15.04.2023 Views

Umwuka W'Imijyi Ibiri

Umwami, abayobozi b’idini, n’ibikomangoma bari bategetswe kwicisha bugufi bakemera amahano yakorwaga n’abo baturage babaga bariye karungu. Inyota yo kwihimura yakanguwe cyane no kwicwa k’umwami; maze bidatinze abategetse ko yicwa nabo baramukurikira. Hakurikiyeho kwicisha inkota abantu bose bakekwagaho kutemera Impinduramatwara. Gereza zuzuye abantu ku buryo icyo gihe zari zirimo imfungwa zirenga ibihumbi magana abiri. Imijyi yo muri ubwo bwami yari yuzuwemo ibikorwa by’amahano ateye ubwoba. Ishyaka rimwe ry’abaharanira impinduramatwara ryahanganaga n’irindi maze Ubufaransa buhinduka urubuga rugari rw’abantu benshi bahanganye babaga bahinduwe nk’abasazi n’ibyifuzo byabo bibi. “Mu mujyi wa Paris, imyivumbagatanyo yarasimburanaga, abaturage bari baracitsemo ibice byinshi bitagendereye ikindi uretse kwicana ubwabo bakamarana.” Icyiyongeye kuri ako kaga kari rusange, ni uko igihugu cyose cyibonye mu ntambara yamaze igihe kirekire kandi yasenyaga cyarwanaga n’ibihugu bikomeye byo mu Burayi. “Igihugu cyari hafi yo gusenyuka burundu; abasirikare basabaga ibirarane by’imishahara batahembwe, abaturage bo mu mujyi wa Paris bibasiwe n’inzara ikabije, mu ntara hose hari harabaye umusaka kubera kuyogozwa n’ibisambo, kandi gutera imbere no kujijuka byari hafi gusibangana bigasimburwa n’imivurungano no kwigira ibyigenge.

SHOW MORE
SHOW LESS

Create successful ePaper yourself

Turn your PDF publications into a flip-book with our unique Google optimized e-Paper software.

Umwuka W'Imijyi Ibiri

ntibyamuteye gushima Umuremyi. Yishimiye kurabagirana kwe no gushyirwa hejuru maze

yifuza guhwana n’Imana.

Abamarayika bose bo mu ijuru baramukundaga kandi bakamwubaha. Abamarayika na

none bishimiraga gukora ibyo abategetse, kandi yabarushaga ubwenge n’ubwiza. Nyamara

bose bari bazi ko Umwana w’Imana ari Igikomangoma cy’ijuru, kandi ko ahuje na Se

ububasha n’ubutware. Mu nama zose z’Imana, Kristo yabaga azirimo mu gihe Lusiferi we

atari yemerewe kujya mu nama z’Imana. Uyu mumarayika ukomeye yarabajije ati: “Kuki

Kristo yagira isumbwe? Ni mpamvu ki yahabwa icyubahiro kirenze icya Lusiferi?”

Lusiferi yavuye mu mwanya yari arimo imbere y’Imana maze ajya gukwirakwiza umwuka

wo kutanyurwa mu bamarayika. Yamaze igihe akorera mu ibanga, ahisha abandi bamarayika

imigambi ye nyakuri mu kwerekana ko yubaha Imana. Yihatiye guteza kutanyurwa

n’amategeko agenga ab’ijuru, akavuga ko ayo mategeko asaba ibintu bitari ngombwa. Kubera

ko kamere y’abamarayika yari itunganye, yasabaga ko bakwiriye kumvira ubushake bwabo.

Yashakaga uko yabikururira bakamuyoboka avuga ko Imana itamugiriye iby’ubutabera ubwo

yahaga Kristo icyubahiro kirenze. Yavugaga ko mu gushaka ubutware buruseho ndetse

n’icyubahiro atagamije kwishyira hejuru, ko ahubwo ashaka guhesha umudendezo abaturage

bose bari mu ijuru, kandi kubw’ibyo bashobora kugera ku rugero rw’imibereho rwisumbuye.

Imana kubw’imbabazi zayo nyinshi yihanganiye Lusiferi igihe kirekire. Ntabwo igihe cya

mbere yahaga icyicaro umwuka we wo kutanyurwa yahereye ko akurwa mu mwanya we

w’icyubahiro yari yarahawe, haba ndetse n’igihe yatangiraga kugenda avugira ibinyoma

imbere y’abamarayika bumvira. Yamaze igihe kirekire arekewe mu ijuru. Inshuro nyinshi

yagiye asezeranirwa ko azababarirwa naramuka yihannye kandi akayoboka Imana. Umuhati

mwinshi washoboraga gukoreshwa n’Imana y’urukundo n’ubwenge butagerwa

warakoreshejwe kugira ngo Lusiferi yemezwe ikosa rye. Umwuka wo kutanyurwa ntiwari

warigeze umenyekana mu ijuru. Ku ikubitiro na Lusiferi ntiyamenye ibyo yakoraga; ntabwo

yasobanukirwaga neza na kamere nyakuri y’ibyari muri we. Ariko ubwo uko kutanyurwa kwe

kwagaragazwaga ko nta shingiro gufite, ntabwo Lusiferi yemeye ko ari mu mafuti, ntiyemeye

ko amabwiriza y’ijuru atunganye kandi ko akwiriye kuyazirikana nk’uko yemerwaga mbere

hose n’ab’ijuru bose. Iyo abigenza atyo, aba yarikijije ubwe kandi agakiza n’abamarayika

benshi. Muri icyo gihe ntiyemeye guha Imana icyubahiro abikuye ku mutima. Nubwo yari

yaranze umwanya we wo kuba umukerubi utwikira, ariko iyo aza kugira ubushake bwo

kugarukira Imana, akemera ubuhanga bw’Umuremyi, kandi akanyurwa no kuba mu mwanya

yashyizwemo ubwo Imana yakoraga umugambi wayo ukomeye, aba yarasubijwe ku

nshingano ye. Ariko ubwibone bwamubujije kwicisha bugufi. Yakomeje gushyigikira inzira

yahisemo adatezuka, akomeza kwinangira avuga ko adakeneye kwihana, ahubwo yiyemeza

rwose gushoza intambara ikomeye arwanya Umuremyi we.

Guhera ubwo atangira gukoresha imbaraga ze zose n’ubuhendanyi bwose yoshya

abamarayika yayoboraga ngo bamukurikire. Ndetse n’imiburo Yesu yari yamuhaye amugira

361

Hooray! Your file is uploaded and ready to be published.

Saved successfully!

Ooh no, something went wrong!