Umwuka W'Imijyi Ibiri
Umwami, abayobozi b’idini, n’ibikomangoma bari bategetswe kwicisha bugufi bakemera amahano yakorwaga n’abo baturage babaga bariye karungu. Inyota yo kwihimura yakanguwe cyane no kwicwa k’umwami; maze bidatinze abategetse ko yicwa nabo baramukurikira. Hakurikiyeho kwicisha inkota abantu bose bakekwagaho kutemera Impinduramatwara. Gereza zuzuye abantu ku buryo icyo gihe zari zirimo imfungwa zirenga ibihumbi magana abiri. Imijyi yo muri ubwo bwami yari yuzuwemo ibikorwa by’amahano ateye ubwoba. Ishyaka rimwe ry’abaharanira impinduramatwara ryahanganaga n’irindi maze Ubufaransa buhinduka urubuga rugari rw’abantu benshi bahanganye babaga bahinduwe nk’abasazi n’ibyifuzo byabo bibi. “Mu mujyi wa Paris, imyivumbagatanyo yarasimburanaga, abaturage bari baracitsemo ibice byinshi bitagendereye ikindi uretse kwicana ubwabo bakamarana.” Icyiyongeye kuri ako kaga kari rusange, ni uko igihugu cyose cyibonye mu ntambara yamaze igihe kirekire kandi yasenyaga cyarwanaga n’ibihugu bikomeye byo mu Burayi. “Igihugu cyari hafi yo gusenyuka burundu; abasirikare basabaga ibirarane by’imishahara batahembwe, abaturage bo mu mujyi wa Paris bibasiwe n’inzara ikabije, mu ntara hose hari harabaye umusaka kubera kuyogozwa n’ibisambo, kandi gutera imbere no kujijuka byari hafi gusibangana bigasimburwa n’imivurungano no kwigira ibyigenge. Umwami, abayobozi b’idini, n’ibikomangoma bari bategetswe kwicisha bugufi bakemera amahano yakorwaga n’abo baturage babaga bariye karungu. Inyota yo kwihimura yakanguwe cyane no kwicwa k’umwami; maze bidatinze abategetse ko yicwa nabo baramukurikira. Hakurikiyeho kwicisha inkota abantu bose bakekwagaho kutemera Impinduramatwara. Gereza zuzuye abantu ku buryo icyo gihe zari zirimo imfungwa zirenga ibihumbi magana abiri. Imijyi yo muri ubwo bwami yari yuzuwemo ibikorwa by’amahano ateye ubwoba. Ishyaka rimwe ry’abaharanira impinduramatwara ryahanganaga n’irindi maze Ubufaransa buhinduka urubuga rugari rw’abantu benshi bahanganye babaga bahinduwe nk’abasazi n’ibyifuzo byabo bibi. “Mu mujyi wa Paris, imyivumbagatanyo yarasimburanaga, abaturage bari baracitsemo ibice byinshi bitagendereye ikindi uretse kwicana ubwabo bakamarana.” Icyiyongeye kuri ako kaga kari rusange, ni uko igihugu cyose cyibonye mu ntambara yamaze igihe kirekire kandi yasenyaga cyarwanaga n’ibihugu bikomeye byo mu Burayi. “Igihugu cyari hafi yo gusenyuka burundu; abasirikare basabaga ibirarane by’imishahara batahembwe, abaturage bo mu mujyi wa Paris bibasiwe n’inzara ikabije, mu ntara hose hari harabaye umusaka kubera kuyogozwa n’ibisambo, kandi gutera imbere no kujijuka byari hafi gusibangana bigasimburwa n’imivurungano no kwigira ibyigenge.
Umwuka W'Imijyi Ibiri inama yo kureka ubwo bugome yarayigoretse ayihinduramo gahunda ze z’ubugambanyi. Abamarayika bamugiriraga icyizere cyane yari yarabagaragarije ko yarenganyijwe, ko umwanya yari arimo utubashywe, kandi ko umudendezo we ugiye kugabanywa. Yahereye ku kugoreka amagambo ya Kristo maze akurikizaho kubeshya, arega Umwana w’Imana ko afite umugambi wo kumucisha bugufi imbere y’abatuye ijuru. Yanashatse kandi uko yateza ikibazo hagati ye n’abamarayika bumvira Imana. Abamarayika bose atashoboraga kwigarurira ngo abashyire mu ruhande rwe, yabareze kutagira icyo bitaho mu bireba abo mu ijuru. Umurimo mubi we ubwe yakoraga yawugeretse ku bamarayika bakomeje kuba indahemuka ku Mana. Kandi kugira ngo ashyigikire ikirego yaregaga Imana ko yamurenganyije, yifashishije kugoreka amagambo n’ibikorwa by’Umuremyi. Byari umugambo we wo gutera abamarayika gushidikanya akoresheje ingingo z’uburiganya ku byerekeye imigambi y’Imana. Ikintu cyose cyari cyoroshye cyumvikana yagihinduye amayobera, kandi kubw’uburyarya atera gushidikanya ku magambo yumvikana yavuzwe na Yehova. Umwanya wo hejuru yari afite, kandi akaba yari yegereye ubuyobozi bw’Imana, byatumye ibinyoma bye bigira imbaraga bityo bitera abamarayika benshi kwifatanya na we mu kugomera ubutegetsi bw’Ijuru. Imana kubw’ubwenge bwayo, yemereye Satani gukomeza umurimo we kugeza igihe umwuka w’urwango wagwiriye ugahinduka kwivumbagatanya. Byari ngombwa ko imigambi ya Satani ikura mu buryo bwuzuye maze kamere nyakuri y’iyo migambi ndetse n’aho yerekeza bikagaragarira bose. Nk’umukerubi wasizwe, Lusiferi yari yarashyizwe hejuru cyane; yakundwaga cyane n’abo mu ijuru, kandi bamugiriraga icyizere gikomeye. Ubutegetsi bw’Imana ntibwagarukiraga gusa ku baturage bo mu ijuru, ahubwo bwarimo n’amasi yose Imana yaremye; bityo Satani yibwiraga ko nabasha gushora abamarayika bo mu ijuru mu kugomera Imana, azanabasha kwigarurira andi masi. Yakoresheje uburyarya n’ubucakura bukomeye kugira ngo afate ibitekerezo by’abo ashaka kugira abayoboke be. Yari afite imbaraga zikomeye z’ubushukanyi, kandi kubwo kwiyoberanya yitwikiriye ikinyoma, yari yageze ku ntego ye. Ndetse n’abamarayika bayoboka Imana ntibashoboraga kumenya neza imico ye cyangwa ngo babone aho ibyo yakoraga byerekeza. Satani yari yarubashywe cyane, kandi ibyo yakoraga byose byari amayobera ku buryo byari bikomereye abamarayika gutahura kamere nyakuri y’ibyo yakoraga. Igihe icyaha cyari kitarakura rwose mu buryo bwuzuye, nticyashoboraga kugaragara ko ari kibi nk’uko cyari kiri. Kuva mbere hose kugeza ubwo, icyaha nticyari cyaragize umwanya mu isanzure ryaremwe n’Imana kandi ibiremwa bizira inenge ntibyari bisobanukiwe ka kamere yacyo n’ububi bwacyo. Ntabwo bashoboraga kumenya ingaruka ziteye ubwoba zari guturuka ku kwirengagiza amategeko y’Imana. Bigitangira, Satani yari yarahishe umurimo we awutwikiriza ibisa no kubaha Imana. Yavugaga ko aharanira icyubahiro cy’Imana, umutekano no guhama by’ubutegetsi bwayo ndetse n’ibyiza by’abo mu ijuru bose. Ubwo yinjizaga kutanyurwa mu ntekerezo z’abamarayika yayoboraga, yari yaragiye akorana uburyarya bukomeye yerekana ko ashaka gukura kutanyurwa mu ijuru. Ubwo yasabaga ko 362
Umwuka W'Imijyi Ibiri muri gahunda n’amategeko by’ingoma y’Imana habamo impinduka, yabikoze yitwaje ko ibyo ari ngombwa kugira ngo mu ijuru hakomeze kuba uguhuza n’ubumwe. Mu mikorere yayo mu guhangana n’icyaha, Imana yakoresheje ubutungane n’ukuri. Satani we yagombaga gukoresha ibyo Imana itashoboraga gukoresha ari byo: uburyarya n’ubushukanyi. Yashatse uko agoreka ijambo ry’Imana kandi agaragariza nabi imigambi y’ubutegetsi bw’Imana imbere y’abamarayika, akavuga ko Imana atari intabera mu gushyiriraho amategeko n’amabwiriza abaturage bo mu ijuru. Yavugaga kandi ko iyo Imana isaba ibiremwa byayo kuyiyoboka no kuyumvira, ngo ubwo Imana ubwayo iba yishakira kwishyira hejuru. Kubw’ibyo rero, byagombaga kugaragazwa imbere y’abaturage bo mu ijuru n’abo mu yandi masi ko ubutegetsi bw’Imana butabera kandi amategeko yayo atunganye. Satani yari yaratumye bigaragara ko we ubwe ashaka ko mu isi no mu ijuru n’isanzure ryose bamererwa neza. Imico nyakuri y’uwo mugome ndetse n’intego ze nyakuri bigomba kumenywa n’abantu bose. Akwiriye guhabwa igihe cyo kwigaragaza binyuze mu bikorwa bye bibi. Amacakubiri imikorere ye yateje mu ijuru, Satani ubwe yayageretse ku mategeko y’Imana n’ubutegetsi bwayo. Yavuze ko ibibi byose ari ingaruka z’ubutegetsi bw’Imana. Yavugaga ko umugambi we bwite ari ukurushaho gutunganya amategeko ya Yehova. Kubw’ibyo rero byari ngombwa ko yerekana uko ibyo atangaza bimeze, kandi akagaragaza n’icyakorwa muri izo mpinduka yavugaga ko zaba ku mategeko y’Imana. Ibyo akora ubwe ni byo bigomba kumuciraho iteka. Kuva agitangira, Satani yagiye avuga ko atari kwigomeka. Isi n’ijuru bigomba kubona uwo mushukanyi ashyizwe ku karubanda. N’igihe umwanzuro wari umaze gufatwa ko atagikwiriye kuguma mu ijuru, Imana ntiyahise irimbura Satani. Kubera ko umurimo ukoranywe urukundo ari wo wonyine wemerwa n’Imana, ukuyubaha no kuyiyoboka kw’ibiremwa byayo bigomba gushingira ku kwemera ubutabera bwayo no kugira neza kwayo. Kubera ko abaturage bo mu ijuru n’abo mu yandi masi batari biteguye gusobanukirwa kamere y’icyaha n’ingaruka zacyo, iyo Satani arimburwa icyo gihe ntibashoboraga kuzasobanukirwa ubutabera n’imbabazi by’Imana. Iyo aherako arimburwa, bari kujya bakorera Imana babitewe n’ubwoba aho kuyikorera biturutse ku rukundo. Amoshya y’umushukanyi ntiyajyaga kuba atsembweho burundu, kandi n’umwuka w’ubwigomeke ntiwajyaga kuba uranduranywe n’imizi yawo. Ikibi cyagombaga kurekwa kikabanza gukura. Kubw’ibyiza by’abo mu ijuru no mu isi bose n’abo mu yandi masi, Satani agomba kubanza gukwiza amahame y’ubugome bwe mu bihe byose, kugira ngo ibyo arega ubutegetsi bw’Imana bigaragarire abaremwe bose muri kamere yabyo nyakuri no kugira ngo ubutabera bw’Imana, urukundo rwayo no kudahinduka kw’amategeko yayo bye kuzigera bigirwaho ikibazo iteka ryose. Ubwigomeke bwa Satani bwagombaga kubera icyigisho gikomeye abatuye isi n’ijuru bo mu bihe byose byajyaga kuzakurikiraho, bukaba igihamya gihoraho kigaragaza kamere y’icyaha n’ingaruka zacyo zishishana. Ishyirwa mu bikorwa rya gahunda ya Satani, ingaruka 363
- Page 320 and 321: Umwuka W'Imijyi Ibiri kwemeza abatu
- Page 322 and 323: Umwuka W'Imijyi Ibiri w’impongano
- Page 324 and 325: Umwuka W'Imijyi Ibiri Ukurangira kw
- Page 326 and 327: Umwuka W'Imijyi Ibiri n’isi n’i
- Page 328 and 329: Umwuka W'Imijyi Ibiri mu buryo buko
- Page 330 and 331: Umwuka W'Imijyi Ibiri gukomoka ahan
- Page 332 and 333: Umwuka W'Imijyi Ibiri kugira ngo ub
- Page 334 and 335: Umwuka W'Imijyi Ibiri butegetsi bwa
- Page 336 and 337: Umwuka W'Imijyi Ibiri rya kane rivu
- Page 338 and 339: Umwuka W'Imijyi Ibiri Igice Cya 26
- Page 340 and 341: Umwuka W'Imijyi Ibiri Igihe ukuri k
- Page 342 and 343: Umwuka W'Imijyi Ibiri ku buryo bige
- Page 344 and 345: Umwuka W'Imijyi Ibiri bye, ariko am
- Page 346 and 347: Umwuka W'Imijyi Ibiri Bashoboraga k
- Page 348 and 349: Umwuka W'Imijyi Ibiri kariho muri i
- Page 350 and 351: Umwuka W'Imijyi Ibiri None se ubwo
- Page 352 and 353: Umwuka W'Imijyi Ibiri Ubwo Yobu yum
- Page 354 and 355: Umwuka W'Imijyi Ibiri Muziranenge a
- Page 356 and 357: Umwuka W'Imijyi Ibiri bw’umuramba
- Page 358 and 359: Umwuka W'Imijyi Ibiri Igice Cya 28
- Page 360 and 361: Umwuka W'Imijyi Ibiri Amategeko y
- Page 362 and 363: Umwuka W'Imijyi Ibiri gihugu izabar
- Page 364 and 365: Umwuka W'Imijyi Ibiri gato gusa ni
- Page 366 and 367: Umwuka W'Imijyi Ibiri kizarangira m
- Page 368 and 369: Umwuka W'Imijyi Ibiri agenga iyo ng
- Page 372 and 373: Umwuka W'Imijyi Ibiri byagize ku ba
- Page 374 and 375: Umwuka W'Imijyi Ibiri Ibirego by’
- Page 376 and 377: Umwuka W'Imijyi Ibiri Igice Cya 30
- Page 378 and 379: Umwuka W'Imijyi Ibiri Ntibita kubyo
- Page 380 and 381: Umwuka W'Imijyi Ibiri Igice Cya 31
- Page 382 and 383: Umwuka W'Imijyi Ibiri ubutegetsi bw
- Page 384 and 385: Umwuka W'Imijyi Ibiri Imbaraga n’
- Page 386 and 387: Umwuka W'Imijyi Ibiri byiza by’ab
- Page 388 and 389: Umwuka W'Imijyi Ibiri bakabona ko a
- Page 390 and 391: Umwuka W'Imijyi Ibiri y’Imana, ku
- Page 392 and 393: Umwuka W'Imijyi Ibiri Satani ashobo
- Page 394 and 395: Umwuka W'Imijyi Ibiri Igice Cya 33
- Page 396 and 397: Umwuka W'Imijyi Ibiri uburibwe buta
- Page 398 and 399: Umwuka W'Imijyi Ibiri w’ikuzimu u
- Page 400 and 401: Umwuka W'Imijyi Ibiri icyo gitambo
- Page 402 and 403: Umwuka W'Imijyi Ibiri Nka ya mazi y
- Page 404 and 405: Umwuka W'Imijyi Ibiri intungane zap
- Page 406 and 407: Umwuka W'Imijyi Ibiri k’Umucamanz
- Page 408 and 409: Umwuka W'Imijyi Ibiri amafuti ateje
- Page 410 and 411: Umwuka W'Imijyi Ibiri nyakuri bushy
- Page 412 and 413: Umwuka W'Imijyi Ibiri Abantu bose b
- Page 414 and 415: Umwuka W'Imijyi Ibiri Uwiteka Imana
- Page 416 and 417: Umwuka W'Imijyi Ibiri rero, mureke
- Page 418 and 419: Umwuka W'Imijyi Ibiri n’aho bemer
Umwuka W'Imijyi Ibiri

muri gahunda n’amategeko by’ingoma y’Imana habamo impinduka, yabikoze yitwaje ko ibyo

ari ngombwa kugira ngo mu ijuru hakomeze kuba uguhuza n’ubumwe.

Mu mikorere yayo mu guhangana n’icyaha, Imana yakoresheje ubutungane n’ukuri.

Satani we yagombaga gukoresha ibyo Imana itashoboraga gukoresha ari byo: uburyarya

n’ubushukanyi. Yashatse uko agoreka ijambo ry’Imana kandi agaragariza nabi imigambi

y’ubutegetsi bw’Imana imbere y’abamarayika, akavuga ko Imana atari intabera mu

gushyiriraho amategeko n’amabwiriza abaturage bo mu ijuru. Yavugaga kandi ko iyo Imana

isaba ibiremwa byayo kuyiyoboka no kuyumvira, ngo ubwo Imana ubwayo iba yishakira

kwishyira hejuru. Kubw’ibyo rero, byagombaga kugaragazwa imbere y’abaturage bo mu ijuru

n’abo mu yandi masi ko ubutegetsi bw’Imana butabera kandi amategeko yayo atunganye.

Satani yari yaratumye bigaragara ko we ubwe ashaka ko mu isi no mu ijuru n’isanzure ryose

bamererwa neza. Imico nyakuri y’uwo mugome ndetse n’intego ze nyakuri bigomba

kumenywa n’abantu bose. Akwiriye guhabwa igihe cyo kwigaragaza binyuze mu bikorwa

bye bibi.

Amacakubiri imikorere ye yateje mu ijuru, Satani ubwe yayageretse ku mategeko y’Imana

n’ubutegetsi bwayo. Yavuze ko ibibi byose ari ingaruka z’ubutegetsi bw’Imana. Yavugaga

ko umugambi we bwite ari ukurushaho gutunganya amategeko ya Yehova. Kubw’ibyo rero

byari ngombwa ko yerekana uko ibyo atangaza bimeze, kandi akagaragaza n’icyakorwa muri

izo mpinduka yavugaga ko zaba ku mategeko y’Imana. Ibyo akora ubwe ni byo bigomba

kumuciraho iteka. Kuva agitangira, Satani yagiye avuga ko atari kwigomeka. Isi n’ijuru

bigomba kubona uwo mushukanyi ashyizwe ku karubanda.

N’igihe umwanzuro wari umaze gufatwa ko atagikwiriye kuguma mu ijuru, Imana

ntiyahise irimbura Satani. Kubera ko umurimo ukoranywe urukundo ari wo wonyine

wemerwa n’Imana, ukuyubaha no kuyiyoboka kw’ibiremwa byayo bigomba gushingira ku

kwemera ubutabera bwayo no kugira neza kwayo. Kubera ko abaturage bo mu ijuru n’abo mu

yandi masi batari biteguye gusobanukirwa kamere y’icyaha n’ingaruka zacyo, iyo Satani

arimburwa icyo gihe ntibashoboraga kuzasobanukirwa ubutabera n’imbabazi by’Imana. Iyo

aherako arimburwa, bari kujya bakorera Imana babitewe n’ubwoba aho kuyikorera biturutse

ku rukundo. Amoshya y’umushukanyi ntiyajyaga kuba atsembweho burundu, kandi

n’umwuka w’ubwigomeke ntiwajyaga kuba uranduranywe n’imizi yawo. Ikibi cyagombaga

kurekwa kikabanza gukura. Kubw’ibyiza by’abo mu ijuru no mu isi bose n’abo mu yandi

masi, Satani agomba kubanza gukwiza amahame y’ubugome bwe mu bihe byose, kugira ngo

ibyo arega ubutegetsi bw’Imana bigaragarire abaremwe bose muri kamere yabyo nyakuri no

kugira ngo ubutabera bw’Imana, urukundo rwayo no kudahinduka kw’amategeko yayo bye

kuzigera bigirwaho ikibazo iteka ryose.

Ubwigomeke bwa Satani bwagombaga kubera icyigisho gikomeye abatuye isi n’ijuru bo

mu bihe byose byajyaga kuzakurikiraho, bukaba igihamya gihoraho kigaragaza kamere

y’icyaha n’ingaruka zacyo zishishana. Ishyirwa mu bikorwa rya gahunda ya Satani, ingaruka

363