15.04.2023 Views

Umwuka W'Imijyi Ibiri

Umwami, abayobozi b’idini, n’ibikomangoma bari bategetswe kwicisha bugufi bakemera amahano yakorwaga n’abo baturage babaga bariye karungu. Inyota yo kwihimura yakanguwe cyane no kwicwa k’umwami; maze bidatinze abategetse ko yicwa nabo baramukurikira. Hakurikiyeho kwicisha inkota abantu bose bakekwagaho kutemera Impinduramatwara. Gereza zuzuye abantu ku buryo icyo gihe zari zirimo imfungwa zirenga ibihumbi magana abiri. Imijyi yo muri ubwo bwami yari yuzuwemo ibikorwa by’amahano ateye ubwoba. Ishyaka rimwe ry’abaharanira impinduramatwara ryahanganaga n’irindi maze Ubufaransa buhinduka urubuga rugari rw’abantu benshi bahanganye babaga bahinduwe nk’abasazi n’ibyifuzo byabo bibi. “Mu mujyi wa Paris, imyivumbagatanyo yarasimburanaga, abaturage bari baracitsemo ibice byinshi bitagendereye ikindi uretse kwicana ubwabo bakamarana.” Icyiyongeye kuri ako kaga kari rusange, ni uko igihugu cyose cyibonye mu ntambara yamaze igihe kirekire kandi yasenyaga cyarwanaga n’ibihugu bikomeye byo mu Burayi. “Igihugu cyari hafi yo gusenyuka burundu; abasirikare basabaga ibirarane by’imishahara batahembwe, abaturage bo mu mujyi wa Paris bibasiwe n’inzara ikabije, mu ntara hose hari harabaye umusaka kubera kuyogozwa n’ibisambo, kandi gutera imbere no kujijuka byari hafi gusibangana bigasimburwa n’imivurungano no kwigira ibyigenge.

SHOW MORE
SHOW LESS

Create successful ePaper yourself

Turn your PDF publications into a flip-book with our unique Google optimized e-Paper software.

Umwuka W'Imijyi Ibiri

Igice Cya 28 – Isuzumarubanza mu Ijuru

Umuhanuzi Daniyeli aravuga ati: “Nkomeza kureba mbona batera intebe za cyami,

Uwabayeho ibihe byose aricara. Imyambaro ye yerereranaga nk’inyange, umusatsi we wasaga

n’ubwoya bw’intama bwera, intebe ye ya cyami yari ibirimi by’umuriro, inziga zayo

zagurumanaga nk’umuriro. Imbere ye haturukaga umuriro utemba nk’umugezi, abagaragu

ibihumbi n’ibihumbi baramuherezaga, uko bari ibihumbi bitabarika bahagaze imbere ye.

Urukiko rujyamo, ibitabo by’ibyo abantu bakoze barabibumbura.” 678

Uko ni ko mu nzozi Umuhanuzi yeretswe umunsi ukomeye kandi uteye ubwoba, ubwo

imico n’imibereho by’abantu bizanyuzwa imbere y’Umucamanza w’isi yose, kandi umuntu

wese agahabwa “ibikwiranye n’ibyo yakoze.” Umukuru Wabayeho ibihe byose ni Imana

Data. Umunyazaburi yaravuze ati: “Imisozi itaravuka, utararamukwa isi n’ubutaka, uhereye

iteka ryose ukageza iteka ryose, ni wowe Mana.” 679 Ni Yo nkomoko y’ibyaremwe byose

kandi ikaba isoko y’amategeko yose agomba gukoreshwa muri uru rubanza. Kandi

abamarayika bazira inenge ibihumbi n’ibihumbi, nk’abakozi n’abahamya, bari bari muri uru

rukiko.

“Hanyuma nkitegereza ibyo neretswe nijoro, mbona haje usa n’umwana w’umuntu, aziye

mu bicu byo mu ijuru, aza umujyo umwe, asanga wa Mukuru nyir’ibihe byose, bamumugeza

imbere. Nuko ahabwa ubutware n’icyubahiro n’ubwami, kugira ngo abantu b’amoko yose

y’indimi zitari zimwe bajye bamukorera. Ubutware bwe ni ubutware bw’iteka ryose

butazashira; kandi ubwami bwe ni ubwami butazakurwaho.” 680 Ukuza kwa Kristo kuvugwa

aha, ntabwo ari ukugaruka kwe kuri iyi si. Asanga Uwabayeho ibihe byose mu ijuru, kugira

ngo ahabwe ubutware, icyubahiro n’ubwami azegurirwa ku iherezo ry’umurimo we

w’umuhuza. Uko ni ko kuza kuvugwa aha kwavuzwe mu buhanuzi ko kuzabaho ku iherezo

ry’iminsi 2300 mu mwaka wa 1844. Ntabwo ari ukugaruka kwe ku isi. Umutambyi wacu

Mukuru yari ashagawe n’abamarayika bo mu ijuru, yinjira ahera cyane maze agaragara

imbere y’Imana kugira ngo akore umugabane uheruka w’umurimo akorera umuntu. Ni

umurimo w’urubanza rugenzura ndetse no guhongerera abantu bose bazasangwa ko

babikwiriye.

Mu muhango wagiraga icyo ushushanya wakorerwaga mu buturo bwera bwo mu isi,

ababaga baje imbere y’Imana bafite kwicuza no kwihana, kandi ibyaha byabo bigashyirwa ku

buturo bwera binyuze mu maraso y’igitambo gitambirwa ibyaha, abo bonyine ni bo

bungurwaga n’umurimo wo ku Munsi w’Impongano. Muri ubwo buryo, mu munsi ukomeye

wo guhongerera ubuheruka ndetse n’urubanza rw’igenzura, ibyitabwaho gusa ni iby’ubwoko

bw’Imana. Urubanza rw’abanyabibi rwo ni umurimo wihariye ndetse utandukanye n’uwo,

kandi uzabaho nyuma y’aho. “Igihe cy’urubanza kirageze kandi rubanjirije kuri twebwe

ab’inzu y’Imana. None se ubwo rubanjirije kuri twe, iherezo ry’abatumvira Ubutumwa bwiza

bw’Imana rizaba irihe?” 681

350

Hooray! Your file is uploaded and ready to be published.

Saved successfully!

Ooh no, something went wrong!