15.04.2023 Views

Umwuka W'Imijyi Ibiri

Umwami, abayobozi b’idini, n’ibikomangoma bari bategetswe kwicisha bugufi bakemera amahano yakorwaga n’abo baturage babaga bariye karungu. Inyota yo kwihimura yakanguwe cyane no kwicwa k’umwami; maze bidatinze abategetse ko yicwa nabo baramukurikira. Hakurikiyeho kwicisha inkota abantu bose bakekwagaho kutemera Impinduramatwara. Gereza zuzuye abantu ku buryo icyo gihe zari zirimo imfungwa zirenga ibihumbi magana abiri. Imijyi yo muri ubwo bwami yari yuzuwemo ibikorwa by’amahano ateye ubwoba. Ishyaka rimwe ry’abaharanira impinduramatwara ryahanganaga n’irindi maze Ubufaransa buhinduka urubuga rugari rw’abantu benshi bahanganye babaga bahinduwe nk’abasazi n’ibyifuzo byabo bibi. “Mu mujyi wa Paris, imyivumbagatanyo yarasimburanaga, abaturage bari baracitsemo ibice byinshi bitagendereye ikindi uretse kwicana ubwabo bakamarana.” Icyiyongeye kuri ako kaga kari rusange, ni uko igihugu cyose cyibonye mu ntambara yamaze igihe kirekire kandi yasenyaga cyarwanaga n’ibihugu bikomeye byo mu Burayi. “Igihugu cyari hafi yo gusenyuka burundu; abasirikare basabaga ibirarane by’imishahara batahembwe, abaturage bo mu mujyi wa Paris bibasiwe n’inzara ikabije, mu ntara hose hari harabaye umusaka kubera kuyogozwa n’ibisambo, kandi gutera imbere no kujijuka byari hafi gusibangana bigasimburwa n’imivurungano no kwigira ibyigenge.

SHOW MORE
SHOW LESS

Create successful ePaper yourself

Turn your PDF publications into a flip-book with our unique Google optimized e-Paper software.

Umwuka W'Imijyi Ibiri

nk’uko biri byerekeye igikorwa cyose kidatunganye n’uburiganya bwose. Ntabwo ishukwa

n’ibisa n’ubutungane. Ntabwo yibeshya mu buryo ibona imico y’umuntu. Abantu babasha

gushukwa n’abandi bantu banduye mu mitima, ariko Imana yo ibona ukwiyoberanya kose,

igasoma amabanga yose yo mu mitima.

Mbega uko bikomeye gutekereza ko uko umunsi uhita mu buzima bwacu ugira ibyo

wongera ku byandikwa kuri twe mu bitabo byo mu ijuru! Amagambo tuvuga n’ibyo dukora

bitabasha no kwibukwa. Abamarayika bandika ibyiza n’ibibi. Nta ntwari ikomeye yo ku isi

yabasha kugarura nibura n’iby’umunsi umwe. Ibikorwa byacu, amagambo yacu ndetse n’ibyo

tugambirira bihishwe kure cyane, byose bifite uburemere bwabyo mu kugena iherezo ryacu

ryaba ryiza cyangwa umuvumo. Bona n’aho twe twabyibagirwa, ariko bizatanga ubuhamya

bwo kuturengera cyangwa kuduciraho iteka.

Nk’uko ibigaragara ku buranga bw’umuntu bigaragazwa neza ku mutako wakozwe

n’umunyabukorikori, ni ko n’imico y’abantu igaragazwa neza mu bitabo byo mu ijuru. Ariko

mbega uburyo abantu badaha agaciro kanini ibyerekeye ibyo byandikwa bibonwa n’abo mu

ijuru! Iyaba byashobokaga ko igishura gitandukanya isi iboneshwa amaso n’itagaragarira

amaso y’umuntu kizingwa, maze abana b’abantu bakabona umumarayika yandika ijambo

ryose n’igikorwa cyose bazongera guhurira na cyo mu rubanza, ni amagambo angahe avugwa

buri munsi yacecekwa, kandi ni ibikorwa bingahe bitakorwa?

Mu rubanza, imikoreshereze y’impano yose umuntu yahawe izagenzurwa. Ni mu buhe

buryo twakoresheje umutungo twatijwe n’Ijuru? Mbese Umwami nagaruka azahabwa ibye

yatubikije n’inyungu yabyo? Mbese imbaraga twaragijwe, zaba iz’amaboko, iz’umutima

n’ubwenge twazikoresheje neza kubw’ikuzo ry’Imana no guhesha abatuye isi imigisha?

Mbese twakoresheje dute igihe cyacu, ikaramu yacu, ijwi ryacu, amafaranga yacu ndetse

n’ubushobozi bwacu? Ni iki twakoreye Kristo ku bantu b’abakene, abashavura, imfubyi

n’abapfakazi? Imana yatubikije ijambo ryayo ryera. Mbese umucyo n’ukuri twahawe

twabikoresheje iki kugira ngo twungure abantu ubwenge bubageza ku gakiza? Kuvuga ko

umuntu yizera Kristo nta gaciro bifite; keretse gusa urukundo rugaragarizwa mu bikorwa ni

rwo rufite akamaro. Nyamara urukundo rwonyine ni rwo ruhesha agaciro igikorwa cyose mu

maso y’Imana. Ikintu cyose gikozwe gikomotse ku rukundo, uko cyaba ari gito kose mu

mirebere y’abantu, Imana iracyemera kandi ikagitangira ingororano.

Ukwikanyiza guhishwe abantu bagira gushyirwa ahagaragara mu bitabo byo mu ijuru.

Muri byo handitswe inshingano umuntu atasohoje yagombaga gukorwera bagenzi be, ndetse

no kwirengagiza ibyo Umukiza asaba. Bazahabonera uburyo kenshi beguriye Satani igihe,

ibitekerezo n’imbaraga byagombye gukoresherezwa Kristo. Ibiberekeyeho abamarayika

bandika mu ijuru biteye agahinda. Abantu bafite ubwenge, abavuga ko ari abayoboke ba

Kristo, batwawe imitima no kwigwizaho ubutunzi bw’iby’isi cyangwa kwishimira ibinezeza

by’isi. Amafaranga, igihe n’imbaraga byeguriwe kwiyerekana no kwishimisha; ariko agahe

355

Hooray! Your file is uploaded and ready to be published.

Saved successfully!

Ooh no, something went wrong!