

idini rya gipagani, maze izinjiza mu idini rya gikristo. Martini Luther yashyize iyi nyigisho

yo kudapfa kw’ubugingo mu mubare w’ ibihimbano bya kinyamaswa aremye ikirundo

cy’imyanda y’amategeko ya Roma”. 42 Atanga ubusobanuro bw’amagambo ya Solomo yo

mu Mubwiriza 9:5 y’uko abapfuye nta cyo bamenya, Umugorozi yaravuze ati:” Hari n’ahandi

havuga ko uwapfuye adatekereza, ati aho nta mirimo, nta buhanga, nta bumenyi, nta bwenge

bihaba. Solomo we yabonye ko upfuye asinziriye, kandi akaba ntacyo acyumva. Aho

uwapfuye asinziririye, ntabara iminsi cyangwa imyaka, ariko ubwo bazakangurwa, bizamera

nk’aho bamaze umwanya muto mu bitotsi.’‘ 43

Nta na hamwe mu Byanditswe Byera dusoma ko abakiranutsi bahabwa ingororano zabo,

abakiranirwa bagahabwa ibihano byabo, igihe bapfuye. Abakurambere n’abahanuzi bagiye

badafite ibyo byiringiro. Yesu n’abigishwa be ntacyo babivuzeho. Bibiliya yigisha yeruye ko

abapfuye badaherako bajya mu ijuru. Igaragaza ko basinziriye kugeza ku munsi w’umuzuko.

“Akagozi k’ifeza kataracika n’urwabya rw’izahabu rutarameneka, n’ikibindi kitaramenekera

ku isoko, n’uruziga rutaravunikira ku iriba, ibitekerezo by’umuntu birayoyoka”. 44 Abajya

ikuzimu bararuhutse. Nta cyo bamenya mu bikorerwa munsi y’izuba. Noneho rero, hahirwa

abakiranutsi barushye bakaruhuka. Igihe cyaba kigufi cyangwa kirekire, kuri bo, ni nk’akanya

gato. Barasinziriye; bazakangurwa n’impanda y’Imana ibahamagarira kubaho mu ikuzo

ritagira iherezo. ” Kuko impanda izavuga, abapfuye bazuke ubutazongera kubora. Ariko uyu

mubiri ubora numara kwambikwa kutabora, n’uyu upfa numara kwambikwa kudapfa, nibwo

hazasohora rya jambo ryanditswe ngo “Urupfu rumizwe no kunesha”. 45 Ubwo

bazakangurwa mu bitotsi bikomeye babayemo, batangire gutekereza aho basize. Uburibwe

bwabo buheruka bwari ubw’urupfu; na ho ibitekerezo byabo biheruka bibe ibyo uko bari

baremerewe n’imbaraga z’igituro. Ubwo bazaba basohotse mu bituro, umunezero wabo wa

mbere uzumvikanira mu ndirimbo yinsinzi igira iti: Wa rupfu we, urubori rwawe ruri he? Wa

gituro we kunesha kwawe kuri he?’‘

398

Hooray! Your file is uploaded and ready to be published.

Saved successfully!

Ooh no, something went wrong!