15.04.2023 Views

Umwuka W'Imijyi Ibiri

Umwami, abayobozi b’idini, n’ibikomangoma bari bategetswe kwicisha bugufi bakemera amahano yakorwaga n’abo baturage babaga bariye karungu. Inyota yo kwihimura yakanguwe cyane no kwicwa k’umwami; maze bidatinze abategetse ko yicwa nabo baramukurikira. Hakurikiyeho kwicisha inkota abantu bose bakekwagaho kutemera Impinduramatwara. Gereza zuzuye abantu ku buryo icyo gihe zari zirimo imfungwa zirenga ibihumbi magana abiri. Imijyi yo muri ubwo bwami yari yuzuwemo ibikorwa by’amahano ateye ubwoba. Ishyaka rimwe ry’abaharanira impinduramatwara ryahanganaga n’irindi maze Ubufaransa buhinduka urubuga rugari rw’abantu benshi bahanganye babaga bahinduwe nk’abasazi n’ibyifuzo byabo bibi. “Mu mujyi wa Paris, imyivumbagatanyo yarasimburanaga, abaturage bari baracitsemo ibice byinshi bitagendereye ikindi uretse kwicana ubwabo bakamarana.” Icyiyongeye kuri ako kaga kari rusange, ni uko igihugu cyose cyibonye mu ntambara yamaze igihe kirekire kandi yasenyaga cyarwanaga n’ibihugu bikomeye byo mu Burayi. “Igihugu cyari hafi yo gusenyuka burundu; abasirikare basabaga ibirarane by’imishahara batahembwe, abaturage bo mu mujyi wa Paris bibasiwe n’inzara ikabije, mu ntara hose hari harabaye umusaka kubera kuyogozwa n’ibisambo, kandi gutera imbere no kujijuka byari hafi gusibangana bigasimburwa n’imivurungano no kwigira ibyigenge.

SHOW MORE
SHOW LESS

You also want an ePaper? Increase the reach of your titles

YUMPU automatically turns print PDFs into web optimized ePapers that Google loves.

Umwuka W'Imijyi Ibiri

kizarangira mbere ho gato yo kuboneka k’Umwami wacu Yesu mu bicu byo mu ijuru. Mu

Byahishuwe ubwo Kristo yarebaga ibizaba icyo gihe yaravuze ati: “Ukiranirwa agumye

akiranirwe, uwanduye mu mutima agumye yandure; umukiranutsi agumye akiranuke; uwera

agumye yezwe. Dore ndaza vuba, nzanye ingororano, kugira ngo ngororere umuntu wese

ibikwiriye ibyo yakoze.” 698

Intungane n’abanyabyaha bazaba bakiri ku isi bagifite imibereho yabo ipfa. Abantu

bazaba bahinga, bubaka, barya kandi banywa, bose batazi ko umwanzuro uhereka kandi

utavuguruzwa wamaze gufatirwa mu buturo bwera bwo mu ijuru. Mbere y’uko umwuzure

uza, Nowa amaze kwinjira mu nkuge, Imana yamukingiraniye mu nkuge kandi abatubahaga

Imana nabo bakingiranirwa hanze. Ariko mu gihe cy’iminsi irindwi abantu batari bazi ko

iherezo ryabo ryamaze gushyirwaho bakomeje imibereho yabo yo kutagira icyo bitaho,

gukunda ibinezeza no guhindura urw’amenyo imiburo yavugaga akaga kari kagiye

kubageraho. Umukiza aravuga ati: “Ni ko no kuza k’Umwana w’umuntu kuzaba.” Matayo

24:39. Nk’uko umujura wa nijoro aza bucece, ntawe umubona, ni ko bizaba no ku isaha

iheruka izaranga iherezo rya buri wese ndetse no gukurwaho guheruka kw’itangwa

ry’imbabazi ku banyabyaha.

“Nuko namwe mube maso . . . atazabatungura agasanga musinziriye.” Mariko 13:35, 36.

Abarambirwa kuba maso, bakarangamira ibirangaza by’isi bari mu kaga gakomeye. Mu gihe

abacuruzi bahugiye mu gukurikirana inyungu, mu gihe abakunda ibibanezeza bashaka guhaza

ibyifuzo byabo, mu gihe ababaswe no kugendana n’ibigezweho barangamiye imirimbo,

byashoboka ko muri icyo gihe ari bwo Umucamanza w’isi yose yazaca iteka avuga ati:

“Wapimwe mu gipimo, ugaragara ko udashyitse.” Daniyeli 5:27.

358

Hooray! Your file is uploaded and ready to be published.

Saved successfully!

Ooh no, something went wrong!