15.04.2023 Views

Umwuka W'Imijyi Ibiri

Umwami, abayobozi b’idini, n’ibikomangoma bari bategetswe kwicisha bugufi bakemera amahano yakorwaga n’abo baturage babaga bariye karungu. Inyota yo kwihimura yakanguwe cyane no kwicwa k’umwami; maze bidatinze abategetse ko yicwa nabo baramukurikira. Hakurikiyeho kwicisha inkota abantu bose bakekwagaho kutemera Impinduramatwara. Gereza zuzuye abantu ku buryo icyo gihe zari zirimo imfungwa zirenga ibihumbi magana abiri. Imijyi yo muri ubwo bwami yari yuzuwemo ibikorwa by’amahano ateye ubwoba. Ishyaka rimwe ry’abaharanira impinduramatwara ryahanganaga n’irindi maze Ubufaransa buhinduka urubuga rugari rw’abantu benshi bahanganye babaga bahinduwe nk’abasazi n’ibyifuzo byabo bibi. “Mu mujyi wa Paris, imyivumbagatanyo yarasimburanaga, abaturage bari baracitsemo ibice byinshi bitagendereye ikindi uretse kwicana ubwabo bakamarana.” Icyiyongeye kuri ako kaga kari rusange, ni uko igihugu cyose cyibonye mu ntambara yamaze igihe kirekire kandi yasenyaga cyarwanaga n’ibihugu bikomeye byo mu Burayi. “Igihugu cyari hafi yo gusenyuka burundu; abasirikare basabaga ibirarane by’imishahara batahembwe, abaturage bo mu mujyi wa Paris bibasiwe n’inzara ikabije, mu ntara hose hari harabaye umusaka kubera kuyogozwa n’ibisambo, kandi gutera imbere no kujijuka byari hafi gusibangana bigasimburwa n’imivurungano no kwigira ibyigenge.

SHOW MORE
SHOW LESS

You also want an ePaper? Increase the reach of your titles

YUMPU automatically turns print PDFs into web optimized ePapers that Google loves.

Umwuka W'Imijyi Ibiri

gihugu izabaryohera cyane, ibabere myiza. Maze uzasigara i Siyoni n’i Yerusalemu wese,

yanditswe mu bazima b’i Yerusalemu, azitwa uwera.” 696

Umurimo w’urubanza rugenzura n’uwo guhanagurwa kw’ibyaha ugomba kurangira

mbere yo kugaruka k’Umwami Yesu. Kubera ko abapfuye bazacirwa imanza zishingiye ku

byanditswe mu bitabo, ntabwo bishoboka ko ibyaha by’abantu bishobora guhanagurwa

nyuma y’urubanza ruzagenzurirwamo ibyabo. Ariko intumwa Petero we avuga yeruye ko

ibyaha by’abizera bizahanagurwa “igihe iminsi yo guhemburwa izazira ituruka ku Mwami

Imana, itume Yesu, ari we Kristo.” Ibyak. 3:19, 20. Ubwo urubanza rw’igenzura ruzaba

rurangiye, Kristo azaza azanye ingororano ngo agororere umuntu wese ibikwiriye ibyo

yakoze.

Mu muhango wakorwaga mu buturo bwera, iyo umutambyi mukuru yamaraga

guhongerera ubwoko bw’Abisirayeli, yarasohokaga maze akajya guha iteraniro umugisha. Ni

ko na Kristo ubwo azaba arangije umurimo we wo guhuza abantu n’Imana azaboneka ubwa

kabiri, “atazanywe no kwitambira ibyaha, abonekere abamutegereza kubazanira agakiza,”

(Abaheburayo 9:28), azaza guha umugisha abe bamutegereje abahe ubugingo buhoraho.

Nk’uko mu muhango wo gukura ibyaha mu buturo bwera umutambyi yaturiraga ibyo byaha

ku mutwe w’ihene ya Azazeli, ni ko na Kristo azashyira ibyaha byose kuri Satani, we

nkomoko y’icyaha kandi akaba ari nawe ugishoramo abantu. Isekurume y’ihene

yashyirwagaho ibyaha by’Abisirayeli yoherwaga mu kidaturwa, mu butayu (Abalewi 16:22).

Uko niko na Satani uzaba yikoreye ibyaha yateje ubwoko bw’Imana gukora azaboherwa mu

isi izaba yabaye amatongo, itakigira abantu mu gihe cy’imyaka igihumbi, kandi amaherezo

azagerwaho n’igihano cy’icyaha arohwe mu muriro uzatsemba abanyabyaha bose. Uko ni ko

inama ikomeye y’agakiza izaba igeze ku ntego yayo yo gutsemba icyaha burundu ndetse no

gucungurwa kw’abantu bose bihitiyemo kwanga ikibi.

Urubanza rwo kugenzura ndetse no guhanagurwa kw’ibyaha byatangiye ku gihe

cyagenwe ari cyo herezo ry’iminsi 2300, mu mwaka wa 1844. Abantu bose bigeze kwitirirwa

izina rya Kristo, bazagerwaho n’iryo genzura rikomeye. Abazima n’abapfuye bose bagomba

gucirwa imanza z’ “ibyanditswe mu bitabo, hakurikijwe ibyo bakoze.”

Ibyaha bitihanwe ngo birekwe, ntibizababarirwa kandi ntibizahanagurwa mu bitabo,

ahubwo bizashinja umunyabyaha ku munsi w’Imana. Umunyabyaha ashobora kuba

yarakoreye ibyo byaha ku mugaragaro amanywa ava, cyangwa akabikorera mu mwijima

nijoro; ariko byose bitwikururwa nk’ibyambaye ubusa imbere y’Imana. Abamarayika

b’Imana babonye icyaha cyose kandi bacyandika ahatabasha kubeshya. Icyaha gishobora

guhishwa, kigahakanwa, kigahishwa ababyeyi, kigahishwa umugore, kigahishwa umugabo,

kigahishwa abana n’incuti, abo mukorana n’abandi. Umunyacyaha ashobora kuba ari we

wenyine uzi icyaha yakoze; ariko ibyo byose bigaragara nk’ibyambaye ubusa imbere y’abo

mu ijuru. Umwijima w’ijoro ry’irindagiza, ibihishwe byose by’ubushukanyi bukomeye, nta

gihagije ngo gishobore guhisha Uwiteka n’igitekerezo kimwe. Imana ifite ibyakozwe byose

354

Hooray! Your file is uploaded and ready to be published.

Saved successfully!

Ooh no, something went wrong!