15.04.2023 Views

Umwuka W'Imijyi Ibiri

Umwami, abayobozi b’idini, n’ibikomangoma bari bategetswe kwicisha bugufi bakemera amahano yakorwaga n’abo baturage babaga bariye karungu. Inyota yo kwihimura yakanguwe cyane no kwicwa k’umwami; maze bidatinze abategetse ko yicwa nabo baramukurikira. Hakurikiyeho kwicisha inkota abantu bose bakekwagaho kutemera Impinduramatwara. Gereza zuzuye abantu ku buryo icyo gihe zari zirimo imfungwa zirenga ibihumbi magana abiri. Imijyi yo muri ubwo bwami yari yuzuwemo ibikorwa by’amahano ateye ubwoba. Ishyaka rimwe ry’abaharanira impinduramatwara ryahanganaga n’irindi maze Ubufaransa buhinduka urubuga rugari rw’abantu benshi bahanganye babaga bahinduwe nk’abasazi n’ibyifuzo byabo bibi. “Mu mujyi wa Paris, imyivumbagatanyo yarasimburanaga, abaturage bari baracitsemo ibice byinshi bitagendereye ikindi uretse kwicana ubwabo bakamarana.” Icyiyongeye kuri ako kaga kari rusange, ni uko igihugu cyose cyibonye mu ntambara yamaze igihe kirekire kandi yasenyaga cyarwanaga n’ibihugu bikomeye byo mu Burayi. “Igihugu cyari hafi yo gusenyuka burundu; abasirikare basabaga ibirarane by’imishahara batahembwe, abaturage bo mu mujyi wa Paris bibasiwe n’inzara ikabije, mu ntara hose hari harabaye umusaka kubera kuyogozwa n’ibisambo, kandi gutera imbere no kujijuka byari hafi gusibangana bigasimburwa n’imivurungano no kwigira ibyigenge.

SHOW MORE
SHOW LESS

You also want an ePaper? Increase the reach of your titles

YUMPU automatically turns print PDFs into web optimized ePapers that Google loves.

Umwuka W'Imijyi Ibiri

Ibitabo by’urwibutso mu ijuru byanditswemo amazina n’ibikorwa byose by’abantu,

bibereyeho guhamya imyanzuro y’urubanza. Umuhanuzi Daniyeli aravuga ati: “Imanza

zirashingwa, ibitabo birabumburwa.” Yohana wahishuriwe na we ubwo yavugaga ibyo

yongeyeho ati: “Kandi n’ikindi gitabo kirabumburwa, ni cyo gitabo cy’ubugingo. Abapfuye

bacirwa imanza z’ibyanditswe muri ibyo bitabo, zikwiriye ibyo bakoze.” 682

Igitabo cy’ubugingo cyanditswemo amazina y’abantu bose bagize uruhare mu murimo

w’Imana mu bihe byose. Yesu yabwiye abigishwa be ati: “Mwishimire yuko amazina yanyu

yanditswe mu ijuru.” Luka 10:20. Pawulo avuga iby’abakozi b’indahemuka bakoranye na we

ati: “amazina yabo yanditswe mu gitabo cy’ubugingo.” Abafilipi 4:3. Ubwo Daniyeli

yitegerezaga “igihe cy’umubabaro utigeze kubaho,” yavuze ko abantu b’Imana bazarokorwa,

“umuntu wese uzasangwa yanditswe mu gitabo cy’ubugingo.” Kandi umuhishuzi Yohana

avuga ko abazinjira mu murwa w’Imana ari abo amazina yabo “yanditswe mu gitabo

cy’ubugingo cy’Umwana w’intama.” 683

“Igitabo cy’urwibutso” cyandikirwa imbere y’Imana, kikandikwamo ibikorwa byose

byiza “by’abubaha Uwiteka, bakita ku izina rye.” Malaki 3:16. Amagambo yabo agaragaza

kwizera n’ibikorwa byabo by’urukundo, byandikwa mu ijuru. Nehemiya yerekeza kuri ibyo

avuga ati: “Mana yanjye ujye unyibuka ku bw’ibyo, kandi ntuzahanagura imirimo yanjye

myiza nkoreye inzu y’Imana yanjye.” 684 Mu gitabo cy’Imana cy’urwibutso, umurimo wose

wo gukiranuka wanditswemo ubutazasibangana. Igishuko cyose umuntu yatsinze, icyaha

cyose umuntu yanesheje, ijambo ryose rihumuriza abandi, rihora ryibukwa muri icyo gitabo.

Kandi umurimo wose w’ubwitange, umubabaro wose n’agahinda umuntu yihanganiye kubwa

Kristo, byose birandikwa. Umunyazaburi aravuga ati: “Ubara kurorongotana kwanjye:

ushyira amarira yanjye mu icupa ryawe; mbese ntiyanditswe mu gitabo cyawe?” Zaburi 56:8.

Hari na none ahandi handikwa ibyaha by’abantu. “Kuko Imana izazana umurimo wose

mu manza n’igihishwe cyose, ari icyiza cyangwa ikibi.” «Ijambo ry’imfabusa ryose abantu

bavuga bazaribazwa ku munsi w’amateka. » Umukiza na we aravuga ati: “Amagambo yawe

ni yo azagutsindishiriza, kandi n’amagambo yawe ni yo azagutsindisha.” 685 Ibigambirirwa

mu rwihisho, biboneka mu gitabo kitabeshya; kuko «Imana izatangaza ibyari byarahishwe

mu mwijima, kandi ikagaragaza n’imigambi yo mu mitima. » 686“Dore ibyo biranditswe

imbere yanjye, sinzabyihorera; . . . Gukiranirwa kwanyu ubwanyu, n’ukwa ba sogokuruza

wanyu nzakubiturira hamwe.” 687

Icyo umuntu akoze cyose kinyura imbere y’Imana kikandikwa ko ari igikorwa cyo

gukiranuka cyangwa se ko ari icyo gukiranirwa. Mu buhanga butangaje kandi

butagereranywa, imbere y’izina ryose mu bitabo byo mu ijuru, handikwa ijambo ryose

ry’ibinyoma, umurimo wose wo kwikanyiza, inshingano yose ituzujwe n’icyaha cyose

gikorerwa mu rwihisho. Imiburo yoherezwa n’ijuru cyangwa gucyaha kwirengagijwe, igihe

cyapfushijwe ubusa, igihe cyakoreshejwe nabi, imbaraga zakoreshejwe mu kwimakaza ibyiza

cyangwa ibibi ndetse n’ingaruka zabyo zikomeye, byose byandikwa n’umumarayika.

351

Hooray! Your file is uploaded and ready to be published.

Saved successfully!

Ooh no, something went wrong!