15.04.2023 Views

Umwuka W'Imijyi Ibiri

Umwami, abayobozi b’idini, n’ibikomangoma bari bategetswe kwicisha bugufi bakemera amahano yakorwaga n’abo baturage babaga bariye karungu. Inyota yo kwihimura yakanguwe cyane no kwicwa k’umwami; maze bidatinze abategetse ko yicwa nabo baramukurikira. Hakurikiyeho kwicisha inkota abantu bose bakekwagaho kutemera Impinduramatwara. Gereza zuzuye abantu ku buryo icyo gihe zari zirimo imfungwa zirenga ibihumbi magana abiri. Imijyi yo muri ubwo bwami yari yuzuwemo ibikorwa by’amahano ateye ubwoba. Ishyaka rimwe ry’abaharanira impinduramatwara ryahanganaga n’irindi maze Ubufaransa buhinduka urubuga rugari rw’abantu benshi bahanganye babaga bahinduwe nk’abasazi n’ibyifuzo byabo bibi. “Mu mujyi wa Paris, imyivumbagatanyo yarasimburanaga, abaturage bari baracitsemo ibice byinshi bitagendereye ikindi uretse kwicana ubwabo bakamarana.” Icyiyongeye kuri ako kaga kari rusange, ni uko igihugu cyose cyibonye mu ntambara yamaze igihe kirekire kandi yasenyaga cyarwanaga n’ibihugu bikomeye byo mu Burayi. “Igihugu cyari hafi yo gusenyuka burundu; abasirikare basabaga ibirarane by’imishahara batahembwe, abaturage bo mu mujyi wa Paris bibasiwe n’inzara ikabije, mu ntara hose hari harabaye umusaka kubera kuyogozwa n’ibisambo, kandi gutera imbere no kujijuka byari hafi gusibangana bigasimburwa n’imivurungano no kwigira ibyigenge.

SHOW MORE
SHOW LESS

Create successful ePaper yourself

Turn your PDF publications into a flip-book with our unique Google optimized e-Paper software.

Umwuka W'Imijyi Ibiri

Igice Cya 27 – Ububyutse Bwo Muri iki Gihe

Ahantu hose ijambo ry’Imana ryagiye ribwirizwa mu buryo butunganye, umusaruro

wagiye ukurikiraho wahamije ko rikomoka ku Mana. Mwuka w’Imana yajyanaga

n’ubutumwa bwabwirizwaga n’abagaragu bayo, kandi iryo jambo ryabaga rifite imbaraga.

Abanyabyaha bumvaga bakozwe ku mitima. Umucyo umurikira umuntu wese waje mu isi,

urasira ahihishe ho mu mitima y’abantu, maze ibihishwe byakorerwaga mu mwijima

bishyirwa ahagaragara. Bumvise batsinzwe mu ntekerezo zabo no mu mitima yabo. Bemejwe

ibyerekeye icyaha, ubutungane ndetse n’urubanza ruzaza. Basobanukiwe ubutungane bwa

Yehova maze batinyishwa no kuzahagaraga imbere y’Urondora imitima kandi bahamwa

n’icyaha ndetse banduye. Batakanye akababaro kenshi bati: “Ninde wankiza uyu mubiri

wigaruriwe n’urupfu?”

Nuko ubwo bahishurirwaga umusaraba w’i Kaluvari n’igitambo kitagerwa cyatangiwe

ibyaha by’abantu, basanze ko nta kindi gishobora kuba gihagije ngo gikureho ibicumuro

byabo keretse ibyo Kristo yakoze; icyo cyonyine ni cyo gishobora kunga umuntu n’Imana.

Bemeye Ntama w’Imana ukuraho ibyaha by’abari mu isi bafite kwizera kandi bicishije

bugufi. Kubw’amaraso ya Yesu, “bababariwe ibyaha byose bakoze.”

Abo bantu beze imbuto zikwiriye abihannye. Barizeye maze barabatizwa, bazukira

kugendera mu bugingo bushya, bahinduka ibiremwa bishya muri Kristo Yesu; ntibongera

gukurikiza irari rya kera, ahubwo kubwo kwizera Umwana w’Imana bagera ikirenge mu cye,

bagaragaraho imico ye kandi bariyeza nk’uko na we yera. Ibyo bangaga kera noneho

barabikunze kandi n’ibyo bakundaga barabyanga. Abibone n’abirarira bahindutse

abagwaneza n’abafite imitima yicisha bugufi. Abapfapfa n’abirasi bahindutse abantu

b’abanyamakenga n’abitonda. Abasuzugura ibyo kwizera bahindutse abantu bubaha, abasinzi

bahinduka abantu birinda, kandi abahehesi baba abantu birinda. Ibigezweho by’isi bitagira

umumaro byararetswe. Abakristo ntibabaye bagiharanira “umurimbo w’inyuma, nko kuboha

imisatsi, kwambara ibyakozwe mu izahabu cyangwa se imyambaro y’akarusho; ahubwo

umurimbo w’imbere mu mutima. Umurimbo udasaza w’ubugwaneza n’amahoro, . . .ufite

agaciro gakomeye ku Mana.” 644

Ububyutse bwateye kwigenzura mu mitima no kwicisha bugufi. Bwaranzwe no

guhamagara gukomeye kwararikaga umunyabyaha, kandi bigakorwa n’ababaga buzuye

imbabazi bari bafitiye abo Kristo yaguze amaraso ye. Abagabo n’abagore basengaga binginga

Imana kubwo agakiza k’abantu. Umusaruro w’ubwo bubyutse wagaragariye mu bantu

batatinyaga kwiyanga no kwitanga, ahubwo bashimishwaga n’uko bikwiriye ko bababazwa

kandi bakageragezwa kubwa Kristo. Abantu babonaga ko hari impinduka yabaye mu

mibereho y’abizeraga izina rya Yesu Kristo. Abari babazengurutse bunguwe n’impinduka

batezaga. Bateranyirizaga hamwe na Kristo, bakabiba muri Mwuka kugira ngo basarure

ubugingo buhoraho.

337

Hooray! Your file is uploaded and ready to be published.

Saved successfully!

Ooh no, something went wrong!