15.04.2023 Views

Umwuka W'Imijyi Ibiri

Umwami, abayobozi b’idini, n’ibikomangoma bari bategetswe kwicisha bugufi bakemera amahano yakorwaga n’abo baturage babaga bariye karungu. Inyota yo kwihimura yakanguwe cyane no kwicwa k’umwami; maze bidatinze abategetse ko yicwa nabo baramukurikira. Hakurikiyeho kwicisha inkota abantu bose bakekwagaho kutemera Impinduramatwara. Gereza zuzuye abantu ku buryo icyo gihe zari zirimo imfungwa zirenga ibihumbi magana abiri. Imijyi yo muri ubwo bwami yari yuzuwemo ibikorwa by’amahano ateye ubwoba. Ishyaka rimwe ry’abaharanira impinduramatwara ryahanganaga n’irindi maze Ubufaransa buhinduka urubuga rugari rw’abantu benshi bahanganye babaga bahinduwe nk’abasazi n’ibyifuzo byabo bibi. “Mu mujyi wa Paris, imyivumbagatanyo yarasimburanaga, abaturage bari baracitsemo ibice byinshi bitagendereye ikindi uretse kwicana ubwabo bakamarana.” Icyiyongeye kuri ako kaga kari rusange, ni uko igihugu cyose cyibonye mu ntambara yamaze igihe kirekire kandi yasenyaga cyarwanaga n’ibihugu bikomeye byo mu Burayi. “Igihugu cyari hafi yo gusenyuka burundu; abasirikare basabaga ibirarane by’imishahara batahembwe, abaturage bo mu mujyi wa Paris bibasiwe n’inzara ikabije, mu ntara hose hari harabaye umusaka kubera kuyogozwa n’ibisambo, kandi gutera imbere no kujijuka byari hafi gusibangana bigasimburwa n’imivurungano no kwigira ibyigenge.

SHOW MORE
SHOW LESS

You also want an ePaper? Increase the reach of your titles

YUMPU automatically turns print PDFs into web optimized ePapers that Google loves.

Umwuka W'Imijyi Ibiri

byiza by’abakunda ukuri kandi bakakugenderamo. Bazasebya abagaragu b’Imana

b’indahemuka, bafite ishyaka kandi bizinukwa, babita abazimiye n’abashukanyi. Umurimo

wabo ni ugushaka impamvu zose zo kugoreka inzira z’ukuri kose n’ibikorwa bizira

amakemwa, gukwiza impuha no kubyutsa impaka mu mitima y’abatabamenyereye.

Umwanya wose babonye, bazagerageza kwerekana ko icyari inziramakemwa

n’ubudahemuka bakibona nk’ubusazi n’ubushukanyi.

Ariko nta n’umwe ukeneye kuyobywa kubera ibyo. Biroroshye kumenya uwo

bakomokaho, kumenya uwo bakurikiza, no kumenya uwo bakorera. “Muzabamenyera ku

mbuto zabo”. 1 Ibikorwa byabo bihwanye rwose n’ibya Satani, uwuzuye ubumara bwica,

“umurezi wa bene Data. “. 2

Umushukanyi ukomeye afite ingabo nyinshi cyane ziteguye gukwirakwiza amafuti

y’ubwoko bwose kugira ngo agushe benshi: Ubuhakanyi yateguye akurikije irari

n’ubushobozi bwa buri muntu wese ashaka kurimbura. Umugambi we ni ukwinjiza mu itorero

kutavugisha ukuri, ibintu bituma hatabaho kwihana bigatera abantu gushidikanya no

kutizerana, maze bikabera inzitizi abifuzaga kubona umurimo w’Imana ujya mbere ndetse

nabo ubwabo bikabazitira. Benshi badafite kwizera Imana by’ukuri, cyangwa batizera ukuri

ko mu Ijambo ryayo, bemera amwe mu mahame y’ukuri bakayakoresha nk’abakristo, maze

bikabashoboza kwinjiza amafuti yabo mu bantu nk’aho ari amahame y’Ibyanditswe Byera.

Igitekerezo cyo kumva ko icyo umuntu yaba yizera cyose ntacyo bitwaye, ni kimwe mu

buhendanyi bukomeye Satani atsindisha benshi. Azi ko ukuri kwakiranywe urukundo, kweza

ukwakiriye; maze akanezezwa no gushaka amahame y’ibinyoma, n’imigani y’imihimbano

kugira ngo abisimbuze ubutumwa bwiza. Guhera mbere na mbere, abagaragu b’Imana,

bakomeje guhangana n’abigisha b’ibinyoma, abo ntibari abanyangeso mbi, ahubwo bari

abacengeza ibinyoma byangiza imitima. Eliya, Yeremiya, Pawulo, bacyahaga bashikamye

kandi bashize amanga abigisha b’ibinyoma bakuraga abantu ku Ijambo ry’Imana . Uwo

mudendezo wasaga nk’idini ishingiye ku kwizera kw’imburamumaro nta gaciro wari ufite

imbere y’abo baziranenge bari bahagarariye ukuri.

Ubusobanuro budafututse kandi bushishana bwahabwaga Ibyanditswe Byera, ndetse

n’inyandiko z’impimbano zivuguruzanya zerekeye kwizera mu by’idini ziboneka mu

Bakristo, ni umurimo w’umwanzi wacu ukomeye wo guteza urujijo mu bantu, kugira ngo

badashobora gutandukanya ukuri n’ibinyoma. Kutumvikana n’amacakubiri biri mu matorero

ya gikristo muri iki gihe, ahanini bikomoka ku ngeso yo kugoreka Ibyanditswe hagamijwe

gushyigikira inyigisho mpimbano. Aho kwigana ijambo ry’Imana ubwitonzi bicishije bugufi

mu mitima kugira ngo bamenye ubushake bwayo, benshi bahirimbanira kuvumbura ibintu

bidasanzwe cyangwa se guhimba ibishya.

Kugira ngo bashyigikire inyigisho z’ibinyoma cyangwa ibikorwa bitari ibya Gikristo,

bamwe bazafata imirongo y’Ibyanditswe bayitandukanye n’ibyo avuga, bakifatira

nk’amagambo yo mu gice cy’umurongo kugira ngo bashyigikire igitekerezo cyabo, iyo igice

378

Hooray! Your file is uploaded and ready to be published.

Saved successfully!

Ooh no, something went wrong!