15.04.2023 Views

Umwuka W'Imijyi Ibiri

Umwami, abayobozi b’idini, n’ibikomangoma bari bategetswe kwicisha bugufi bakemera amahano yakorwaga n’abo baturage babaga bariye karungu. Inyota yo kwihimura yakanguwe cyane no kwicwa k’umwami; maze bidatinze abategetse ko yicwa nabo baramukurikira. Hakurikiyeho kwicisha inkota abantu bose bakekwagaho kutemera Impinduramatwara. Gereza zuzuye abantu ku buryo icyo gihe zari zirimo imfungwa zirenga ibihumbi magana abiri. Imijyi yo muri ubwo bwami yari yuzuwemo ibikorwa by’amahano ateye ubwoba. Ishyaka rimwe ry’abaharanira impinduramatwara ryahanganaga n’irindi maze Ubufaransa buhinduka urubuga rugari rw’abantu benshi bahanganye babaga bahinduwe nk’abasazi n’ibyifuzo byabo bibi. “Mu mujyi wa Paris, imyivumbagatanyo yarasimburanaga, abaturage bari baracitsemo ibice byinshi bitagendereye ikindi uretse kwicana ubwabo bakamarana.” Icyiyongeye kuri ako kaga kari rusange, ni uko igihugu cyose cyibonye mu ntambara yamaze igihe kirekire kandi yasenyaga cyarwanaga n’ibihugu bikomeye byo mu Burayi. “Igihugu cyari hafi yo gusenyuka burundu; abasirikare basabaga ibirarane by’imishahara batahembwe, abaturage bo mu mujyi wa Paris bibasiwe n’inzara ikabije, mu ntara hose hari harabaye umusaka kubera kuyogozwa n’ibisambo, kandi gutera imbere no kujijuka byari hafi gusibangana bigasimburwa n’imivurungano no kwigira ibyigenge.

SHOW MORE
SHOW LESS

You also want an ePaper? Increase the reach of your titles

YUMPU automatically turns print PDFs into web optimized ePapers that Google loves.

Umwuka W'Imijyi Ibiri

bye, ariko amaraso ye ni wowe nzayabaza. Ariko nuburira umunyabyaha ngo ahindukire ave

mu nzira ye, nadahindukira ngo ave mu nzira ye, azapfa azize ibyaha bye, ariko weho, uzaba

ukijije ubugingo bwawe.” 641

Inzitizi ikomeye ku kwemera no ku kwamamaza ukuri ni iy’uko bizamo ingorane no

kurwanywa. Iyi ni yo ngingo yonyine irwanya ukuri abagushyigikiye batigeze bashobora

kuvuguruza. Ariko ibyo ntibitinyisha abayoboke nyakuri ba Kristo. Ntabwo bategereza ko

ukuri kubanza kwakirwa na benshi. Kubera ko baba bazi neza inshingano yabo, bemera

kwikorera umusaraba ku bushake bwabo nk’uko intumwa Pawulo abona ko “kubabazwa

kwacu kw’igihwayihwayi kw’akanya ka none kwiyongeranya kuturemera ubwiza bw’iteka

ryose bukomeye;” kandi nk’uko umukurambere wa kera “yatekereje yuko gutukwa bamuhora

Kristo, ari ubutunzi buruta ubwo Abanyegiputa babitse bwose.” 642

Uko baba bizera kose, abarangamiye iby’isi bonyine ni bo bakora bakurikije amategeko

ngengamikorere aho gukurikiza ihame mu by’idini. Dukwiriye guhitamo ukuri kuko ari ukuri

maze ingaruka zabyo tukaziharira Imana. Abatuye isi bakeneye ivugururwa rikomeye

rikozwe n’abantu bagendera ku mahame, bafite kwizera n’ubutwari. Bene abo ni bo bagomba

gukora umurimo w’ubugorozi ukenewe muri iki gihe.

Uwiteka aravuga ati: “Nimunyumve, yemwe abazi gukiranuka, ishyanga rifite amategeko

yanjye mu mitima yabo, ntimugatinye gutukwa n’abantu, kandi ntimugahagarikwe imitima

n’ibitutsi byabo, kuko inyenzi zizabarya nk’uko zirya imyambaro, n’umuranda uzabarya

nk’uko urya ubwoya bw’intama; ariko gukiranuka kwanjye kuzahoraho ibihe byose.” 643

336

Hooray! Your file is uploaded and ready to be published.

Saved successfully!

Ooh no, something went wrong!