15.04.2023 Views

Umwuka W'Imijyi Ibiri

Umwami, abayobozi b’idini, n’ibikomangoma bari bategetswe kwicisha bugufi bakemera amahano yakorwaga n’abo baturage babaga bariye karungu. Inyota yo kwihimura yakanguwe cyane no kwicwa k’umwami; maze bidatinze abategetse ko yicwa nabo baramukurikira. Hakurikiyeho kwicisha inkota abantu bose bakekwagaho kutemera Impinduramatwara. Gereza zuzuye abantu ku buryo icyo gihe zari zirimo imfungwa zirenga ibihumbi magana abiri. Imijyi yo muri ubwo bwami yari yuzuwemo ibikorwa by’amahano ateye ubwoba. Ishyaka rimwe ry’abaharanira impinduramatwara ryahanganaga n’irindi maze Ubufaransa buhinduka urubuga rugari rw’abantu benshi bahanganye babaga bahinduwe nk’abasazi n’ibyifuzo byabo bibi. “Mu mujyi wa Paris, imyivumbagatanyo yarasimburanaga, abaturage bari baracitsemo ibice byinshi bitagendereye ikindi uretse kwicana ubwabo bakamarana.” Icyiyongeye kuri ako kaga kari rusange, ni uko igihugu cyose cyibonye mu ntambara yamaze igihe kirekire kandi yasenyaga cyarwanaga n’ibihugu bikomeye byo mu Burayi. “Igihugu cyari hafi yo gusenyuka burundu; abasirikare basabaga ibirarane by’imishahara batahembwe, abaturage bo mu mujyi wa Paris bibasiwe n’inzara ikabije, mu ntara hose hari harabaye umusaka kubera kuyogozwa n’ibisambo, kandi gutera imbere no kujijuka byari hafi gusibangana bigasimburwa n’imivurungano no kwigira ibyigenge.

SHOW MORE
SHOW LESS

Create successful ePaper yourself

Turn your PDF publications into a flip-book with our unique Google optimized e-Paper software.

Umwuka W'Imijyi Ibiri

Ariko se igihe Yesu yari agiye gutandukana n’abigishwa be, ntiyababwiye ko bazaza aho

ari ati “Ngiye kubategurira ahanyu’, kandi ubwo ngiye kubategurira ahanyu, nzagaruka

mbajyane iwanjye.’‘ 36 Na Pawulo aratubwira ati: “Kuko Umwami ubwe azaza amanutse ava

mu ijuru aranguruye ijwi rirenga, hamwe n’ijwi rya Marayika ukomeye n’impanda y’Imana,

nuko abapfiriye muri Kristo nibo bazabanza kuzuka, maze natwe abazaba bakiriho basigaye,

duhereko tujyananwe nabo, tuzamuwe mu bicu gusanganira Umwami mu kirere. Nuko rero

tuzabana n’Umwami iteka ryose”. Yongeraho n’aya magambo ati:” Nuko mumaranishe

imibabaro kubwirana ayo magambo”. 37 Mbega uko aya magambo y’ihumure yavuzwe

n’intumwa za Kristo atandukanye cyane n’ayavuzwe na wa mubwiriza wa rubanda, twigeze

kuvuga! Uwo mubwiriza wa rubanda ahumuriza inshuti zimuteze amatwi, azizeza ko n’ubwo

umuntu yaba ari umunyabyaha ruharwa ku isi, igihe umwuka w’ubugingo bwe hano ku isi

umushizemo, aherako yakirwa mu bamarayika bera. Ibiri amambu, Pawulo we aburira abizera

ku byo kugaruka k’Umukiza, ubwo iminyururu y’ibituro izacika, abapfiriye muri Kristo

bakazukira ubugingo buhoraho.

Mbere y’uko hagira umuntu wemererwa kwinjira muri ya mazu meza yateguriwe

abahiriwe, hazabanza kuba igenzura rya buri wese, kandi imico n’ibikorwa by’umuntu wese

bigomba kunyuzwa imbere y’Imana. Bose bazacirwa imanza hakurikijwe ibyanditswe mu

bitabo, maze bahabwe ingororano zikwiranye n’icyo umuntu wese azaba yarakoze. Urwo

rubanza ntirucibwa mu gihe cyo gupfa. Mwitondere aya magambo ya Pawulo. “Yashyizeho

umunsi wo gucira abari mu isi bose urubanza, kandi izarucisha umuntu yatoranyije, ibyo

yabihamirije abantu bose ubwo yamuzuraga”. 38 Aha intumwa iragaragaza neza ko mu gihe

kizaza hari umunsi washyizweho wo gucira isi urubanza.

Icyo gihe Yuda we akivuga muri aya magambo: ” N’Abamarayika batarinze ubutware

bwabo bahawe mbere, ahubwo bakareka ubuturo bwabo, ibarindira mu minyururu idashira

no mu mwijima w’icuraburindi kugira ngo bacirweho iteka ku munsi ukomeye”. Na none

kandi yakoresheje amagambo ya Henoki wa karindwi agira ati: “Dore Uwiteka yazanye

n’inzovu nyinshi z’abera be, kugira ngo agirire bose ibihura n’amateka baciriweho”. 39

Yohana ahamya ko yabonye abapfuye, aboroheje n’abakomeye, bahagaze imbere y’Imana;

maze ibitabo birabumburwa, nuko abapfuye bacirwa imanza z’ibyanditswe muri ibyo bitabo”.

40

Ariko niba abapfuye bibereye mu munezero wo mu ijuru cyangwa bakaba bariho

baborogera mu birimi by’umuriro ukongora w’ikuzimu, urubanza rwazaba ari urwo iki ?

Inyigisho z’Ijambo ry’Imana kuri iri hame rikomeye ntabwo ari urujijo nta n’ubwo

zivuguruza; zishobora gusobanukira umuntu wese. Ariko se ni ntekerezo ki z’umuntu

washyira mu gaciro akareba ubwenge cyangwa gukiranuka mu nyigisho z’iki gihe ? Mbese

aho abakiranutsi, nyuma y’isuzuma ry’ibyo bakoze mu gihe cy’uru banza bazabwirwa aya

magambo y’ishimwe: “Nuko nuko mugaragu mwiza ukiranuka. Injira mu munezero wa

Shobuja,” igihe bazaba bamaranye nawe imyaka myinshi ? Ese inkozi z’ibibi zizavanwa aho

zimaze igihe zibabarizwa, zize kumva iteka zaciriweho mu magambo azasohoka mu kanwa

397

Hooray! Your file is uploaded and ready to be published.

Saved successfully!

Ooh no, something went wrong!