15.04.2023 Views

Umwuka W'Imijyi Ibiri

Umwami, abayobozi b’idini, n’ibikomangoma bari bategetswe kwicisha bugufi bakemera amahano yakorwaga n’abo baturage babaga bariye karungu. Inyota yo kwihimura yakanguwe cyane no kwicwa k’umwami; maze bidatinze abategetse ko yicwa nabo baramukurikira. Hakurikiyeho kwicisha inkota abantu bose bakekwagaho kutemera Impinduramatwara. Gereza zuzuye abantu ku buryo icyo gihe zari zirimo imfungwa zirenga ibihumbi magana abiri. Imijyi yo muri ubwo bwami yari yuzuwemo ibikorwa by’amahano ateye ubwoba. Ishyaka rimwe ry’abaharanira impinduramatwara ryahanganaga n’irindi maze Ubufaransa buhinduka urubuga rugari rw’abantu benshi bahanganye babaga bahinduwe nk’abasazi n’ibyifuzo byabo bibi. “Mu mujyi wa Paris, imyivumbagatanyo yarasimburanaga, abaturage bari baracitsemo ibice byinshi bitagendereye ikindi uretse kwicana ubwabo bakamarana.” Icyiyongeye kuri ako kaga kari rusange, ni uko igihugu cyose cyibonye mu ntambara yamaze igihe kirekire kandi yasenyaga cyarwanaga n’ibihugu bikomeye byo mu Burayi. “Igihugu cyari hafi yo gusenyuka burundu; abasirikare basabaga ibirarane by’imishahara batahembwe, abaturage bo mu mujyi wa Paris bibasiwe n’inzara ikabije, mu ntara hose hari harabaye umusaka kubera kuyogozwa n’ibisambo, kandi gutera imbere no kujijuka byari hafi gusibangana bigasimburwa n’imivurungano no kwigira ibyigenge.

SHOW MORE
SHOW LESS

You also want an ePaper? Increase the reach of your titles

YUMPU automatically turns print PDFs into web optimized ePapers that Google loves.

Umwuka W'Imijyi Ibiri

Igice Cya 32 – Imitego ya Satani

Intambara ikomeye hagati ya Kristo na Satani ikaba imaze hafi imyaka ibihumbi bitandatu,

igiye kurangira bidatinze; kandi uwo mugome yakajije umurego cyane kugira ngo adindize

umurimo Kristo akorera abantu, maze anangirisha imitima yabo imitego ye. Icyo agambiriye

kugeraho ni uguheza abantu mu mwijima no kubanangira imitima kugeza igihe Umukiza

arangiza umurimo we w’ubuhuza, maze ntihabe hakiriho igitambo cy’ibyaha.

Igihe hatariho gushishikarira kurwanya imbaraga ze, igihe itorero n’isi bitagize icyo

byitayeho, Satani we, nta cyo biba bimutwaye, kuko bitamutera impungenge ko yazimiza

bamwe mubo yagize imbohe ze ku bushake. Ariko igihe habayeho kwita ku bizahoraho iteka,

nibwo umuntu atangira kwibaza ati: “Nakora iki kugira ngo nkizwe?’ icyo gihe aba

atandukiriye, ashaka imbaraga ze zihangana n’iza Kristo kandi akanga ko Umwuka

Muziranenge amuhindura.

Ibyanditswe Byera bivuga ko igihe kimwe, ubwo Abamarayika b’Imana bari baje

gushengerera Uhoraho, Satani nawe ajyana nabo, icyari kimuzanye ntabwo kwari

ugupfukamira Umwami Uhoraho, ahubwo yari azanywe no kuzuza imigambi ye y’uburyarya

mu bakiranutsi. Na n’ubu aracyafite uwo mugambi wo kwivanga mu materaniro y’abaramya

Imana. N’ubwo atagaragara, akorana ubushishozi bwinshi kugira ngo yigarurire imitima

y’abaramya. Nk’umugaba w’umuhanga, ashyira imigambi ye imbere. Iyo abonye intumwa

y’Imana irondora mu Byanditswe, yandika umutwe w’ikibwirizwa kizatangwa. Nuko

agakoresha ubuhanga n’ubuhendanyi bwe bwose kugira ngo azayobore ibizakorwa byose

maze ubutumwa bwe kugera kubo yibasiye. Uwo muntu wari ukeneye cyane umuburo Satani

amwerekeza mu by’ubucuruzi bimusaba kuba yari ahibereye, cyangwa se akamuzanira ibindi

bintu bimubuza gutegera amatwi Ijambo ry’Imana ryagombaga kumubera impumuro

y’ubugingo izana ubugingo.

Na none Satani abona abagaragu b’Imana baremerewe kubera umwijima w’iby’umwuka

utwikiriye abantu. Yumva amasengesho yabo avuye ku mutima, basaba Imana kubagirira

ubuntu no kubaha imbaraga zo kubabashisha guca ingoyi zo kwirengagiza, uburangare

n’ubunebwe. Maze mu ishyaka ridasanzwe, agakora atikoresheje. Agerageresha abantu

kurarikira ibyo bakunda cyangwa bimwe mu bibanezeza, maze ibyumviro byabo bikagwa

ikinya, ntibabe bakibasha kumva iby’ ingenzi bari bakeneye kumenya.

Satani azi neza ko umuntu wese uzagerageza gupfobya amasengesho no kurondora mu

Byanditswe, azatsindwa n’ibitero bye. Nicyo gituma ahimba inzira zose zibishoboka kugira

ngo yigarurire imitima. Hari itsinda ry’abantu biyita abantu b’Imana, abo ngabo, aho gushaka

kumenya ukuri, idini yabo ihinduka iyo gushakisha amafuti cyangwa amakosa y’abantu

badahuje imyizerere n’ibitekerezo. Bene abo ni ukuboko kw’iburyo kwa Satani. Abarezi ba

bene Data ntibabarika, kandi bakora ubudahwema cyane cyane igihe Imana ikora n’igihe

abagaragu bayo baje kuyiramya. Bazagerageza kugoreka amagambo no guhindura ibikorwa

377

Hooray! Your file is uploaded and ready to be published.

Saved successfully!

Ooh no, something went wrong!