15.04.2023 Views

Umwuka W'Imijyi Ibiri

Umwami, abayobozi b’idini, n’ibikomangoma bari bategetswe kwicisha bugufi bakemera amahano yakorwaga n’abo baturage babaga bariye karungu. Inyota yo kwihimura yakanguwe cyane no kwicwa k’umwami; maze bidatinze abategetse ko yicwa nabo baramukurikira. Hakurikiyeho kwicisha inkota abantu bose bakekwagaho kutemera Impinduramatwara. Gereza zuzuye abantu ku buryo icyo gihe zari zirimo imfungwa zirenga ibihumbi magana abiri. Imijyi yo muri ubwo bwami yari yuzuwemo ibikorwa by’amahano ateye ubwoba. Ishyaka rimwe ry’abaharanira impinduramatwara ryahanganaga n’irindi maze Ubufaransa buhinduka urubuga rugari rw’abantu benshi bahanganye babaga bahinduwe nk’abasazi n’ibyifuzo byabo bibi. “Mu mujyi wa Paris, imyivumbagatanyo yarasimburanaga, abaturage bari baracitsemo ibice byinshi bitagendereye ikindi uretse kwicana ubwabo bakamarana.” Icyiyongeye kuri ako kaga kari rusange, ni uko igihugu cyose cyibonye mu ntambara yamaze igihe kirekire kandi yasenyaga cyarwanaga n’ibihugu bikomeye byo mu Burayi. “Igihugu cyari hafi yo gusenyuka burundu; abasirikare basabaga ibirarane by’imishahara batahembwe, abaturage bo mu mujyi wa Paris bibasiwe n’inzara ikabije, mu ntara hose hari harabaye umusaka kubera kuyogozwa n’ibisambo, kandi gutera imbere no kujijuka byari hafi gusibangana bigasimburwa n’imivurungano no kwigira ibyigenge.

SHOW MORE
SHOW LESS

Create successful ePaper yourself

Turn your PDF publications into a flip-book with our unique Google optimized e-Paper software.

Umwuka W'Imijyi Ibiri

byagize ku bantu no ku bamarayika byagombaga kwerekana umusaruro uva mu kwirengagiza

ubutegetsi bw’Imana. Byagombaga guhamya ko kubaho k’ubutegetsi bw’Imana n’amategeko

ari byo shingiro ryo kugubwa neza kw’ibyo yaremye byose. Bityo rero, amateka y’uko

kwigomeka gushishana yagombaga kuzaba uburinzi buhoraho ku bamarayika bera, kugira

ngo abarinde kuba bashukwa ku byerekeye kamere yo kugomera amategeko, akabarinda

gukora icyaha no kuzababazwa n’igihano cyacyo.

Ubwo intambara yo mu ijuru yari igeze mu mahenuka rwose, uwo mushukanyi ukomeye

yakomeje kugaragaza ko afite ukuri. Ubwo hatangwaga itangazo ko Satani n’abamarayika

bose bamuyobotse bagomba gucibwa mu ijuru, ni bwo uwo muyobozi w’abigometse yashyize

ku mugaragaro ko arwanya amategeko y’Imana. Yongeye gusubira mu byo yavuze mbere ko

abamarayika badakeneye kugenzurwa, ko ahubwo bakwiriye kurekwa bagakurikiza ubushake

bwabo kandi ko ibyo ari byo bizabayobora neza. Yarwanyije amategeko y’Imana avuga ko

ababuza umudendezo kandi atangaza ko umugambi we ari uwo gukuraho ayo mategeko.

Yavuze ko urwo ruzitiro rukuweho byatuma ingabo zo mu ijuru zarushaho kugira icyubahiro

n’imibereho myiza kuruta mbere.

Satani n’ingabo ze bahuje umubambi maze ikosa ryo kwigomeka kwabo barishyira kuri

Kristo. Bavuze ko iyo bataza gucyahwa bataba barigometse. Bityo binangiye muri ubwo

bwigomeke bwabo, bashaka gukuraho ubutegetsi bw’Imana ariko biba iby’ubusa. Nyamara

bakomeje gutuka Imana bavuga ko ari bazira akarengane gaterwa n’ubutegetsi bw’igitugu,

bityo amaherezo uwo mugome ruharwa n’abayoboke be bose bacibwa mu ijuru.

Umwuka watangije ubwigomeke mu ijuru uracyateza ubwigomeke ku isi. Satani akomeje

kugenza abantu nk’uko yakoze ku bamarayika. Muri iki gihe umwuka we uganje mu

batumvira. Nk’uko na we yabigenje, bashaka gukuraho ibyo amategeko y’Imana ababuza

maze bagasezeranira abantu umudendezo bazagira binyuze mu kurenga ku byo ayo mategeko

asaba. Gucyaha icyaha biracyabyutsa umwuka w’urwango no kwinangira. Iyo ubutumwa

bw’Imana buburira abantu bugeze mu mutima, Satani atera abantu kwigira abere no gushaka

ababashyigikira mu cyaha cyabo. Mu cyimbo cyo gukosora amakosa yabo, barakarira

ubacyaha nk’aho ari we ntandaro y’ibibazo. Uhereye mu gihe cy’umukiranutsi Abeli ukageza

none, uwo ni wo mwuka wagiye ugaragarizwa abantu batinyuka gucyaha icyaha.

Satani ashora abantu mu gukora icyaha akoresheje kugaragaraza nabi imico y’Imana

nk’uko yabigenje mu ijuru, agatera abantu kubona Imana nk’intavumera n’inyagitugu. Ubwo

yari amaze kubigeraho, yavuze ko amategeko y’Imana adatunganye ari yo yateye umuntu

gucumura nk’uko na we ari yo yamuteye kwigomeka.

Ariko Uwiteka Imana ubwe atangaza imico ye muri aya magambo ati: “Uwiteka, Uwiteka,

Imana y’ibambe n’imbabazi, itinda kurakara, ifite kugira neza kwinshi n’umurava mwinshi,

igumanira abantu imbabazi, ikageza ku buzukuruza babo b’ibihe igihumbi, ibabarira

gukiranirwa n’ibicumuro n’ibyaha.” 701

364

Hooray! Your file is uploaded and ready to be published.

Saved successfully!

Ooh no, something went wrong!