15.04.2023 Views

Umwuka W'Imijyi Ibiri

Umwami, abayobozi b’idini, n’ibikomangoma bari bategetswe kwicisha bugufi bakemera amahano yakorwaga n’abo baturage babaga bariye karungu. Inyota yo kwihimura yakanguwe cyane no kwicwa k’umwami; maze bidatinze abategetse ko yicwa nabo baramukurikira. Hakurikiyeho kwicisha inkota abantu bose bakekwagaho kutemera Impinduramatwara. Gereza zuzuye abantu ku buryo icyo gihe zari zirimo imfungwa zirenga ibihumbi magana abiri. Imijyi yo muri ubwo bwami yari yuzuwemo ibikorwa by’amahano ateye ubwoba. Ishyaka rimwe ry’abaharanira impinduramatwara ryahanganaga n’irindi maze Ubufaransa buhinduka urubuga rugari rw’abantu benshi bahanganye babaga bahinduwe nk’abasazi n’ibyifuzo byabo bibi. “Mu mujyi wa Paris, imyivumbagatanyo yarasimburanaga, abaturage bari baracitsemo ibice byinshi bitagendereye ikindi uretse kwicana ubwabo bakamarana.” Icyiyongeye kuri ako kaga kari rusange, ni uko igihugu cyose cyibonye mu ntambara yamaze igihe kirekire kandi yasenyaga cyarwanaga n’ibihugu bikomeye byo mu Burayi. “Igihugu cyari hafi yo gusenyuka burundu; abasirikare basabaga ibirarane by’imishahara batahembwe, abaturage bo mu mujyi wa Paris bibasiwe n’inzara ikabije, mu ntara hose hari harabaye umusaka kubera kuyogozwa n’ibisambo, kandi gutera imbere no kujijuka byari hafi gusibangana bigasimburwa n’imivurungano no kwigira ibyigenge.

SHOW MORE
SHOW LESS

Create successful ePaper yourself

Turn your PDF publications into a flip-book with our unique Google optimized e-Paper software.

Umwuka W'Imijyi Ibiri

Icyakora uwo mushukanyi ukomeye yari atarasohoza umurimo we. Yiyemeje

gukorakoranya abakristo ngo abiyoborere akoreye mu cyegera cye, ari we mwepisikopi

wikuzaga yiyita uhagarariye Kristo. Satani abinyujije mu bapagani bahindutse abakristo

by’igice, abepisikopi bishakiraga ikuzo, ndetse n’abizera bo mu itorero bikundiraga ingeso

z’isi, yabashije gusohoza umugambi we. Uko ibihe byashyiraga ibindi, hagiye habaho inama

z’itorero zikomeye zabaga ziteraniyemo abayobozi bakuru b’itorero baturutse mu mpande

zose z’isi. Muri izo nama hafi ya zose, bateshaga agaciro Isabato yashyizweho n’Imana maze

bakarushaho kwerereza umunsi wo Kucyumweru (Dimanche). Nguko uko abantu bageze aho

bubaha umunsi mukuru w’abapagani nk’aho ari umunsi washyizweho n’Imana mu gihe

Isabato ivugwa muri Bibiliya yo bayitaga igisigisigi cy’idini y’Abayahudi, ndetse

n’abayubahirizaga bakitwa ibivume.

Bimaze kugera aho, umugome kabuhariwe yari yaramaze kwishyira hejuru «y’icyitwa

imana cyose cyangwa gisengwa.” 2Abatesalonike 2:4. Yari yaratinyutse guhindura itegeko

ryo mu mategeko y’Imana, ari ryo tegeko ryonyine muri yo ryereka abantu ryeruye Imana

ihoraho. Itegeko rya kane rigaragaza ko Imana ari Umuremyi w’ijuru n’isi, bigatuma

itandukanywa n’ibigirwamana byose. Icyatumye umunsi wa karindwi wezwa ukagirwa

umunsi abantu bagomba kuruhukaho ni ukugira ngo ujye ubabera urwibutso rw’umurimo wo

kurema. Uwo munsi wagenewe guhora wibutsa abantu ko Imana ihoraho ari yo bakesha

kubaho kandi ko ari yo ikwiriye kubahwa no gusengwa. Satani yihatira koshya abantu ngo be

kubaha Imana no kumvira amategeko yayo. Ni cyo gituma aharanira kurwanya

by’umwihariko itegeko ryerekana ko Imana ari Umuremyi.

Muri iki gihe Abaporotesitanti bavuga ko kuba Kristo yarazutse ku munsi wa mbere (Ku

cyumweru) byatumye uwo munsi uba Isabato ya Gikristo. Nyamara ibyo nta gihamya

gitangwa na Bibiliya babifitiye. Ntabwo Kristo ubwe cyangwa intumwa ze ari bo bahaye

umunsi wo Kucyumweru icyo cyubahiro cyo kwitwa Isabato. Kubahiriza umunsi wo

Kucyumweru nk’umunsi w’Isabato byazanywe n’ “amayoberane y’ubugome” yari

yaratangiye gukora no mu gihe Pawulo yari akiriho. 2 Abatesalonike 2:7. Ni hehe kandi ryari

Uwiteka yemeye iyo ngingo yashyizweho n’ubupapa? Ni iyihe mpamvu ifite ireme wabona

yo gushyigikira iryo hinduka Bibiliya ubwayo itemera ko ryabayeho?

Mu kinyejana cya gatandatu, ubutegetsi bw’abapapa bwari bwaramaze gukomera cyane.

Icyicaro cyabwo cyabaga mu murwa mukuru w’ubwami bw’Abanyaroma, bityo abantu

babwirwa ko Papa ari we muyobozi mukuru w’itorero. Ubwo ubupagani bwari bwaramaze

gusimburwa n’ubupapa. Ikiyoka cyari cyarahaye inyamaswa « imbaraga zacyo n’intebe

yacyo y’ubwami, n’ubutware bukomeye.” Ibyahishuwe 13:2. Ubwo hatangiye imyaka 1260

y’akarengane kakozwe n’ubupapa kari karavuzwe mu buhanuzi bwa Daniyeli n’ubwo mu

Byahishuwe. (Daniyeli 7:25 ; Ibyahishuwe 13:5-7). Abakristo bagombaga guhitamo kureka

ubutungane bwabo bakemera imihango n’uburyo bwo gusenga byashyizweho n’ubupapa,

cyangwa bagahitamo kuzagwa muri gereza zabaga munsi y’ubutaka, gutwikishwa umuriro,

gushikamirwa n’imbago babashikanura, cyangwa gucibwa ibihanga. Ni bwo hasohoye

32

Hooray! Your file is uploaded and ready to be published.

Saved successfully!

Ooh no, something went wrong!