15.04.2023 Views

Umwuka W'Imijyi Ibiri

Umwami, abayobozi b’idini, n’ibikomangoma bari bategetswe kwicisha bugufi bakemera amahano yakorwaga n’abo baturage babaga bariye karungu. Inyota yo kwihimura yakanguwe cyane no kwicwa k’umwami; maze bidatinze abategetse ko yicwa nabo baramukurikira. Hakurikiyeho kwicisha inkota abantu bose bakekwagaho kutemera Impinduramatwara. Gereza zuzuye abantu ku buryo icyo gihe zari zirimo imfungwa zirenga ibihumbi magana abiri. Imijyi yo muri ubwo bwami yari yuzuwemo ibikorwa by’amahano ateye ubwoba. Ishyaka rimwe ry’abaharanira impinduramatwara ryahanganaga n’irindi maze Ubufaransa buhinduka urubuga rugari rw’abantu benshi bahanganye babaga bahinduwe nk’abasazi n’ibyifuzo byabo bibi. “Mu mujyi wa Paris, imyivumbagatanyo yarasimburanaga, abaturage bari baracitsemo ibice byinshi bitagendereye ikindi uretse kwicana ubwabo bakamarana.” Icyiyongeye kuri ako kaga kari rusange, ni uko igihugu cyose cyibonye mu ntambara yamaze igihe kirekire kandi yasenyaga cyarwanaga n’ibihugu bikomeye byo mu Burayi. “Igihugu cyari hafi yo gusenyuka burundu; abasirikare basabaga ibirarane by’imishahara batahembwe, abaturage bo mu mujyi wa Paris bibasiwe n’inzara ikabije, mu ntara hose hari harabaye umusaka kubera kuyogozwa n’ibisambo, kandi gutera imbere no kujijuka byari hafi gusibangana bigasimburwa n’imivurungano no kwigira ibyigenge.

SHOW MORE
SHOW LESS

Create successful ePaper yourself

Turn your PDF publications into a flip-book with our unique Google optimized e-Paper software.

Umwuka W'Imijyi Ibiri

Ibindi byitegererezo bihwanye n’ibyo byashyizwe mu Byanditswe. Umwana

w’umukobwa w’umunyamahangakazi w’i Fenisiya ho muri Siriya, yari yatewe na dayimoni

aramugagaza, maze Yesu amwirukanisha ijambo rye. Hari ‘uwatewe na dayimoni, akaba

impumyi n’ikiragi; umusore wari wahanzweho na dayimoni itera uburagi, ibihe byinshi

yajyaga imuta mu muriro, ubundi ikamuta mu mazi kugira ngo imurimbure’ 12 ;uwari

wahanzweho na dayimoni wanduye, akabuza abantu amahoro mu rusengero i Kaperinawumu

ku munsi w’Isabato — abo bose bakijijwe n’uwo Mukiza w’impuhwe nyinshi. Mu ngero hafi

ya zose, Yesu nk’ufite ubwenge bwihariye, yirukanishaga dayimoni itegeko maze agasohoka

mu wari uhanzweho ubutazongera kumubabaza ukundi. Abari mu Rusengero i

Kaperinawumu babonye imbaraga za Yesu, barumirwa, nuko baravugana bati: ” Mbega

ijambo! Dore arategekesha abadayimoni ubutware n’ububasha nabo bakamenengana13”.

Ababaga bahanzweho n’abadayimoni byagaragaraga ko buri gihe babaga bafite

umubabaro ukabije; ariko kandi siko byahoraga. Kugira ngo babone imbaraga

z’indengakamere, bamwe bemeraga gukoresha ubushobozi bahawe na Satani. Uko bisanzwe

abo nta kibazo babaga bafitanye na Satani. Muri iryo tsinda, habagamo abafite imyuka

y’ubupfumu; nka Simoni Magusi, Elumasi wari umurozi n’umukobwa w’umushitsikazi

wajyaga akurikira Pawulo na Silasi i Filipi.

Nta bari mu kaga gakomeye ko kwikurura imyuka y’abadayimoni, nk’abantu barenga ku

buhamya bw’ibyo babona no kubw’Ibyanditswe Byera, bagahakana ko imyuka mibi itabaho

kandi bakirengagiza ibikorwa by’umwanzi n’abamarayika be. Igihe cyose twirengagije

ubucakura bwabo, baba bigiriye amahirwe akomeye kuko benshi bazakurikiza ibitekerezo

byabo bitwaje ko ari ubwenge bwabo. Niyo mpamvu, ubwo twegereje iherezo ry’ibihe, aho

Satani akorana imbaraga zikomeye ngo ayobye kandi arimbure, akwirakwiza inyigisho hose

zo kwizeza abantu ko atabaho. Umugambi we ni uwo kwitwikira we n’imikorere ye

ntibishyirwe ngo bitamenyekana.

Uwo mushukanyi w’umunyamwete ntakimutera ubwoba cyane nko kubona dutahuye

ubucakura bwe. Kugira ngo ahishe kamere ye n’imigambi ye, yiyerekana mu ishusho

y’urukozasoni kandi isuzuguritse. Anezezwa no kubona abantu bamushushanya nk’ikintu

cy’urukozasoni cyangwa giteye ishozi, kitagira ishusho, kijya gusa n’inyamaswa kandi kijya

gusa n’umuntu. Anezezwa no kumva izina rye rikoreshwa mu mikino no mu bitutsi kubiyita

abanyabwenge kandi bajijutse.

Ibyo biterwa n’uko yiyoberanya mu buryo buhanitse maze ugasanga hakunze kwibazwa

ngo: “Mbese koko icyo kiremwa kibaho”? Icyo ni igihamya cy’insinzi y’amahame avuguruza

amagambo y’ukuri ko mu Byanditswe Byera, bigaragara no mu madini y’iki gihe. Kandi

biterwa n’uko Satani ashobora kwigarurira bitamuruhije intekerezo z’abatazi imikorere ye,

ko Ijambo ry’Imana rihora riduha ingero nyinshi z’ubucakura bw’imirimo ye, rikaduhishurira

ibanga ry’aho akura imbaraga, kugira ngo twirinde kandi twitegura imitego ye.

375

Hooray! Your file is uploaded and ready to be published.

Saved successfully!

Ooh no, something went wrong!