15.04.2023 Views

Umwuka W'Imijyi Ibiri

Umwami, abayobozi b’idini, n’ibikomangoma bari bategetswe kwicisha bugufi bakemera amahano yakorwaga n’abo baturage babaga bariye karungu. Inyota yo kwihimura yakanguwe cyane no kwicwa k’umwami; maze bidatinze abategetse ko yicwa nabo baramukurikira. Hakurikiyeho kwicisha inkota abantu bose bakekwagaho kutemera Impinduramatwara. Gereza zuzuye abantu ku buryo icyo gihe zari zirimo imfungwa zirenga ibihumbi magana abiri. Imijyi yo muri ubwo bwami yari yuzuwemo ibikorwa by’amahano ateye ubwoba. Ishyaka rimwe ry’abaharanira impinduramatwara ryahanganaga n’irindi maze Ubufaransa buhinduka urubuga rugari rw’abantu benshi bahanganye babaga bahinduwe nk’abasazi n’ibyifuzo byabo bibi. “Mu mujyi wa Paris, imyivumbagatanyo yarasimburanaga, abaturage bari baracitsemo ibice byinshi bitagendereye ikindi uretse kwicana ubwabo bakamarana.” Icyiyongeye kuri ako kaga kari rusange, ni uko igihugu cyose cyibonye mu ntambara yamaze igihe kirekire kandi yasenyaga cyarwanaga n’ibihugu bikomeye byo mu Burayi. “Igihugu cyari hafi yo gusenyuka burundu; abasirikare basabaga ibirarane by’imishahara batahembwe, abaturage bo mu mujyi wa Paris bibasiwe n’inzara ikabije, mu ntara hose hari harabaye umusaka kubera kuyogozwa n’ibisambo, kandi gutera imbere no kujijuka byari hafi gusibangana bigasimburwa n’imivurungano no kwigira ibyigenge.

SHOW MORE
SHOW LESS

Create successful ePaper yourself

Turn your PDF publications into a flip-book with our unique Google optimized e-Paper software.

Umwuka W'Imijyi Ibiri

Imwe mu nyigisho zikomeye z’itorero Gatolika ry’i Roma ivuga ko Papa ari we muyobozi

mukuru ugaragara w’itorero rya Kristo ku isi yose, akaba yarahawe ubutware bwo gutegeka

abepisikopi n’abapasitoro bose bo ku isi yose. Ikirenze ibyo, papa bamuha amazina y’Imana

ubwayo. Bamwita « Nyagasani Mana, Papa»; kandi bavuga ko adashobora kwibeshya no

kugwa mu ikosa. Ategeka abantu bose kumuramya. Icyubahiro Satani yiyitiriraga mu butayu

yageragerejemo Yesu n’ubu aracyacyiyitirira abinyujije mu itorero Gatolika ry’i Roma, kandi

imbaga y’abantu benshi yiteguye kumuyoboka.

Nyamara abubaha Imana kandi bakayumvira bahangana n’uko kugerageza kwiyitirira

icyubahiro cy’ijuru nk’uko Kristo yamaganye ibyo umwanzi we Satani ufite amayeri menshi

yamusabaga maze akamukangara ati: « Handitswe ngo ‘Uramye Uwiteka Imana yawe, abe

ari yo ukorera yonyine.’” Luka 4:8. Imana ntiyigeze igaragaza mu Ijambo ryayo ko hari

umuntu yatoye ngo abe umutware mukuru w’itorero ryayo. Inyigisho ivuga ko ubupapa bufite

ububasha bwo gutegeka itorero itandukanye n’inyigisho zo mu Byanditswe Byera. Nta

bubasha Papa ashobora kugira ku itorero rya Kristo keretse ubwo yihaye ubwe.

Abagatolika b’i Roma bakomeje kurega Abaporotesitanti ko bayobye kandi ko

bitandukanyije n’itorero nyakuri babigambiriye. Nyamara ahubwo ibyo birego ni bo bitunga

urutoki. Ni bo bamanuye ibendera rya Kristo maze bitandukanya no « kwizera abera bahawe

rimwe, bakazageza iteka ryose” Yuda 3.

Satani yari azi neza yuko Ibyanditswe Byera bizashoboza abantu kumenya neza

ubuhendanyi bwe no guhangana n’imbaraga ze bashikamye. Ndetse iryo jambo ry’Imana ni

ryo Umukiza w’abatuye isi yatsindishije ibitero yamugabyeho. Buri gitero yamugabagaho,

Kristo yakingaga ingabo y’ukuri guhoraho akamubwira ati:« Biranditswe ngo” . Ibyo

umwanzi yamusabaga gukora byose yabitsindishaga ubwenge n’ubushobozi by’ijambo

ry’Imana.

Kugira ngo Satani akomeze ategeke abantu kandi ahe ububasha umupapa wihaye

ubutegetsi, yagombaga kubabuza gusobanukirwa Ibyanditswe Byera. Bibiliya yerekana ikuzo

ry’Imana kandi ikereka abantu bapfa umwanya barimo, ni cyo gituma umwazi yagombaga

gupfukirana ukuri kwayo kuziranenge akanagukuraho. Ubwo buryo ni bwo itorero Gatolika

ry’i Roma ryakurikije. Hashize imyaka amagana menshi gukwirakwiza Bibiliya bibujijwe.

Abantu babujijwe kuyisoma cyangwa kuyitunga mu ngo zabo ; maze abapadiri n’abepisikopi

badakurikiza amahame mazima bakajya basobanura inyigisho zayo bagambiriye gushyigikira

ibinyoma byabo. Nguko uko abatuye isi hafi ya bose bageze aho bemera ko Papa ari

umusimbura w’Imana ku isi n’ufite ububasha bwo gutegeka itorero na leta.

Satani amaze gukuraho icyo gikoresho gitahura ibinyoma kikabishyira ahagaragara,

noneho yari abonye akito ko gukora ibyo yishakiye. Byari byarahanuwe ko ubupapa buzigira

“inama yo guhindura ibihe n’amategeko.” Daniyeli 7:25. Ibyo kandi ubupapa ntibwazuyaje

kubikora. Mu gushaka guha abapagani bahindutse abakristo ingurane y’ibigirwamana

basengaga, bityo no kwemera kuba abakristo mu magambo gusa kwabo kugashyigikirwa,

30

Hooray! Your file is uploaded and ready to be published.

Saved successfully!

Ooh no, something went wrong!