15.04.2023 Views

Umwuka W'Imijyi Ibiri

Umwami, abayobozi b’idini, n’ibikomangoma bari bategetswe kwicisha bugufi bakemera amahano yakorwaga n’abo baturage babaga bariye karungu. Inyota yo kwihimura yakanguwe cyane no kwicwa k’umwami; maze bidatinze abategetse ko yicwa nabo baramukurikira. Hakurikiyeho kwicisha inkota abantu bose bakekwagaho kutemera Impinduramatwara. Gereza zuzuye abantu ku buryo icyo gihe zari zirimo imfungwa zirenga ibihumbi magana abiri. Imijyi yo muri ubwo bwami yari yuzuwemo ibikorwa by’amahano ateye ubwoba. Ishyaka rimwe ry’abaharanira impinduramatwara ryahanganaga n’irindi maze Ubufaransa buhinduka urubuga rugari rw’abantu benshi bahanganye babaga bahinduwe nk’abasazi n’ibyifuzo byabo bibi. “Mu mujyi wa Paris, imyivumbagatanyo yarasimburanaga, abaturage bari baracitsemo ibice byinshi bitagendereye ikindi uretse kwicana ubwabo bakamarana.” Icyiyongeye kuri ako kaga kari rusange, ni uko igihugu cyose cyibonye mu ntambara yamaze igihe kirekire kandi yasenyaga cyarwanaga n’ibihugu bikomeye byo mu Burayi. “Igihugu cyari hafi yo gusenyuka burundu; abasirikare basabaga ibirarane by’imishahara batahembwe, abaturage bo mu mujyi wa Paris bibasiwe n’inzara ikabije, mu ntara hose hari harabaye umusaka kubera kuyogozwa n’ibisambo, kandi gutera imbere no kujijuka byari hafi gusibangana bigasimburwa n’imivurungano no kwigira ibyigenge.

SHOW MORE
SHOW LESS

You also want an ePaper? Increase the reach of your titles

YUMPU automatically turns print PDFs into web optimized ePapers that Google loves.

Umwuka W'Imijyi Ibiri

Mu ntwaro zikomeye cyane umushukanyi akoresha, harimo inyigisho ziyobya

n’ibitangaza by’ibinyoma bikorwa n’imyuka mibi. Yihinduye nka marayika w’umucyo atega

imitego mu nzira aho badakeka. Abantu baramutse bize Ijambo ry’Imana kandi basenga

bashishikaye kugira ngo babashe gusobanukirwa, Imana ntiyabarekera mu mwijima ngo

bemere inyigisho z’ibinyoma. Ariko igihe cyose banze ukuri, baratsindwa bakagwa mu

bishuko.

Irindi kosa rikomeye, ni inyigisho z’ibinyoma zihakana Ubumana bwa Kristo,

zikanahamya ko atanabayeho mbere yuko avukira mu isi. Izo nyigisho zemewe n’abantu

benshi bavuga ko bizera Bibiliya, ariko zigahinyuzwa n’amagambo y’Umukiza ubwo

yatangazaga isano afitanye na Se, imico y’Ubumana bwe n’uko yahozeho uhereye kera kose.

Ibyo ntibyakwemerwa hatabanje kubaho kugoreka Ibyanditswe Byera. Ntabwo bitesha

agaciro gusa imyumvire y’umuntu kubyerekeye umurimo wo gucungurwa, ahubwo

binarandura ukwizera dusanga muri Bibiliya nk’ihishurwa ryavuye ku Mana. Igihe ibyo

bitumye irushaho gutera akaga, binatuma kuyigeraho biruhanya. Niba abantu bahakana

ubuhamya bw’Ibyanditswe byahumetswe buvuga ko Kristo ari Imana, kubiganira na bo

ntacyo byaba bikimaze, kuko nta ngingo n’imwe yabasha kubibemeza. “Ariko umuntu wa

kamere atemera iby’Umwuka w’Imana kuko ari ubupfu kuri we, akaba atabasha kubimenya

kuko bisobanurwa mu buryo bw’Umwuka’‘. 6 Nta n’umwe ugendera muri ayo mafuti

ushobora gusobanukirwa n’ukuri kw’imico ya Kristo cyangwa umurimo we, cyangwa ngo

amenye n’inama ikomeye y’Imana yo gucungura umuntu.

Nanone irindi kosa rigoye kuritahura kandi riteye ingorane, ni ukwihutira gukwiza

imyizerere yuko Satani atariho nk’ikiremwa gifite ibikiranga; ko ahubwo iryo zina

ryakoreshejwe mu Byanditswe nk’ikigereranyo cy’intekerezo mbi n’irari ry’abantu.

Inyigisho yabaye gikwira imenyerewe mu nsengero ni ivuga ko kugaruka kwa Yesu kuri

buri muntu ari igihe umuntu wese apfuye, ibyo bikaba ari umutego ugamije guteshura

intekerezo z’abantu ku kugaruka kwa Yesu mu cyubahiro ku bicu byo mu ijuru. Hashize

imyaka myinshi, Satani avuze aya magambo: “Dore nguyu ari mu cyumba ” kandi abantu

benshi bahendwa n’ubwo buriganya.

Na none ubwenge bw’isi bwigisha ko isengesho atari ngombwa. Abahanga ko nta gisubizo

nyakuri gishobora gutangwa ku isengesho; ko ibyo byaba ari ukwica amategeko

y’ibyaremwe, igitangaza, kandi ko nta bitangaza byigeze bibaho. Bavuga ko n’ijuru n’isi

bigendera ku mategeko adahinduka kandi n’Imana ubwayo ntiyavuguruza. Bityo rero,

bakerekana ko Imana igengwa n’amategeko yayo ubwayo- nk’aho imikorere y’amategeko

y’ijuru ishobora kuvutsa umudendezo abaririmo. Bene izo nyigisho zihabanye cyane

n’ibihamya byo mu Byanditswe Byera. None se ntibyaba ari ibitangaza Yesu n’intumwa ze

bazanye? Uwo Mukiza w’impuhwe nyinshi ariho, kandi ahora ahengekeye umusaya kumva

isengesho risenganywe kwizera nk’igihe yagendagendaga ku isi, ari hagati y’abantu imbona

nkubone. Ibigaragara bihuzwa n’ibitagaragara. Ni umwe mu migabane y’umurimo w’inama

381

Hooray! Your file is uploaded and ready to be published.

Saved successfully!

Ooh no, something went wrong!