15.04.2023 Views

Umwuka W'Imijyi Ibiri

Umwami, abayobozi b’idini, n’ibikomangoma bari bategetswe kwicisha bugufi bakemera amahano yakorwaga n’abo baturage babaga bariye karungu. Inyota yo kwihimura yakanguwe cyane no kwicwa k’umwami; maze bidatinze abategetse ko yicwa nabo baramukurikira. Hakurikiyeho kwicisha inkota abantu bose bakekwagaho kutemera Impinduramatwara. Gereza zuzuye abantu ku buryo icyo gihe zari zirimo imfungwa zirenga ibihumbi magana abiri. Imijyi yo muri ubwo bwami yari yuzuwemo ibikorwa by’amahano ateye ubwoba. Ishyaka rimwe ry’abaharanira impinduramatwara ryahanganaga n’irindi maze Ubufaransa buhinduka urubuga rugari rw’abantu benshi bahanganye babaga bahinduwe nk’abasazi n’ibyifuzo byabo bibi. “Mu mujyi wa Paris, imyivumbagatanyo yarasimburanaga, abaturage bari baracitsemo ibice byinshi bitagendereye ikindi uretse kwicana ubwabo bakamarana.” Icyiyongeye kuri ako kaga kari rusange, ni uko igihugu cyose cyibonye mu ntambara yamaze igihe kirekire kandi yasenyaga cyarwanaga n’ibihugu bikomeye byo mu Burayi. “Igihugu cyari hafi yo gusenyuka burundu; abasirikare basabaga ibirarane by’imishahara batahembwe, abaturage bo mu mujyi wa Paris bibasiwe n’inzara ikabije, mu ntara hose hari harabaye umusaka kubera kuyogozwa n’ibisambo, kandi gutera imbere no kujijuka byari hafi gusibangana bigasimburwa n’imivurungano no kwigira ibyigenge.

SHOW MORE
SHOW LESS

You also want an ePaper? Increase the reach of your titles

YUMPU automatically turns print PDFs into web optimized ePapers that Google loves.

Umwuka W'Imijyi Ibiri

Abakristo bo mu itorero rya mbere bari abantu badasanzwe. Imyitwarire yabo itagira

amakemwa no kwizera kwabo kudakebakeba byahoraga ari ikirego kibuza amahoro

abanyabyaha. Nubwo bari bake, batagira umutungo mwinshi, badafite imyanya ihanitse

n’ibyubahiro bikomeye, bateraga ubwoba inkozi z’ibibi z’ahantu hose imico yabo n’inyigisho

zabo byamenyekanaga. Ni yo mpamvu abanyabyaha babanganga nk’uko umunyabibi Kayini

yanze murumuna we Abeli. Impamvu yatumye Kayini yica Abeli ni yo yatumye abanze

kumva ijwi rya Mwuka Muziranenge bica abana b’Imana. Ni cyo cyatumye Abayuda banga

Umukiza bakanamubamba; kuko ubutungane n’ubuziranenge bw’imico ye bwahoraga burega

kwikunda no kononekara kwabo. Kuva mu gihe cya Kristo kugeza ubu, abigishwa be

b’indahemuka bagiye bangwa kandi bakarwanywa n’abakunda inzira z’icyaha kandi

bakazigenderamo.

None se ni mu buhe buryo ubutumwa bwiza bushobora kwitwa ubutumwa bw’amahoro?

Igihe Yesaya yahanuraga kuvuka kwa Mesiya, yamwise « Umwami w’amahoro.» Igihe

abamarayika bamenyeshaga abungeri b’intama ko Kristo yavutse, baririmbiye mu bibaya by’i

Betelehemu bavuga bati: « Mu ijuru icyubahiro kibe icy’Imana, no mu isi amahoro abe mu

bo yishimira.» Luka 2:14. Ayo magambo abahanuzi bavuze asa n’avuguruzanya n’ayo Kristo

yavuze ati: «Mwe gutekereza ko nazanywe no kuzana amahoro mu isi : sinaje kuzana

amahoro, ahubwo naje kuzana inkota.” Matayo 10:34. Nyamara iyo usobanukiwe neza izo

mvugo zombi, usanga zivuga rumwe rwose. Ubutumwa bwiza ni ubutumwa bw’amahoro.

Abantu baramutse bemeye kubwakira kandi bakabwumvira, Ubukristo ni gahunda yazanira

isi yose amahoro, ubwumvikane ndetse n’umunezero. Ubukristo buhuriza abemera inyigisho

zabwo bose mu isano y’ubuvandimwe bwimbitse. Icyazanye Kristo ni ukunga umuntu

n’Imana, bityo akunga n’umuntu na mugenzi we. Nyamara abatuye isi benshi bakoreshwa na

Satani, ari we mwanzi kabuhariwe wa Kristo. Ubutumwa bwiza bubigisha amahame agenga

imibereho anyuranye cyane n’ingeso zabo n’ibyifuzo byabo maze bigatuma baburwanya.

Banga ubutungane bushyira ku mugaragaro ibyaha byabo kandi bukabiciraho iteka maze

bigatuma barenganya abababwiriza kugira imibereho igendera ku mabwiriza yabwo y’ukuri

kandi atunganye. Ni muri ubwo buryo Ubutumwa bwiza bwiswe inkota, kuko ukuri bwigisha

kubyutsa urwango n’amakimbirane.

Uburinzi bw’Imana bukomeye bwemera ko intungane zirenganywa n’inkozi z’ibibi

bwagiye buyobera abantu benshi bafite intege nke mu byo kwizera. Bamwe bageza n’aho

benda kureka kwiringira Imana kwabo kuko ireka abantu basaye mu byaha bakaba abakire

mu gihe abeza kandi b’intungane bo bababazwa kandi bagashinyagurirwa n’ubushobozi

bw’abo banyabibi. Baribaza bati, bishoboka bite ko Imana ikiranuka, y’inyambabazi kandi

ifite ubushobozi butagira iherezo, yakwihanganira akarengane n’ubugome bimeze bityo? Icyo

ni ikibazo tudashobora gukemura.

Imana yaduhaye ibihamya bihagije by’urukundo rwayo, bityo ntitugomba gushidikanya

ubugwaneza bwayo kuko tudashobora gusobanukirwa uburyo iturinda. Umukiza yabonye

mbere y’igihe gushidikanya kwari kuzagerageza imitima y’abigishwa be bageze mu gihe

27

Hooray! Your file is uploaded and ready to be published.

Saved successfully!

Ooh no, something went wrong!