15.04.2023 Views

Umwuka W'Imijyi Ibiri

Umwami, abayobozi b’idini, n’ibikomangoma bari bategetswe kwicisha bugufi bakemera amahano yakorwaga n’abo baturage babaga bariye karungu. Inyota yo kwihimura yakanguwe cyane no kwicwa k’umwami; maze bidatinze abategetse ko yicwa nabo baramukurikira. Hakurikiyeho kwicisha inkota abantu bose bakekwagaho kutemera Impinduramatwara. Gereza zuzuye abantu ku buryo icyo gihe zari zirimo imfungwa zirenga ibihumbi magana abiri. Imijyi yo muri ubwo bwami yari yuzuwemo ibikorwa by’amahano ateye ubwoba. Ishyaka rimwe ry’abaharanira impinduramatwara ryahanganaga n’irindi maze Ubufaransa buhinduka urubuga rugari rw’abantu benshi bahanganye babaga bahinduwe nk’abasazi n’ibyifuzo byabo bibi. “Mu mujyi wa Paris, imyivumbagatanyo yarasimburanaga, abaturage bari baracitsemo ibice byinshi bitagendereye ikindi uretse kwicana ubwabo bakamarana.” Icyiyongeye kuri ako kaga kari rusange, ni uko igihugu cyose cyibonye mu ntambara yamaze igihe kirekire kandi yasenyaga cyarwanaga n’ibihugu bikomeye byo mu Burayi. “Igihugu cyari hafi yo gusenyuka burundu; abasirikare basabaga ibirarane by’imishahara batahembwe, abaturage bo mu mujyi wa Paris bibasiwe n’inzara ikabije, mu ntara hose hari harabaye umusaka kubera kuyogozwa n’ibisambo, kandi gutera imbere no kujijuka byari hafi gusibangana bigasimburwa n’imivurungano no kwigira ibyigenge.

SHOW MORE
SHOW LESS

You also want an ePaper? Increase the reach of your titles

YUMPU automatically turns print PDFs into web optimized ePapers that Google loves.

Umwuka W'Imijyi Ibiri

w’Imana yarapfuye arazuka kugira ngo, “urupfu rwe aruhinduze ubusa ufite ubutware

bw’urupfu, ari we Satani.” Abaheburayo 2:14. Icyifuzo cya Lusiferi cyo kwikuza cyari

cyaramuteye kuvuga ati: “Nzakuza intebe yanjye y’ubwami, isumbe inyenyeri z’Imana . .

.nzaba nk’Isumbabyose.”

Uwiteka aravuga ati: “Nzaguhindurira ivu imbere y’abakureba bose, . . . ntabwo uzongera

kubaho ukundi.”702; Igihe “hazaba umunsi utwika nk’itanura ry’umuriro, abibone bose

n’inkozi z’ibibi zose bazaba ibishingwe, maze habe umunsi uzabatwika bashire, ni ko

Uwiteka Nyiringabo avuga, “Ntuzabasigira umuzi cyangwa ishami.” Malaki 4:1.

Isi n’ijuru n’isanzure bizaba byarabaye abahanywa biboneye kamere y’icyaha n’ingaruka

zacyo. Kandi gutsembwa kwacyo burundu byajyaga gutera ubwoba abamarayika

bikanasuzuguza Imana iyo bikorwa mbere, noneho bizahamya urukundo rwayo kandi

bishimangire icyubahiro cyayo imbere y’imbaga y’abishimira gukora ibyo Imana ishaka

kandi bafite amategeko yayo mu mitima yabo. Ntabwo icyaha kizongera kubaho ukundi.

Ijambo ry’Imana riravuga riti: “Ntabwo umubabaro uzahagaruka ubwa kabiri.” Nahumu 1:9.

Amategeko y’Imana Satani yarwanyije avuga ko ari umutwaro w’ububata, azubahirizwa

nk’amategeko atera umudendezo. Abanyuze mu bigeragezo bagakomeza kuba indahemuka

ntibazongera kureka kuyoboka Imana. Bazaba baragaragarijwe imico yayo ko ari urukundo

rutarondoreka n’ubwenge butagira iherezo.

367

Hooray! Your file is uploaded and ready to be published.

Saved successfully!

Ooh no, something went wrong!