15.04.2023 Views

Umwuka W'Imijyi Ibiri

Umwami, abayobozi b’idini, n’ibikomangoma bari bategetswe kwicisha bugufi bakemera amahano yakorwaga n’abo baturage babaga bariye karungu. Inyota yo kwihimura yakanguwe cyane no kwicwa k’umwami; maze bidatinze abategetse ko yicwa nabo baramukurikira. Hakurikiyeho kwicisha inkota abantu bose bakekwagaho kutemera Impinduramatwara. Gereza zuzuye abantu ku buryo icyo gihe zari zirimo imfungwa zirenga ibihumbi magana abiri. Imijyi yo muri ubwo bwami yari yuzuwemo ibikorwa by’amahano ateye ubwoba. Ishyaka rimwe ry’abaharanira impinduramatwara ryahanganaga n’irindi maze Ubufaransa buhinduka urubuga rugari rw’abantu benshi bahanganye babaga bahinduwe nk’abasazi n’ibyifuzo byabo bibi. “Mu mujyi wa Paris, imyivumbagatanyo yarasimburanaga, abaturage bari baracitsemo ibice byinshi bitagendereye ikindi uretse kwicana ubwabo bakamarana.” Icyiyongeye kuri ako kaga kari rusange, ni uko igihugu cyose cyibonye mu ntambara yamaze igihe kirekire kandi yasenyaga cyarwanaga n’ibihugu bikomeye byo mu Burayi. “Igihugu cyari hafi yo gusenyuka burundu; abasirikare basabaga ibirarane by’imishahara batahembwe, abaturage bo mu mujyi wa Paris bibasiwe n’inzara ikabije, mu ntara hose hari harabaye umusaka kubera kuyogozwa n’ibisambo, kandi gutera imbere no kujijuka byari hafi gusibangana bigasimburwa n’imivurungano no kwigira ibyigenge.

SHOW MORE
SHOW LESS

Create successful ePaper yourself

Turn your PDF publications into a flip-book with our unique Google optimized e-Paper software.

Umwuka W'Imijyi Ibiri

ku buryo bigera aho bisa n’ibitabashobokera ko bakorwa ku mutima n’ukuri kw’ingenzi

kuvugwa n’ubuhanuzi.

Kubwiriza iby’igihe ntakuka cy’itangira ry’urubanza mu gihe ubutumwa bwa marayika

wa mbere bwigishwaga byari byarategetswe n’Imana. Kubara ibihe by’ubuhanuzi ubwo

butumwa bwari bushingiyeho maze iherezo ry’iminsi 2300 rigashyirwa mu muhindo

w’umwaka wa 1844, byari ukuri kudakemangwa. Umuhati wahoraga ukoreshwa kugira ngo

hashakwe andi matariki mashya y’itangira n’irangira ry’ibihe by’ubuhanuzi, ndetse

n’intekerezo zidatunganye zakoreshwaga mu gushyigikira uko abantu batekerezaga, ntabwo

ibyo byateshuye abantu ku kuri kw’icyo gihe gusa, ahubwo byanateye kwinubira umwete

wose wakoreshwaga mu gusobanura ubuhanuzi. Uko akenshi abantu barushaho gushyiraho

umunsi ntarengwa wo kugaruka kwa Yesu, n’uko iyo nkuru irushaho kwigishwa hose, ni ko

ibyo birushaho guhuza n’imigambi ya Satani. Iyo igihe cyari cyavuzwe gihise, Umushukanyi

akoza isoni kandi agasuzuguza abamamazaga iby’icyo gihe, kandi agashyira umugayo ku

ikangura ry’ivugabutumwa bwo kugaruka kwa Kristo ryabayeho mu myaka ya 1843 na 1844.

Amaherezo abakomeza kwizirika muri ubwo buyobe bazongera gushyiraho indi tariki yo

kugaruka kwa Kristo mu gihe kizaza ariko cya kure. Bizabatera guturiza mu kwibeshya ko

bafite umutekano kandi benshi bazabona barakerewe ko bashutswe.

Amateka y’Abisirayeli ba kera ni urugero rukomeye rw’ibyabaye ku Badiventisiti mu gihe

cyashize. Imana yayoboye ubwoko bwayo mu murimo wo kubwiriza ubutumwa bwo

kugaruka kwa Yesu Kristo nk’uko yayoboye Abana ba Isirayeli ibavana mu Misiri. Mu

mubabaro ukomeye, ukwizera kwabo kwageragejwe nk’uko ukw’Abaheburayo

kwageragerejwe ku Nyanja Itukura. Iyo bakomeza kwiringira ukuboko kwari kwaragiye

kubayobora mu byagiye bibabaho, baba barabonye agakiza k’Imana. Iyaba abafatanyije mu

murimo wakozwe mu mwaka wa 1884 bari barakiriye ubutumwa bwa marayika wa gatatu

kandi bakabwamamazanya imbaraga ya Mwuka Muziranenge, Uwiteka aba yarakoreye

bikomeye mu mwete bakoranaga. Umucyo mwinshi cyane uba wararasiye isi. Abatuye isi

baba baramaze kuburirwa mu myaka myinshi ishize, umurimo uheruka uba wararangiye

kandi na Kristo aba yaramaze kuza gutwara ubwoko bwe.

Ntabwo byari ubushake bw’Imana ko Abisirayeli bazerera mu butayu imyaka 40;

yashakaga kubayobora mu nzira itaziguye bagahita bagera i Kanani maze ikahabatuza

nk’abantu batunganye kandi banezerewe. Ariko “ntibashoboye kwinjiramo kuko batizeye.”

637 Kubw’ubuhakanyi bwabo no gusubira inyuma kwabo barimbukiye mu butayu, havuka

abandi aba ari bo binjira mu Gihugu cy’Isezerano. Mu buryo nk’ubwo, ntabwo byari ubushake

bw’Imana ko kugaruka kwa Kristo gutinda bene aka kageni ngo abantu bayo bagume muri

iyi si y’icyaha n’agahinda imyaka myinshi ingana itya. Nyamara kutizera kwabatandukanyije

n’Imana. Ubwo bangaga gukora umurimo Imana yabashinze, abandi barahagurukijwe kugira

ngo bamamaze ubwo butumwa. Kubera imbabazi Imana ifitiye abatuye isi, Yesu atinze

kugaruka kugira ngo abanyabyaha babone uburyo bwo kumva ubutumwa bw’imbuzi kandi

bamuhungiremo umujinya w’Imana ugiye kuzasukwa.

334

Hooray! Your file is uploaded and ready to be published.

Saved successfully!

Ooh no, something went wrong!