15.04.2023 Views

Umwuka W'Imijyi Ibiri

Umwami, abayobozi b’idini, n’ibikomangoma bari bategetswe kwicisha bugufi bakemera amahano yakorwaga n’abo baturage babaga bariye karungu. Inyota yo kwihimura yakanguwe cyane no kwicwa k’umwami; maze bidatinze abategetse ko yicwa nabo baramukurikira. Hakurikiyeho kwicisha inkota abantu bose bakekwagaho kutemera Impinduramatwara. Gereza zuzuye abantu ku buryo icyo gihe zari zirimo imfungwa zirenga ibihumbi magana abiri. Imijyi yo muri ubwo bwami yari yuzuwemo ibikorwa by’amahano ateye ubwoba. Ishyaka rimwe ry’abaharanira impinduramatwara ryahanganaga n’irindi maze Ubufaransa buhinduka urubuga rugari rw’abantu benshi bahanganye babaga bahinduwe nk’abasazi n’ibyifuzo byabo bibi. “Mu mujyi wa Paris, imyivumbagatanyo yarasimburanaga, abaturage bari baracitsemo ibice byinshi bitagendereye ikindi uretse kwicana ubwabo bakamarana.” Icyiyongeye kuri ako kaga kari rusange, ni uko igihugu cyose cyibonye mu ntambara yamaze igihe kirekire kandi yasenyaga cyarwanaga n’ibihugu bikomeye byo mu Burayi. “Igihugu cyari hafi yo gusenyuka burundu; abasirikare basabaga ibirarane by’imishahara batahembwe, abaturage bo mu mujyi wa Paris bibasiwe n’inzara ikabije, mu ntara hose hari harabaye umusaka kubera kuyogozwa n’ibisambo, kandi gutera imbere no kujijuka byari hafi gusibangana bigasimburwa n’imivurungano no kwigira ibyigenge.

SHOW MORE
SHOW LESS

Create successful ePaper yourself

Turn your PDF publications into a flip-book with our unique Google optimized e-Paper software.

Umwuka W'Imijyi Ibiri

buhoro buhoro itorero ryagiye ryinjizwamo gahunda yo kuramya ibishushanyo n’ibisigazwa

by’imibiri y’abatunganiye Imana bo mu gihe cya kera. Hanyuma, inama rusange y’itorero

yashyizeho iteka rishimangira ubwo buryo bwo kuramya ibishushanyo. Mu kuzuza icyo

gikorwa cy’agahomamunwa, itorero ry’i Roma ryahangaye gukuraho itegeko rya kabiri mu

mategeko y’Imana, ari ryo ribuzanya gusenga ibishushanyo, maze irya cumi barigabanyamo

kabiri, kugira ngo umubare w’amategeko ukomeze kuba icumi.

Uwo mutima wo kwemera ko imigenzo ya gipagani ikorwa no mu itorero watumye habaho

ukundi gusuzugura ubutware bw’Imana kurushijeho. Satani yakoreye mu bayoboraga itorero

batari bariyeguriye Imana maze ahindura n’itegeko rya kane, agerageza gukuraho Isabato yari

yarabayeho kuva kera, ari yo munsi Imana yahaye umugisha kandi ikaweza (Itangiriro 2:2,3);

maze mu cyimbo cyawo agerageza kwerereza umunsi mukuru abapagani bizihizaga bawita

“umunsi ukwiye kubahwa w’izuba.” Ku ikubitiro, uwo munsi ntiwahise uhindurwa mu buryo

bugaragara. Mu myaka amagana make nyuma ya Yesu, Abakristo bose bakomezaga Isabato

nyakuri. Bitaga cyane ku kubaha Imana uko bikwiye, kandi kuko bizeraga ko amategeko yayo

adahinduka, bagiraga umwete wo kwitondera ibyo yategetse. Ariko Satani yakoreye mu

bakozi be akoresheje uburiganya bukomeye kugira ngo asohoze imigambi ye.

Kugira ngo abantu barangamire umunsi wo Ku cyumweru, uwo munsi wagizwe umunsi

mukuru wo kwizihiza kuzuka kwa Kristo. Bawugiragaho gahunda z’amateraniro; nyamara

bawufataga nk’umunsi w’ikiruhuko n’imyidagaduro ariko Isabato na yo bagakomeza

kuyubahiriza nk’umunsi wera.

Igihe Satani yiteguraga gusohoza umugambi yashakaga kuzageraho, yari yarakoresheje

Abayahudi mbere yo kuza kwa Kristo maze baremereza Isabato bakoresheje amabwiriza

akarishye cyane bituma kuyubahiriza bihindukira abantu umutwaro. Muri icyo gihe rero cya

nyuma ya Kristo, ashingiye ku kuntu yari yaratumye uwo munsi ufatwa nabi, yatumye abantu

bawusuzugura bakawufata nk’umunsi wishyiriweho n’Abayuda. Mu gihe muri rusange

Abakristo bari bakomeje kubahiriza umunsi wo ku cyumweru (kuwa mbere) nk’umunsi

mukuru, yabateye gufata Isabato bayigira umunsi wo kwiyiriza ubusa, w’umubabaro ndetse

n’agahinda, babikoreye kwerekana urwango bangaga idini y’Abayuda.

Mu ntangiriro z’ikinyejana cya kane, umwami w’abami Constantine yashyizeho itegeko

rivuga ko umunsi wo Kucyumweru ubaye umunsi mukuru ku bantu bose batuye aho ingoma

y’Abanyaroma yategekaga. (Soma iryo tegeko ku mugereka). Uwo munsi w’izuba

wubahirizwaga n’abayoboke be b’abapagani kandi ukanubahwa n’Abakristo. Bityo rero uwo

mwami w’abami yari afite ingamba zo guhuriza hamwe izo mpande zari zihabanye

z’ubupagani n’Ubukristo. Nyamara nubwo Abakristo benshi bubahaga Imana bagendaga

buhoro buhoro bafata umunsi wo Kucyumweru nk’ufite urugero runaka rw’ubuziranenge,

bari bacyubahiriza Isabato nyakuri bayifata nk’umunsi wera wa Nyagasani kandi

bakawizihiza bumvira itegeko rya kane.

31

Hooray! Your file is uploaded and ready to be published.

Saved successfully!

Ooh no, something went wrong!