15.04.2023 Views

Umwuka W'Imijyi Ibiri

Umwami, abayobozi b’idini, n’ibikomangoma bari bategetswe kwicisha bugufi bakemera amahano yakorwaga n’abo baturage babaga bariye karungu. Inyota yo kwihimura yakanguwe cyane no kwicwa k’umwami; maze bidatinze abategetse ko yicwa nabo baramukurikira. Hakurikiyeho kwicisha inkota abantu bose bakekwagaho kutemera Impinduramatwara. Gereza zuzuye abantu ku buryo icyo gihe zari zirimo imfungwa zirenga ibihumbi magana abiri. Imijyi yo muri ubwo bwami yari yuzuwemo ibikorwa by’amahano ateye ubwoba. Ishyaka rimwe ry’abaharanira impinduramatwara ryahanganaga n’irindi maze Ubufaransa buhinduka urubuga rugari rw’abantu benshi bahanganye babaga bahinduwe nk’abasazi n’ibyifuzo byabo bibi. “Mu mujyi wa Paris, imyivumbagatanyo yarasimburanaga, abaturage bari baracitsemo ibice byinshi bitagendereye ikindi uretse kwicana ubwabo bakamarana.” Icyiyongeye kuri ako kaga kari rusange, ni uko igihugu cyose cyibonye mu ntambara yamaze igihe kirekire kandi yasenyaga cyarwanaga n’ibihugu bikomeye byo mu Burayi. “Igihugu cyari hafi yo gusenyuka burundu; abasirikare basabaga ibirarane by’imishahara batahembwe, abaturage bo mu mujyi wa Paris bibasiwe n’inzara ikabije, mu ntara hose hari harabaye umusaka kubera kuyogozwa n’ibisambo, kandi gutera imbere no kujijuka byari hafi gusibangana bigasimburwa n’imivurungano no kwigira ibyigenge.

SHOW MORE
SHOW LESS

You also want an ePaper? Increase the reach of your titles

YUMPU automatically turns print PDFs into web optimized ePapers that Google loves.

Umwuka W'Imijyi Ibiri

kumvira ayo mategeko nayo izaba yera. Kristo ni we cyitegererezo gitunganye kigaragaza iyo

mico. Yaravuze ati: “Nitondeye amategeko ya Data.” “Mpora nkora ibyo Data ashima.”

(Yohana 15:10; 8:29). Abayoboke ba Kristo bagomba guhinduka nka we, kubw’ubuntu

bw’Imana bakagira imico ihuje n’amabwiriza y’amategeko yayo yera. Uko ni ko kwezwa

Bibiliya yigisha.

Uyu murimo ushoboka gusa kubwo kwizera Kristo no kubw’imbaraga ya Mwuka

w’Imana uba mu muntu. Pawulo yihanangirije abizera ati: “Musohoze agakiza kanyu

mutinya, muhinda umushitsi. Kuko Imana ari yo ibatera gukora no gukunda ibyo yishimira.”

656 Umukristo azumva imbaraga imusunikira gukora icyaha, ariko azakomeza kukirwanya

adacogora. Aho niho ubufasha bwa Kristo buba bukenewe. Intege nke za kimuntu ziyunga

n’imbaraga z’Imana, maze uwizera agatangara avuga ati: “Ariko Imana ishimwe iduha

kunesha kubw’Umwami wacu Yesu Kristo.” (1Abakorinto 15:57)

Ibyanditswe Byera byerekana byeruye ko umurimo wo kwezwa ari umurimo ukomeza.

Iyo umunyabyaha yihannye agirana amahoro n’Imana binyuze mu maraso ya Kristo akuraho

ibyaha maze imibereho ya gikristo igatangira ubwo. Ubwo nibwo afata urugendo rwo “kugera

ku gutunganywa;” agakura “kugeza ubwo azagera ku rugero rw’igihagararo cya Kristo.”

Intumwa Pawulo yaravuze ati: “Ariko kimwe cyo, nibagirwa ibiri inyuma, ngasingira ibiri

imbere, ndamaranira kugera aho dutanguranwa, ngo mpabwe ingororano zo guhamagara

kw’Imana muri Kristo Yesu kwavuye mu ijuru.” Kandi na Petero atwereka intambwe ziterwa

ngo umuntu agere ku kwezwa kuvugwa na Bibiliya: 657

“Ibyo abe ari byo bituma mugira umwete wose; kwizera mukongereho ingeso nziza;

ingeso nziza muzongereho kumenya; kumenya mukongereho kwirinda; kwirinda

mukongereho kwihangana; kwihangana mukongereho kubaha Imana, kubaha Imana

mukongereho gukunda bene Data, gukunda bene Data mukongereho urukundo. . . Kuko

nimukora ibyo, ntabwo muzasitara na hato.” 658

Abarangwaho uko kwezwa kuvugwa ba Bibiliya bagaragaza umwuka wo kwicisha bugufi.

Nk’uko byabaye kuri Mose, babonye icyubahiro cy’Imana yera, bityo basobanukirwa neza

n’imibereho yabo itandukanye by’ihabya no kwera no gutungana by’Imana Ihoraho.

Umuhanuzi Daniyel yari icyitegererezo cyo kwezwa nyakuri. Imibereho ye y’igihe

kirekire yaranzwe n’umurimo uboneye yakoreraga Shebuja. Yari umugabo ukundwa n’Imana

cyane.(Daniyeli 10:11). Nyamara ubwo yingingiraga Imana ubwoko bwe, aho kugira ngo

avuge ko atunganye kandi yera, uyu muhanuzi wubahwaga yisanishije n’abanyabyaha

ruharwa bo muri Isirayeli ya kera. Yarasenze ati: “Ntitubigushyize imbere twishingikirije ku

gukiranuka kwacu, ahubwo ni kubw’imbabazi zawe nyinshi.” “Twaracumuye dukora nabi.”

Na none kandi aravuga ati: “Nuko nkivuga, nsenga natura ibyaha byanjye n’iby’ubwoko

bwanjye bw’Abisirayeli.” Nyuma y’aho ubwo Umwana w’Imana yamubonekeraga aje kugira

ibyo amwereka, Daniyeli abivugaho atya ati: “Ubwiza bwanjye bwampindukiyemo ububore,

ndatentebuka.” 659

343

Hooray! Your file is uploaded and ready to be published.

Saved successfully!

Ooh no, something went wrong!