15.04.2023 Views

Umwuka W'Imijyi Ibiri

Umwami, abayobozi b’idini, n’ibikomangoma bari bategetswe kwicisha bugufi bakemera amahano yakorwaga n’abo baturage babaga bariye karungu. Inyota yo kwihimura yakanguwe cyane no kwicwa k’umwami; maze bidatinze abategetse ko yicwa nabo baramukurikira. Hakurikiyeho kwicisha inkota abantu bose bakekwagaho kutemera Impinduramatwara. Gereza zuzuye abantu ku buryo icyo gihe zari zirimo imfungwa zirenga ibihumbi magana abiri. Imijyi yo muri ubwo bwami yari yuzuwemo ibikorwa by’amahano ateye ubwoba. Ishyaka rimwe ry’abaharanira impinduramatwara ryahanganaga n’irindi maze Ubufaransa buhinduka urubuga rugari rw’abantu benshi bahanganye babaga bahinduwe nk’abasazi n’ibyifuzo byabo bibi. “Mu mujyi wa Paris, imyivumbagatanyo yarasimburanaga, abaturage bari baracitsemo ibice byinshi bitagendereye ikindi uretse kwicana ubwabo bakamarana.” Icyiyongeye kuri ako kaga kari rusange, ni uko igihugu cyose cyibonye mu ntambara yamaze igihe kirekire kandi yasenyaga cyarwanaga n’ibihugu bikomeye byo mu Burayi. “Igihugu cyari hafi yo gusenyuka burundu; abasirikare basabaga ibirarane by’imishahara batahembwe, abaturage bo mu mujyi wa Paris bibasiwe n’inzara ikabije, mu ntara hose hari harabaye umusaka kubera kuyogozwa n’ibisambo, kandi gutera imbere no kujijuka byari hafi gusibangana bigasimburwa n’imivurungano no kwigira ibyigenge.

SHOW MORE
SHOW LESS

You also want an ePaper? Increase the reach of your titles

YUMPU automatically turns print PDFs into web optimized ePapers that Google loves.

Umwuka W'Imijyi Ibiri

Igice Cya 33 – Igishuko cya Mbere Gikomeye

Kuva mu mateka ya kera y’umuntu, Satani yatangije imbaraga zo kutuyobya.

Uwatangiriye ubwigomeke mu ijuru yifuje ko n’abatuye isi bafatanya nawe kurwanya

ubutegetsi bw’Imana. Adamu na Eva bari banejejwe no kubaho bumvira amategeko y’Imana,

kandi iki cyari igihamya ntakuka kibeshyuza ibyo Satani yavugiye mu ijuru, ko amategeko

y’Imana akandamiza kandi akabangamira umutekano w’ibyo Imana yaremye. Nanone kandi,

ishyari rya Satani ryahagurutse ubwo yabonaga urugo rwiza rwari rwateguriwe abo bantu

baziraga icyaha. Yagambiriye kubacumuza kugira ngo abatandukanye n’Imana, maze

abashyire munsi y’ububasha bwe, abe yigaruriye isi, ayimikemo ingoma ye ihangane

n’Isumbabyose.

Iyo Satani aza kwiyerekana ubwe n’ingeso nyakuri ze, yajyaga kwamaganwa rugikubita

kuko Adamu na Eva bari baraburiwe akaga kazaterwa n’uwo mwanzi gica; ariko yakoreye

mu mwijima, ahisha umugambi we kugira ngo abone uburyo bwo kuwusohoza. Yifashishije

inzoka ngo imubere igikoresho, nk’ikiremwa giteye ubwuzu, yo ubwayo yivuganira na Eva

iti: “Ni ukuri koko Imana yaravuze iti “Ntimuzarye ku giti cyose cyo muri ubu busitani?’‘ 1

Iyo Eva areka kugirana ikiganiro n’umushukanyi, yajyaga kuba amahoro; ariko ahangara

gukomeza kuganira na yo, atsindwa n’uburiganya bwa Satani. Uko niko benshi bajya

batsindwa. Barashidikanya bagatangira kujya impaka ku byo Imana ibashakaho; maze aho

kumvira amategeko y’ijuru, bakemera ibyahimbwe n’abantu bitwikirijwe uburiganya bwa

Satani.

“Umugore asubiza iyo nzoka ati: “Twemerewe kurya ku mbuto z’ibiti byo muri uyu

murima: keretse imbuto z’igiti kimwe kiri hagati muri ubu busitani, nizo Imana yatubwiye iti

“Ntimuzazirye, ntimuzazikoreho mutazapfa”. Maze inzoka ibwira uwo mugore iti : ni ukuri

gupfa ko ntimuzapfa, kuko Imana yari izi ko umunsi mwaziriyeho, amaso yanyu azahweza,

mukaba nk’imana, mukamenya ibyiza n’ibibi”2 Yabahamirije ko bazahinduka nk’Imana,

bakagira ubwenge buhanitse kuruta mbere hose kandi bakarushaho kugira imibereho yo mu

rwego rwo hejuru. Eva yiroshye mu bishuko ku bushake bwe; maze atuma na Adamu agwa

mu cyaha. Bemeye amagambo y’inzoka ko icyo Imana yavuze itazagikora; ntibiringira

Umuremyi wabo maze bibwira ko yababuzaga umudendezo ngo batazagira ubwenge bwinshi

bagashyirwa hejuru no kugomera amategeko yayo.

Ariko se Adamu yakoze iki amaze gukora icyaha, ashaka kumenya ubusobanuro bw’aya

magambo ngo: “Umunsi mwakiriyeho no gupfa muzapfa ? Mbese yaba yarabisanze nk’uko

Satani yamwijeje ko azagira imibereho yo mu rwego rwo hejuru ? Nyamara ikigeretse kuri

ibyo, hari ibyiza byinshi yagombaga kugezwaho no kwica amategeko y’Imana, maze Satani

akagaragara nk’ubagirira neza. Ariko Adamu yaje gusanga ko ubwo atari bwo busobanuro

bw’iteka ry’Imana. Imana yavuze ko igihano cy’icyaha cye, ari uko umuntu azasubira mu

gitaka yakuwemo: “Uri umukungugu, mu mukungugu nimwo uzasubira.” 3 Amagambo ya

Satani ngo ‘Amaso yanyu azahweza”. Yagaragaye nk’ukuri muri ubu buryo bumwe gusa:

386

Hooray! Your file is uploaded and ready to be published.

Saved successfully!

Ooh no, something went wrong!