15.04.2023 Views

Umwuka W'Imijyi Ibiri

Umwami, abayobozi b’idini, n’ibikomangoma bari bategetswe kwicisha bugufi bakemera amahano yakorwaga n’abo baturage babaga bariye karungu. Inyota yo kwihimura yakanguwe cyane no kwicwa k’umwami; maze bidatinze abategetse ko yicwa nabo baramukurikira. Hakurikiyeho kwicisha inkota abantu bose bakekwagaho kutemera Impinduramatwara. Gereza zuzuye abantu ku buryo icyo gihe zari zirimo imfungwa zirenga ibihumbi magana abiri. Imijyi yo muri ubwo bwami yari yuzuwemo ibikorwa by’amahano ateye ubwoba. Ishyaka rimwe ry’abaharanira impinduramatwara ryahanganaga n’irindi maze Ubufaransa buhinduka urubuga rugari rw’abantu benshi bahanganye babaga bahinduwe nk’abasazi n’ibyifuzo byabo bibi. “Mu mujyi wa Paris, imyivumbagatanyo yarasimburanaga, abaturage bari baracitsemo ibice byinshi bitagendereye ikindi uretse kwicana ubwabo bakamarana.” Icyiyongeye kuri ako kaga kari rusange, ni uko igihugu cyose cyibonye mu ntambara yamaze igihe kirekire kandi yasenyaga cyarwanaga n’ibihugu bikomeye byo mu Burayi. “Igihugu cyari hafi yo gusenyuka burundu; abasirikare basabaga ibirarane by’imishahara batahembwe, abaturage bo mu mujyi wa Paris bibasiwe n’inzara ikabije, mu ntara hose hari harabaye umusaka kubera kuyogozwa n’ibisambo, kandi gutera imbere no kujijuka byari hafi gusibangana bigasimburwa n’imivurungano no kwigira ibyigenge.

SHOW MORE
SHOW LESS

You also want an ePaper? Increase the reach of your titles

YUMPU automatically turns print PDFs into web optimized ePapers that Google loves.

Umwuka W'Imijyi Ibiri

cy’akarengane n’imibabaro myinshi maze arababwira ati : «Mwibuke ijambo nababwiye nti

‘Umugaragu ntaruta shebuja’. Niba bandenganije, namwe bazabarenganya.” Yohana 15:20.

Yesu yababajwe ku bwacu kuruta uko undi muyoboke we wese yababazwa n’ubugome

bw’inkozi z’ibibi. Abababazwa by’agashinyaguro ndetse bakicwa bahorwa kwizera kwabo

baba bageze ikirenge cyabo mu cy’Umwana w’Imana ukundwa.

«Umwami Imana ntitinza isezerano ryayo.» 2 Petero 3:9. Ntabwo yibagirwa cyangwa ngo

yirengagize abana bayo; ahubwo yemera ko ababi bagaragaza uko imico yabo imeze kugira

ngo hatagira ushaka gukora ibyo Imana ishaka ubibeshyaho. Na none abakiranutsi banyuzwa

mu mubabaro ukaze kugira ngo ubwabo batunganywe; kugira ngo batange urugero rwemeza

abantu ko kwizera n’ubutungane byabo ari ukuri; ndetse no kugira ngo imyitwarire yabo

itunganye ikebure abanyabyaha n’abatizera.

Imana yemera ko abanyabyaha batera imbere kandi bakerekana urwango bayanga kugira

ngo igihe bazaba bujuje urugero rw’ibicumuro byabo, mu gihe cyo kurimbuka buheriheri

kwabo bazibonere ko Imana itabera kandi ko ari inyambabazi. Umunsi wo kwihorera kwayo

uri bugufi ubwo abagomeye amategeko yayo bakanarenganya ubwoko bwayo bazahabwa

ingororano ikwiriye ibyo bakoze, ubwo buri bugome n’akarengane kose bakoreye intore

z’Imana zayinambyeho bazabihanirwa nk’ababikoreye Kristo ubwe.

Hari ikindi kibazo amatorero yo muri iki gihe cyacu agomba kwitaho. Intumwa Pawulo

yaravuze ati, «abashaka kujya bubaha Imana bose, bari muri Kristo Yesu, bazarenganywa.»

2 Timoteyo 3:12. None se kuki kurenganya ubwoko bw’Imana bisa n’ibyacogoye cyane?

Impamvu imwe rukumbi ibitera ni uko itorero ryataye ukwera kwaryo rigakurikiza ibyo ab’isi

bakora ku buryo ntagituma barirwanya. Ntabwo iyobokamana ryo muri iki gihe cyacu

rirangwa n’imico itunganye yarangaga kwizera kwa Gikristo kw’abo mu gihe cya Kristo

n’abo mu gihe cy’intumwa ze. Impamvu imwe rukumbi ituma muri iki gihe ubukristo busa

n’ubufatanyije n’isi ni uko abakristo badohotse bagashyigikira icyaha, ni uko kandi bakabije

kutita ku kuri gukomeye ko mu Ijambo ry’Imana, ni ukubera ko gukiranuka kuzima

kugaragara mu itorero ari guke cyane. Nihabaho ivugururwa mu kwizera n’imbaraga

byarangaga itorero rya mbere, muzirebera uko umutima wo kurenganya uzongera ukabaho

kandi imiriro yo kurenganya izongera gukongezwa.

28

Hooray! Your file is uploaded and ready to be published.

Saved successfully!

Ooh no, something went wrong!