15.04.2023 Views

Umwuka W'Imijyi Ibiri

Umwami, abayobozi b’idini, n’ibikomangoma bari bategetswe kwicisha bugufi bakemera amahano yakorwaga n’abo baturage babaga bariye karungu. Inyota yo kwihimura yakanguwe cyane no kwicwa k’umwami; maze bidatinze abategetse ko yicwa nabo baramukurikira. Hakurikiyeho kwicisha inkota abantu bose bakekwagaho kutemera Impinduramatwara. Gereza zuzuye abantu ku buryo icyo gihe zari zirimo imfungwa zirenga ibihumbi magana abiri. Imijyi yo muri ubwo bwami yari yuzuwemo ibikorwa by’amahano ateye ubwoba. Ishyaka rimwe ry’abaharanira impinduramatwara ryahanganaga n’irindi maze Ubufaransa buhinduka urubuga rugari rw’abantu benshi bahanganye babaga bahinduwe nk’abasazi n’ibyifuzo byabo bibi. “Mu mujyi wa Paris, imyivumbagatanyo yarasimburanaga, abaturage bari baracitsemo ibice byinshi bitagendereye ikindi uretse kwicana ubwabo bakamarana.” Icyiyongeye kuri ako kaga kari rusange, ni uko igihugu cyose cyibonye mu ntambara yamaze igihe kirekire kandi yasenyaga cyarwanaga n’ibihugu bikomeye byo mu Burayi. “Igihugu cyari hafi yo gusenyuka burundu; abasirikare basabaga ibirarane by’imishahara batahembwe, abaturage bo mu mujyi wa Paris bibasiwe n’inzara ikabije, mu ntara hose hari harabaye umusaka kubera kuyogozwa n’ibisambo, kandi gutera imbere no kujijuka byari hafi gusibangana bigasimburwa n’imivurungano no kwigira ibyigenge.

SHOW MORE
SHOW LESS

Create successful ePaper yourself

Turn your PDF publications into a flip-book with our unique Google optimized e-Paper software.

Umwuka W'Imijyi Ibiri

gisigaye muri uwo murongo gitandukanye n’inyigisho zabo. Kubwo kugira ubucakura

nk’ubw’inzoka, bikingiriza imvugo bahimbye ishobora gushyigikira ibyo kamere yabo

ishaka. Uko niko benshi bagoreka Ijambo ry’Imana ku bushake. Abandi bafite ibitekerezo

bihanitse, bafata amashusho n’ibimenyetso byo muri Bibiliya, bakabisobanura uko bishakiye,

batitaye ku bihamya byo mu Byanditswe ko byisobanura ubwayo, maze bagakwirakwiza ayo

mafuti bayitirira Bibiliya.

Igihe cyose kwiga Bibiliya kutabanjirijwe no gusenga, umutima wo kwicisha bugufi,

kwiyoroshya, amagambo yumvikana n’ayoroheje ndetse n’atumvikana, azamburwa

ubusobanuro bwayo nyakuri. Abayobozi b’ubupapa bajyaga batoranya uduce nk’utyo two mu

Byanditswe Byera, twabafasha gusobanura intego y’ibyo bagamije, maze bakabyigisha

abantu, ariko bakababuza amahirwe yo kwiyigisha Bibiliya ubwabo kugira ngo

batazasobanukirwa ukuri kwayo. Bibiliya ikwiriye kwigishwa abantu bose uko yakabaye.

Icyababera cyiza ni ukutigera bigishwa Bibiliya, kuruta kuyigishwa nabi batyo.

Bibiliya yashyiriweho kuyobora abantu bose bifuza gukurikiza ibyo Umuremyi wabo

ashaka. Imana yahaye abantu ijambo rihamye ry’ubuhanuzi; abamarayika ndetse na Yesu

ubwe bamanuwe no kumenyesha Daniyeli na Yohana ibigiye kubaho vuba. Izo ngingo

z’ingenzi z’ibyerekeye agakiza kacu ntizagizwe ibanga. Ntabwo byahishuriwe kujijisha

cyangwa kuyobya ushaka kumenya ukuri. Umwami Uhoraho yavugiye mu kanwa

k’umuhanuzi Habakuki ati: “Andika icyo nkweretse, ucyandike ku bisate by’amabuye

kuburyo busomeka, bityo umuntu wese abashe kucyisomera adategwa”. 3 Umuntu wese wiga

Ijambo ry’Imana afite umutima usenga ntazabura kurisobanukirwa. Umucyo w’ukuri uzavira

umuntu wese ufite umutima utaryarya. “Amurikira intungane, ashimisha abafite umutima

uboneye”4 Kandi nta torero ryabasha kujya mbere mu butungane keretse abizera baryo

bashatse ukuri babikuye ku mutima nk’abashaka ubutunzi bwahishwe.

Kurangurura ngo “Umudendezo’‘ kwatumye abantu benshi bahumishwa n’imitego

y’umwanzi wabo, igihe we adacogora ku murimo we kugira ngo asohoze umugambi we. Uko

asimbuza Bibiliya amagambo yahimbwe n’abantu, amategeko y’Imana ashyirwa ku ruhande,

maze amatorero akajya mu bubata bw’icyaha, nyamara bigamba ko babatuwe.

Kuri benshi, ubushakashatsi mu bya siyansi bwabahindukiye umuvumo. Imana yemeye

ko umucyo mwinshi urasira iyi si kugira ngo abantu bavumbure ubwenge n’ubuhanga;

nyamara n’abafite ubuhanga buhanitse, iyo batayobowe n’Ijambo ry’Imana mu bushakashatsi

bwabo, bararindagira igihe bagerageza gushakisha isano iri hagati ya siyansi n’ihishurwa.

Ubwenge bwa muntu, ari mu bigaragara no mu by’iyobokamana, ni agace gato kandi

ntibuboneye; niyo mpamvu benshi bananirwa guhuza imyumvire yabo mu bya siyansi

n’amagambo y’Ibyanditswe Byera. Benshi bemera inyigisho n’ibitekerezo bidashyitse

nk’ibikomoka ku bucurabwenge, maze bakibwira ko Ijambo ry’Imana rikwiriye

gusuzumishwa inyigisho ‘’z’ingirwabumenyi.’‘ Umuremyi n’ibiremwa bye barenze kure

cyane ibyo abo bibwira; kandi kuko badashobora kubisobanuza amategeko y’ibyaremwe,

379

Hooray! Your file is uploaded and ready to be published.

Saved successfully!

Ooh no, something went wrong!