15.04.2023 Views

Umwuka W'Imijyi Ibiri

Umwami, abayobozi b’idini, n’ibikomangoma bari bategetswe kwicisha bugufi bakemera amahano yakorwaga n’abo baturage babaga bariye karungu. Inyota yo kwihimura yakanguwe cyane no kwicwa k’umwami; maze bidatinze abategetse ko yicwa nabo baramukurikira. Hakurikiyeho kwicisha inkota abantu bose bakekwagaho kutemera Impinduramatwara. Gereza zuzuye abantu ku buryo icyo gihe zari zirimo imfungwa zirenga ibihumbi magana abiri. Imijyi yo muri ubwo bwami yari yuzuwemo ibikorwa by’amahano ateye ubwoba. Ishyaka rimwe ry’abaharanira impinduramatwara ryahanganaga n’irindi maze Ubufaransa buhinduka urubuga rugari rw’abantu benshi bahanganye babaga bahinduwe nk’abasazi n’ibyifuzo byabo bibi. “Mu mujyi wa Paris, imyivumbagatanyo yarasimburanaga, abaturage bari baracitsemo ibice byinshi bitagendereye ikindi uretse kwicana ubwabo bakamarana.” Icyiyongeye kuri ako kaga kari rusange, ni uko igihugu cyose cyibonye mu ntambara yamaze igihe kirekire kandi yasenyaga cyarwanaga n’ibihugu bikomeye byo mu Burayi. “Igihugu cyari hafi yo gusenyuka burundu; abasirikare basabaga ibirarane by’imishahara batahembwe, abaturage bo mu mujyi wa Paris bibasiwe n’inzara ikabije, mu ntara hose hari harabaye umusaka kubera kuyogozwa n’ibisambo, kandi gutera imbere no kujijuka byari hafi gusibangana bigasimburwa n’imivurungano no kwigira ibyigenge.

SHOW MORE
SHOW LESS

Create successful ePaper yourself

Turn your PDF publications into a flip-book with our unique Google optimized e-Paper software.

Umwuka W'Imijyi Ibiri

Izo ni zo mbuto zo guhinduka no kwezwa Bibiliya ivuga. Nyamara kuba izo mbuto

zidakunze kuboneka biterwa n’uko usanga Abakristo benshi batitaye ku mahame y’ingenzi

y’ubutungane yagaragarijwe mu mategeko y’Imana. Iyo ni yo mpamvu hariho kwigaragaza

guto cyane k’umurimo wimbitse kandi uhamye wa Mwuka w’Imana waranze ububyutse

n’ihemburwa byo mu myaka yashize.

Duhinduka kubwo guhanga Yesu amaso. Ariko niba ariya mategeko yera Imana

yerekeyemo umuntu ubutungane no kwera by’imico yayo yirengagizwa, bityo intekerezo

z’abantu zikerekezwa ku nyigisho n’amahame by’abantu, nta gitangaje kubona mu itorero

hakurikiraho ukudohoka ku butungane nyakuri. Uhoraho yaravuze ati: “. . . Baranyimuye

kandi ari jye soko y’amazi y’ubugingo; kandi bikorogoshoreye ibitega mu rutare, ndetse ni

ibitega bitobotse, bitabasha gukomeza amazi.” 675

“Hahirwa umuntu udakurikiza imigambi y’ababi, . . . Ahubwo amategeko y’Uwiteka ni

yo yishimira, kandi amategeko ye ni yo yibwira ku manywa na nijoro. Uwo azahwana n’igiti

cyatewe hafi y’umugezi, cyera imbuto zacyo igihe cyacyo, ibibabi byacyo ntibyuma. Icyo

azakora cyose kizamubera cyiza.” 676 Keretse gusa amategeko y’Imana asubijwe agaciro

kayo, ni bwo mu bavuga ko ari ubwoko bw’Imana hashobora kubaho ububyutse n’ihembura

byo kwizera no kubaha Imana byaranze abatubanjirije. “Uwiteka avuga atya ati:

‘Nimuhagarare mu nzira murebe, kandi mubaririze inzira za kera, aho inzira nziza iri abe ari

yo munyuramo, ni ho muzabona uburuhukiro mu mitima yanyu.” 677

349

Hooray! Your file is uploaded and ready to be published.

Saved successfully!

Ooh no, something went wrong!