15.04.2023 Views

Umwuka W'Imijyi Ibiri

Umwami, abayobozi b’idini, n’ibikomangoma bari bategetswe kwicisha bugufi bakemera amahano yakorwaga n’abo baturage babaga bariye karungu. Inyota yo kwihimura yakanguwe cyane no kwicwa k’umwami; maze bidatinze abategetse ko yicwa nabo baramukurikira. Hakurikiyeho kwicisha inkota abantu bose bakekwagaho kutemera Impinduramatwara. Gereza zuzuye abantu ku buryo icyo gihe zari zirimo imfungwa zirenga ibihumbi magana abiri. Imijyi yo muri ubwo bwami yari yuzuwemo ibikorwa by’amahano ateye ubwoba. Ishyaka rimwe ry’abaharanira impinduramatwara ryahanganaga n’irindi maze Ubufaransa buhinduka urubuga rugari rw’abantu benshi bahanganye babaga bahinduwe nk’abasazi n’ibyifuzo byabo bibi. “Mu mujyi wa Paris, imyivumbagatanyo yarasimburanaga, abaturage bari baracitsemo ibice byinshi bitagendereye ikindi uretse kwicana ubwabo bakamarana.” Icyiyongeye kuri ako kaga kari rusange, ni uko igihugu cyose cyibonye mu ntambara yamaze igihe kirekire kandi yasenyaga cyarwanaga n’ibihugu bikomeye byo mu Burayi. “Igihugu cyari hafi yo gusenyuka burundu; abasirikare basabaga ibirarane by’imishahara batahembwe, abaturage bo mu mujyi wa Paris bibasiwe n’inzara ikabije, mu ntara hose hari harabaye umusaka kubera kuyogozwa n’ibisambo, kandi gutera imbere no kujijuka byari hafi gusibangana bigasimburwa n’imivurungano no kwigira ibyigenge.

SHOW MORE
SHOW LESS

Create successful ePaper yourself

Turn your PDF publications into a flip-book with our unique Google optimized e-Paper software.

Umwuka W'Imijyi Ibiri

n’umuntu wese ku giti cye. Imana yahaye abantu urufatiro rukomeye rwo kubakaho kwizera

kwabo.

Icyakora ibitekerezo bigufi by’abantu ntibishobora na gato gusobanukirwa n’imigambi

by’Imana Ihoraho. Dukoresheje ubushakashatsi bwacu, ntidushobora gutahura Imana.

Ntidukwiriye guhangara kuzamura ikiganza ngo tubeyura igishura gikomeye gikingiriza

icyubahiro cy’Imana. Intumwa Pawulo abivuga muri aya magambo: “Mbega ukuntu Imana

ari umukungu wa byose !Mbega ukuntu ubwenge bwayo n’ubumenyi byayo biturenze !’‘ 7

Dushobora kumenya rwose ibyo Imana idukorera n’impamvu ziyitera kubikora kugira ngo

tumenye urukundo rwayo rutarondoreka n’imbabazi zayo bifatanyije n’ubushobozi bwayo

butarondoreka. Data wa twese wo mu ijuru ategekana ibintu byose ubuhanga no gukiranuka,

nicyo gituma tudakwiriye kutanyurwa cyangwa ngo tubure kwiringira, ahubwo dupfukamane

icyubahiro imbere ye twicishije bugufi. Azaduhishurira imigambi ye kuko ari myiza kuri twe

kuyimenya, kandi ibirenze ibyo, dukwiriye kwiringira Ukuboko gushobora byose n’Umutima

wuzuye urukundo.

N’ubwo Imana yatanze ibihamya bikomeye byo kwizerwa, ntabwo izigera ikuraho

inzitwazo zo kutizera. Abashaka imambo zo kumanikaho kutizera kwabo bazazibona. Kandi

abanga kwemera no kumvira ijambo ry’Imana bategereje ko inzitizi zose zikurwa mu nzira,

kandi nta gihe cyo gushidikanya kizaba kikiriho, ntabwo bazigera baza mu mucyo.

Kutiringira Imana ni imbuto yera ku mutima utarabyarwa ubwa kabiri, ari wo mwanzi

w’Imana. Ariko kwizera ni imbuto ya Mwuka Muziranenge, kandi izakurira gusa aho Mwuka

yahawe umwanya. Nta muntu wagira kwizera gushikamye atiyemeje gushyiraho umwete.

Kutizera nako kugira imbaraga iyo gutijwe umurindi; kandi niba abantu batagumye mu

bihamya Imana yabahaye kugira ngo bikomeze kwizera kwabo, bakihitiramo gushidikanya

no kujya impaka, bazasanga gushidikanya kwabo kwabaye ukuri.

Ariko abashidikanya amasezerano y’Imana kandi ntibiringire ubwishingizi bw’ubuntu

bwayo, baba bayikoza isoni; kandi aho kuyobora abandi kuri Kristo babatandukanya nawe.

Ni ibiti bitera, bigaba amashami yabyo hirya no hino bigatuma umwijima w’amashami yabyo

ubuza umucyo w’izuba kurasira ibindi bimera, maze bigahonga ndetse bikuma bizize guhora

mu mpahamyi y’icyo giti kitera imbuto. Ibikorwa bya bene abo bantu, bizahora ari igihamya

kibashinja ubudatuza. Babiba imbuto zo gushidikanya no kuba mu gihirahiro bitazababuza

kubona umusaruro w’ibyo babibye.

Hari ikintu kimwe gusa abashaka gukira gushidikanya bakwiriye gushakana umwete

bataryarya. Mu cyimbo cyo kwibaza no kujya impaka z’ibyo badasobanukiwe, mubareke

bakurikize umucyo wamaze kubarasira, ni bwo n’umwinshi uzabatambikira. Mureke bakore

umurimo wose bamaze gusobanukirwa bihagije, nibwo bazabashishwa gusobanukirwa no

gukora ibyo bashidikanyagaho.

383

Hooray! Your file is uploaded and ready to be published.

Saved successfully!

Ooh no, something went wrong!