15.04.2023 Views

Umwuka W'Imijyi Ibiri

Umwami, abayobozi b’idini, n’ibikomangoma bari bategetswe kwicisha bugufi bakemera amahano yakorwaga n’abo baturage babaga bariye karungu. Inyota yo kwihimura yakanguwe cyane no kwicwa k’umwami; maze bidatinze abategetse ko yicwa nabo baramukurikira. Hakurikiyeho kwicisha inkota abantu bose bakekwagaho kutemera Impinduramatwara. Gereza zuzuye abantu ku buryo icyo gihe zari zirimo imfungwa zirenga ibihumbi magana abiri. Imijyi yo muri ubwo bwami yari yuzuwemo ibikorwa by’amahano ateye ubwoba. Ishyaka rimwe ry’abaharanira impinduramatwara ryahanganaga n’irindi maze Ubufaransa buhinduka urubuga rugari rw’abantu benshi bahanganye babaga bahinduwe nk’abasazi n’ibyifuzo byabo bibi. “Mu mujyi wa Paris, imyivumbagatanyo yarasimburanaga, abaturage bari baracitsemo ibice byinshi bitagendereye ikindi uretse kwicana ubwabo bakamarana.” Icyiyongeye kuri ako kaga kari rusange, ni uko igihugu cyose cyibonye mu ntambara yamaze igihe kirekire kandi yasenyaga cyarwanaga n’ibihugu bikomeye byo mu Burayi. “Igihugu cyari hafi yo gusenyuka burundu; abasirikare basabaga ibirarane by’imishahara batahembwe, abaturage bo mu mujyi wa Paris bibasiwe n’inzara ikabije, mu ntara hose hari harabaye umusaka kubera kuyogozwa n’ibisambo, kandi gutera imbere no kujijuka byari hafi gusibangana bigasimburwa n’imivurungano no kwigira ibyigenge.

SHOW MORE
SHOW LESS

You also want an ePaper? Increase the reach of your titles

YUMPU automatically turns print PDFs into web optimized ePapers that Google loves.

Umwuka W'Imijyi Ibiri

nziza, cyangwa ngo abe umuntu ukomeye. Babonye ko yari afite imbaraga ikomeye yari

irenze cyane ibyo byose bigaragarira amaso. Nyamara ubutungane n’ubuziranenge bya

Kristo, nibyo byabyukije urwangano rw’abatubaha Imana. Imibereho ye yarangwaga

n’ubwitange kandi izira inenge, yari igihamya gihoraho kuri ubwo bwoko bwishyiraga hejuru

kandi butagonda ijosi. Ibyo nibyo byabyukirije urwango banze Umwana w’Imana. Satani

n’abamarayika babi, bifatanya n’abantu b’abanyangeso mbi. Imbaraga zose z’ubuhakanyi

zahurijwe hamwe kurwanya Uhagarariye ukuri.

Urwo rwango ni rwo rugaragara ku bakurikira Kristo nk’uko rwagaragaye kuri Shebuja.

Umuntu wese usobanukirwa n’imiterere mibi y’icyaha, maze kubwo imbaraga z’Imana

agatsinda ibishuko, nta gushidikanya azatuma uburakari bwa Satani n’ubw’ingabo ze

bimugurumanira. Kwanga amabwiriza y’ukuri, kurenganya no gutoteza abaguhagarariye

bizahoraho igihe cyose icyaha n’abanyabyaha bizaba bikiriho. Abakurikira Kristo n’abakozi

ba Satani, ntibashobora na rimwe guhuza. “Erega n’ubundi abashaka guhora bubaha Imana

bose, ni ukuri bazatotezwa kubera Kristo Yesu!” 22

Abakozi ba Satani barakorana umwete umurimo wabo kandi ariwe ubayoboye, kugira ngo

bashyireho ubutegetsi bwe, maze bimike ingoma ye ihangane n’ubutegetsi bw’Imana. Muri

iki gihe giheruka barashaka kuyobya abizera Kristo ngo babavane mu nzira y’ukuri. Nk’uko

umutware wabo yabigenje, bagoreka Ibyanditswe kugira ngo bagere ku mugambi wabo.

Nk’uko Satani yihatiye gusebya Imana niko n’abakozi be bakora kugira ngo bayobye ubwoko

bw’Imana. Umwuka watumye Kristo apfa, niwo ukorera mu babi kugira ngo barimbure

n’abizera Kristo bose. Ibi nibyo byavugiwe mu buhanuzi bwa mbere ngo: “Nzashyira

urwango hagati yawe n’uyu mugore no hagati y’urubyaro rwawe n’urwe”. Kandi ibyo

bizahoraho kugeza ku mperuka y’ibihe.

Satani ahuruza ingabo ze zose kandi agakoresha n’imbaraga ze zose muri iyo ntambara

ikomeye. Ni kuki adahura n’abamurwanya bashikamye? Kuki ingabo za Kristo zisinziriye,

nta cyo zitayeho? Nta sano nyakuri bafitanye na Kristo kandi bakaba batakiyoborwa

n’Umwuka Muziranenge. Ntabwo bacanye umubano n’icyaha na Shebuja, ntibakizinutswe

burundu. Ntabwo bafashe umugambi wo kurwanya icyaha ubudatezuka nk’Umukiza wabo.

Ntibasobanukiwe neza n’imbaraga z’ububi n’ubucakura bw’icyaha, kamere n’imbaraga

by’umutware w’umwijima byabahumye amaso. Nta bwo bazinutswe Satani n’imirimo ye,

kuko batasobanukiwe n’ububasha bw’ubuhendanyi bwe, ntibanasobanukirwa n’intambara

ikomeye Satani arwana na Kristo n’itorero rye. Aha niho abenshi bayobera. Ntibazi ko

umwanzi wabo ari umugaba ukomeye utegeka abamarayika babi, kandi ko akoresha

umugambi yacuze kera urimo ubuhanga bukomeye arwanya Kristo kugira ngo avutse abantu

agakiza.

Haba mu biyita Abakristo, ndetse no mu babwiriza b’ubutumwa bwiza, nigake wakumva

bavuga kuri Satani, keretse gusa igihe babwiriza ku ruhimbi, nabwo bisa n’ibibagwiririye.

369

Hooray! Your file is uploaded and ready to be published.

Saved successfully!

Ooh no, something went wrong!