15.04.2023 Views

Umwuka W'Imijyi Ibiri

Umwami, abayobozi b’idini, n’ibikomangoma bari bategetswe kwicisha bugufi bakemera amahano yakorwaga n’abo baturage babaga bariye karungu. Inyota yo kwihimura yakanguwe cyane no kwicwa k’umwami; maze bidatinze abategetse ko yicwa nabo baramukurikira. Hakurikiyeho kwicisha inkota abantu bose bakekwagaho kutemera Impinduramatwara. Gereza zuzuye abantu ku buryo icyo gihe zari zirimo imfungwa zirenga ibihumbi magana abiri. Imijyi yo muri ubwo bwami yari yuzuwemo ibikorwa by’amahano ateye ubwoba. Ishyaka rimwe ry’abaharanira impinduramatwara ryahanganaga n’irindi maze Ubufaransa buhinduka urubuga rugari rw’abantu benshi bahanganye babaga bahinduwe nk’abasazi n’ibyifuzo byabo bibi. “Mu mujyi wa Paris, imyivumbagatanyo yarasimburanaga, abaturage bari baracitsemo ibice byinshi bitagendereye ikindi uretse kwicana ubwabo bakamarana.” Icyiyongeye kuri ako kaga kari rusange, ni uko igihugu cyose cyibonye mu ntambara yamaze igihe kirekire kandi yasenyaga cyarwanaga n’ibihugu bikomeye byo mu Burayi. “Igihugu cyari hafi yo gusenyuka burundu; abasirikare basabaga ibirarane by’imishahara batahembwe, abaturage bo mu mujyi wa Paris bibasiwe n’inzara ikabije, mu ntara hose hari harabaye umusaka kubera kuyogozwa n’ibisambo, kandi gutera imbere no kujijuka byari hafi gusibangana bigasimburwa n’imivurungano no kwigira ibyigenge.

SHOW MORE
SHOW LESS

Create successful ePaper yourself

Turn your PDF publications into a flip-book with our unique Google optimized e-Paper software.

Umwuka W'Imijyi Ibiri

gato gusa ni ko bagenera gusenga, kwiga Ibyanditswe Byera, kwicisha bugufi mu mitima no

kwatura ibyaha bakora.

Satani ahimba imigambi itabarika yo kwigarurira intekerezo zacu kugira ngo ze guhugira

ku murimo dukwiriye kumenyera gukora. Umushukanyi kabuhariwe yanga ukuri kugaragaza

igitambo gikuraho ibyaha kandi akananga Umuhuza ukomeye. Azi ko kugera ku cyo

agambiriye cyose bishingiye ku guteshura intekerezo z’abantu kuri Yesu no ku kuri kwe.

Abashaka kugerwaho n’ibyiza biva ku murimo w’Umukiza w’ubuhuza, ntibakwiriye

kugira icyo bemera cyarogoya inshingano yabo yo kugera ku butungane bushyitse bubaha

Imana. Amasaha y’ingenzi, aho kuyakoresha ku binezeza by’isi cyangwa ku kwishakira

inyungu, yari akwiriye kwegurirwa kwigana umwete ijambo ry’ukuri no gusenga. Ubwoko

bw’Imana bukwiriye gusobanukirwa neza n’icyigisho cy’ubuturo bwera n’icy’urubanza

rw’igenzura. Abantu bose bakwiriye kwimenyera ubwabo umwanya ndetse n’umurimo

w’Umutambyi wabo Mukuru, nibitaba bityo, kugira kwizera gukenewe cyane muri iki gihe

no gusohoza inshingano Imana yabahaye ntibizabashobokera. Umuntu wese afite uwo

azakiza cyangwa uwo azazimiza. Buri wese afite urubanza rumutegereje imbere y’Imana.

Umuntu wese agomba kuzahagarara imbona nkubone imbere y’Umucamanza. Mbega uburyo

ari ingenzi ko umuntu wese yitegereza iyo shusho ikomeye ubwo urubanza ruzashingwa,

ibitabo bikabumburwa, ubwo ku iherezo ry’ibihe buri wese agomba kuzahagarara mu

mugabane we nka Daniyeli.

Abantu bose bamaze kwakira umucyo ku byerekeye izo ngingo bakwiriye guhamiriza

abandi ukuri gukomeye Imana yabahaye. Ubuturo bwera bwo mu ijuru ni bwo zingiro

ry’umurimo Kristo akorera abantu. Uyu murimo ureba umuntu wese uri ku isi. Uduhishurira

inama y’agakiza ukatugeza ku iherezo ry’ibihe, ukaduhishurira insinzi mu ntambara iri hagati

y’ubutungane n’icyaha. Ni iby’agaciro gakomeye ko abantu bose bakwiriye kwigana

ubwitonzi ibyo byigisho kandi bakaba bashobora gusubiza umuntu wese ubabajije impamvu

z’ibyiringiro bafite.

Amasengesho Umukiza wacu asabira abantu mu buturo bwo mu ijuru ni ingenzi cyane ku

nama y’agakiza nk’uko urupfu rwe rwo ku musaraba rwari ruri. Ubwo yari hafi yo gupfa ni

bwo Yesu yatangiye uwo murimo kandi ubwo yari amaze kuzuka yarazamutse ajya mu ijuru

kuharangiriza uwo murimo. Kubwo kwizera tugomba kwinjira hirya y’umwenda ukinze, aho

yinjiriye atubanjirije. (Abahebuayo 6:20). Aho niho harabagiranira umucyo uturuka ku

musaraba w’i Kaluvari. Aho kandi ni ho dushobora gusobanukirwa amabanga yo

gucungurwa. Agakiza k’umuntu kagezweho bisabye ijuru ikiguzi kitagerwa; kandi igitambo

cyatanzwe cyari gihwanye n’ibyasabwaga n’amategeko y’Imana yishwe. Yesu yafunguye

inzira ijya ku ntebe y’ubwami ya Data, kandi kubw’umurimo we w’ubuhuza, icyifuzo kivuye

ku mutima cy’abantu bose bamusanga bafite kwizera kibasha kugezwa imbere y’Imana.

“Uhisha ibicumuro bye ntazagubwa neza, ariko ubyatura akabireka azababarirwa.”

Imigani 28:13. Iyaba abahisha ibyaha byabo kandi bakabitangira urwitwazo bashoboraga

356

Hooray! Your file is uploaded and ready to be published.

Saved successfully!

Ooh no, something went wrong!