15.04.2023 Views

Umwuka W'Imijyi Ibiri

Umwami, abayobozi b’idini, n’ibikomangoma bari bategetswe kwicisha bugufi bakemera amahano yakorwaga n’abo baturage babaga bariye karungu. Inyota yo kwihimura yakanguwe cyane no kwicwa k’umwami; maze bidatinze abategetse ko yicwa nabo baramukurikira. Hakurikiyeho kwicisha inkota abantu bose bakekwagaho kutemera Impinduramatwara. Gereza zuzuye abantu ku buryo icyo gihe zari zirimo imfungwa zirenga ibihumbi magana abiri. Imijyi yo muri ubwo bwami yari yuzuwemo ibikorwa by’amahano ateye ubwoba. Ishyaka rimwe ry’abaharanira impinduramatwara ryahanganaga n’irindi maze Ubufaransa buhinduka urubuga rugari rw’abantu benshi bahanganye babaga bahinduwe nk’abasazi n’ibyifuzo byabo bibi. “Mu mujyi wa Paris, imyivumbagatanyo yarasimburanaga, abaturage bari baracitsemo ibice byinshi bitagendereye ikindi uretse kwicana ubwabo bakamarana.” Icyiyongeye kuri ako kaga kari rusange, ni uko igihugu cyose cyibonye mu ntambara yamaze igihe kirekire kandi yasenyaga cyarwanaga n’ibihugu bikomeye byo mu Burayi. “Igihugu cyari hafi yo gusenyuka burundu; abasirikare basabaga ibirarane by’imishahara batahembwe, abaturage bo mu mujyi wa Paris bibasiwe n’inzara ikabije, mu ntara hose hari harabaye umusaka kubera kuyogozwa n’ibisambo, kandi gutera imbere no kujijuka byari hafi gusibangana bigasimburwa n’imivurungano no kwigira ibyigenge.

SHOW MORE
SHOW LESS

You also want an ePaper? Increase the reach of your titles

YUMPU automatically turns print PDFs into web optimized ePapers that Google loves.

Umwuka W'Imijyi Ibiri

w’Imana yaranditse ati: “Hasigaye igihe gito gusa, umunyabyaha ntiyongere kubaho, ni koko

uzitegereza ahe umubure”. ‘’Bazatwikirwa n’isoni, bibagirane by’iteka ryose. ‘’ 26

Iryo niryo herezo ry’icyaha n’amahano yose, n’umusaka byatejwe n’icyaha.

Umunyazaburi yaranditse ati: “Warimbuye abanyabyaha, wasibanganyije amazina yabo iteka

ryose, abanzi banjye bashizeho barimbutse iteka. “Ukurimbuka kw’iteka ryose kuje ku banzi

bawe”. 27 Mu byahishuwe Umuhanuzi Yohana yitegereje ibyo ahazaza mu ijuru, yumva

indirimbo isingiza Imana, nta murya n’umwe unyuranya watuma itakaza uburyohe bwayo.

Ibyaremwe byose byo mu ijuru n’ibyo mu isi, byererezaga ikuzo ry’Imana. Nta na hamwe

noneho hazumvikana imiborogo y’abantu batuka Imana kubera uburibwe, nta biremwa

bigaragurikira mu irimbukiro, ngo humvikane urudubi rw’imiborogo yabo n’indirimbo

z’abacunguwe.

Ku rufatiro rw’ikinyoma cy’uko kamere idapfa, hongerwaho n’inyigisho ivuga ko mu gihe

abantu bapfuye hari ibyo bakomeza kumeya — iyo nyigisho, hamwe n’iyo kubabazwa

by’iteka ryose, binyuranyije n’inyigisho zo mu Byanditswe Byera, bikanyuranya n’ukuri

n’uko tubyumva nk’ikiremwamuntu. Hagendewe ku myizerere rusange y’abantu,

abacunguwe bari mu ijuru bamenya ikintu cyose gikorerwa hano ku isi, cyane cyane

bakamenya uko incuti zabo basize hano ku isi zimerewe. Ariko se byatera munezero ki

abapfuye, kumenya no kubona akaga n’uburibwe by’abariho, kubona abo bakundaga barimo

gukora ibyaha, no kubabona bari mu gahinda, mu bahagaritse imitima, no mu mibabaro yo

mu kubaho kwabo? Abacunguwe se bo, bashobora bate kugira umunezero bareba kandi

bumva incuti zabo ziborogera ku isi ? Mbega ubugira nabi kwizera ko uwo mwanya umwuka

ukiva mu mubiri, ubugingo bukomeza kugurumanira mu birimi by’umuriro w’iteka ryose!

Mbega umubabaro utavugwa kubona abantu b’incuti zabo, bapfa batihannye bamanuka bajya

mu bituro, bumva ko aho babashyize ari mu muriro waka ubutazima iteka ryose! Benshi

bagiye banduzwa n’iyo nyigisho iteye ubwoba !

Ibyanditswe Byera bivuga iki kuri ibyo bintu ? Dawidi ahamya ko abari mu bituro, ntacyo

bamenya. “Umwuka we umuvamo, agasubira mu butaka, uwo munsi imigambi ye ikaba

ishize. ” 28Salomo nawe, atanga ubuhamya nk’ubwo agira ati, “Abazima bazi ko bazapfa:

ariko abapfuye bo ntacyo bakizi. Urukundo rwabo n’urwangano rwabo n’ishyari ryabo, byose

biba bishize, kandi nta mugabane bacyizeye mu bikorerwa munsi y’ijuru byose, kugeza ibihe

byose. Kuko mu gituro aho uzajya nta mirimo, nta n’imigambi uzahabona, haba no kumenya

cyangwa ubwenge”. 29

Ku gisubizo cy’amasengesho ya Hezekiya, yongerewe indi myaka cumi n’itanu yo

kubaho, maze uwo Mwami atura Imana ituro ry’ishimwe kubera imbabazi zayo

zitarondoreka. Muri iyo ndirimbo ye yo gushima, yavuzemo impamvu imuteye kwishima

muri aya magambo: “Kuko ikuzimu hatabasha kukogeza n’urupfu rutabasha kuguhimbaza,

abamanuka bajya muri rwa rwobo ntibabasha kwiringira ukuri kwawe. Umuzima, umuzima

niwe uzakogeza nk’uko nkogeza uyu munsi”. 30 Iyobokamana ryamamaye rigaragaza ko

395

Hooray! Your file is uploaded and ready to be published.

Saved successfully!

Ooh no, something went wrong!