15.04.2023 Views

Umwuka W'Imijyi Ibiri

Umwami, abayobozi b’idini, n’ibikomangoma bari bategetswe kwicisha bugufi bakemera amahano yakorwaga n’abo baturage babaga bariye karungu. Inyota yo kwihimura yakanguwe cyane no kwicwa k’umwami; maze bidatinze abategetse ko yicwa nabo baramukurikira. Hakurikiyeho kwicisha inkota abantu bose bakekwagaho kutemera Impinduramatwara. Gereza zuzuye abantu ku buryo icyo gihe zari zirimo imfungwa zirenga ibihumbi magana abiri. Imijyi yo muri ubwo bwami yari yuzuwemo ibikorwa by’amahano ateye ubwoba. Ishyaka rimwe ry’abaharanira impinduramatwara ryahanganaga n’irindi maze Ubufaransa buhinduka urubuga rugari rw’abantu benshi bahanganye babaga bahinduwe nk’abasazi n’ibyifuzo byabo bibi. “Mu mujyi wa Paris, imyivumbagatanyo yarasimburanaga, abaturage bari baracitsemo ibice byinshi bitagendereye ikindi uretse kwicana ubwabo bakamarana.” Icyiyongeye kuri ako kaga kari rusange, ni uko igihugu cyose cyibonye mu ntambara yamaze igihe kirekire kandi yasenyaga cyarwanaga n’ibihugu bikomeye byo mu Burayi. “Igihugu cyari hafi yo gusenyuka burundu; abasirikare basabaga ibirarane by’imishahara batahembwe, abaturage bo mu mujyi wa Paris bibasiwe n’inzara ikabije, mu ntara hose hari harabaye umusaka kubera kuyogozwa n’ibisambo, kandi gutera imbere no kujijuka byari hafi gusibangana bigasimburwa n’imivurungano no kwigira ibyigenge.

SHOW MORE
SHOW LESS

Create successful ePaper yourself

Turn your PDF publications into a flip-book with our unique Google optimized e-Paper software.

Umwuka W'Imijyi Ibiri

Igice Cya 31 – Umurimo W’Imyuka Mibi

Gufatanya kw’ibigaragara n’ibitagaragara byo ku isi, umurimo w’Abamarayika b’Imana,

n’imirimo y’imyuka mibi, yahishuwe ku mugaragaro mu Byanditswe Byera, kandi bikaba

biruhije kubitandukanya mu mateka ya mwenemuntu. Abantu benshi bakomeje guhakana ko

imyuka mibi ibaho, kandi bakizera ko n’Abamarayika baziranenge “bakorera abazaragwa

agakiza” ari imyuka y’abapfuye. Nyamara Ibyanditswe Byera ntibyigisha gusa kubaho

kw’abamarayika bera n’abamarayika babi, ahubwo binagaragaza n’ibihamya

bidashidikanywa by’uko atari imyuka y’a bantu bapfuye.

Mbere y’uko umuntu aremwa, Abamarayika bari bariho; kuko igihe Imana yashyiragaho

imfatiro z’isi, “inyenyeri zo mu museke zaririmbiye icyarimwe, maze abana b’Imana bose

barangura ijwi ry’ibyishimo.” 1 Nyuma y’aho umuntu acumuriye, Abamarayika batumwe

kujya kurinda igiti cy’ubugingo, kandi ubwo, ni mbere yuko urupfu rugera ku bantu. Kamere

y’abamarayika isumba iy’abantu. Kuko Umunyazaburi yavuze ati: “Wari ugiye kumugira

nk’abamarayika, aburaho gato”. 2

Ibyanditswe Byera bitumenyesha ibyo umubare, imbaraga n’ubwiza by’abamarayika

n’isano bafitanye n’ubutegetsi bw’Imana, ndetse n’uruhare bafite mu murimo wo gucungura

umuntu. “Uwiteka yakomeje intebe ye mu ijuru, Ubwami bwe butegeka isi yose.” 3 Kandi

Umuhanuzi aravuga ati: “Ndongera ndareba numva ijwi ry’abamarayika, bari benshi cyane,

ibihumbi n’ibihumbi. Bari bazengurutse ya ntebe ya cyami na bya binyabuzima na ba

bakuru.” 4 Daniyeli yeretswe intumwa zo mu ijuru kandi zari ibihumbi bitabarika. Intumwa

Pawulo abavuga ko ari “ikoraniro ritabarika”. 5 Umuhanuzi Ezekiyeli avuga ko izo ntumwa

z’Imana zagendaga zinyuranamo “kandi zinyaruka nk’umurabyo.” 6 barabagiranishwa

n’ikuzo, kandi barihutaga cyane. Marayika wabonekeye ku gituro cy’Umukiza yari “afite mu

maso harabagirana, imyambaro ye yeraga nk’urubura”, byatumye abarinzi bagira ubwoba,

bahinda umushyitsi “bamera nk’abapfuye.” 7 Igihe Senakeribu, Umwami w’Abasiriya

wishyira hejuru, ubwo yatukaga Imana n’izina ryayo, kandi agatera ubwoba Abisiraheli yirata

ko agiye kubarimbura, “muri iryo joro Marayika w’Uwiteka amanukana uburakari atsemba

ingabo z’Abasiriya ibihumbi ijana na mirongo inani na bitanu, ari abagabo bakomeye,

n’abayobozi n’abagaba b’ingabo bose,“ 8 bo mu ngabo za Senakeribu. Nuko asubira mu

gihugu cyabo yijimye mu maso kandi akozwe n’isoni.

Abamarayika batumwe gukorera abana b’Imana imirimo y’imbabazi. Batumwe kubwira

Aburahamu amasezerano y’imigisha; batumwe ku marembo y’i Sodomu kwa Loti

umukiranutsi, kugira ngo bamukure mu irimbukiro; batumwe kuri Eliya ubwo yari acitse

intege kandi agiye kwicirwa n’inzara mu butayu; batumwe kuri Elisha, bajyana amagare

y’umuriro n’amafarashi, igihe umudugudu muto yari arimo wari ugoswe n’abanzi; batumwe

kuri Daniyeli, igihe yari mu ngoro y’umwami w’umupagani ashaka ubwenge mvajuru,

cyangwa mu gihe bamujugunyaga mu rwobo ngo ahinduke umuhigo w’intare; batumwe kuri

Petero ari mu nzu y’imbohe ya Herode yaciriwe urwo gupfa; batumwe ku banyururu bari

372

Hooray! Your file is uploaded and ready to be published.

Saved successfully!

Ooh no, something went wrong!