15.04.2023 Views

Umwuka W'Imijyi Ibiri

Umwami, abayobozi b’idini, n’ibikomangoma bari bategetswe kwicisha bugufi bakemera amahano yakorwaga n’abo baturage babaga bariye karungu. Inyota yo kwihimura yakanguwe cyane no kwicwa k’umwami; maze bidatinze abategetse ko yicwa nabo baramukurikira. Hakurikiyeho kwicisha inkota abantu bose bakekwagaho kutemera Impinduramatwara. Gereza zuzuye abantu ku buryo icyo gihe zari zirimo imfungwa zirenga ibihumbi magana abiri. Imijyi yo muri ubwo bwami yari yuzuwemo ibikorwa by’amahano ateye ubwoba. Ishyaka rimwe ry’abaharanira impinduramatwara ryahanganaga n’irindi maze Ubufaransa buhinduka urubuga rugari rw’abantu benshi bahanganye babaga bahinduwe nk’abasazi n’ibyifuzo byabo bibi. “Mu mujyi wa Paris, imyivumbagatanyo yarasimburanaga, abaturage bari baracitsemo ibice byinshi bitagendereye ikindi uretse kwicana ubwabo bakamarana.” Icyiyongeye kuri ako kaga kari rusange, ni uko igihugu cyose cyibonye mu ntambara yamaze igihe kirekire kandi yasenyaga cyarwanaga n’ibihugu bikomeye byo mu Burayi. “Igihugu cyari hafi yo gusenyuka burundu; abasirikare basabaga ibirarane by’imishahara batahembwe, abaturage bo mu mujyi wa Paris bibasiwe n’inzara ikabije, mu ntara hose hari harabaye umusaka kubera kuyogozwa n’ibisambo, kandi gutera imbere no kujijuka byari hafi gusibangana bigasimburwa n’imivurungano no kwigira ibyigenge.

SHOW MORE
SHOW LESS

Create successful ePaper yourself

Turn your PDF publications into a flip-book with our unique Google optimized e-Paper software.

Umwuka W'Imijyi Ibiri

cy’Isabato? nyamara bake gusa bayizera nk’uko namwe mwizera. Ntabwo byaba ari uko ari

mwebwe banyakuri maze ngo abanyabwenge bose bo ku isi babe bari mu ifuti.”

Kugira ngo ingingo nk’izo zivuguruzwe, byari bikenewe kuvuga gusa inyigisho zo mu

Byanditswe Byera n’amateka y’uburyo Uhoraho yakoranye n’abantu bo mu bihe byose.

Imana ikorera mu bumva kandi bakumvira ijwi ryayo, abantu bazavuga ukuri kutanezeza

abakumva bibaye ngombwa, abantu badatinya gucyaha ibyaha byabaye rusange mu bantu.

Impamvu akenshi Imana idatoranya abanyabwenge n’abakomeye kugira ngo abe ari bo bafata

iya mbere muri gahunda z’ivurura, ni uko bishingikiriza ku mahame yabo, inyigisho zabo

n’amadini yabo mu by’iyobokamana, kandi bakumva badakeneye kwigishwa ibyerekeye

Imana. Abantu bafitanye umubano wihariye na Soko y’ubwenge ni bo gusa bashobora

gusobanukirwa cyangwa gusobanura Ibyanditswe Byera. Rimwe na rimwe abantu bize

amashuri adahambaye ni bo bahamagarirwa kwamamaza ukuri, atari uko batize cyane,

ahubwo bitewe n’uko batumva bihagije cyane ku buryo batakwigishwa n’Imana. Bigira mu

ishuri rya Kristo, bityo kwicisha bugufi no kumvira kwabo bikabahindura abantu bakomeye.

Iyo Imana ibamenyesheje ukuri kwayo, ibaha icyubahiro maze wakigereranya n’icy’isi itanga

ndetse no gukomera by’abantu, ibi bikaba ubusa.

Umubare munini w’Abadiventisiti birengagije ukuri kwerekeye ubuturo bwera

n’amategeko y’Imana, kandi benshi baretse kwizera kwabo mu byerekeranye n’ubutumwa

bwo kugaruka kwa Kristo bityo bemera ibitekerezo bidatunganye kandi biteza amakimbirane

byerekeye ubuhanuzi burebana n’uwo murimo. Byatumye bamwe bagwa mu ifuti ryo

gushyiraho igihe ntakuka cyo kugaruka kwa Kristo. Umucyo urasira ingingo yerekeye

ubuturo bwera ni wo wagombaga kubereka ko nta gihe cy’ubuhanuzi kigenda kikageza ku

kugaruka kwa Kristo; kandi umunsi ntarengwa wo kugaruka kwe utigeze uvugwa mu

buhanuzi. Ariko bamaze kureka uwo mucyo, bakomeje kujya batangaza igihe umunsi

Umwami azaziraho, bityo inshuro nyinshi bakajya babura ibyo bari biteze.

Ubwo ab’itorero ry’i Tesaloniki bakiraga inyigisho z’ibinyoma ku byerekeye kugaruka

kwa Kristo, intumwa Pawulo yabagiriye inama yo kubanza kugenzurana ubwitonzi

ibyiringiro byabo n’ibyo barangamiye bakoresheje ijambo ry’Imana. Yababwiye ubuhanuzi

bubahishurira ibintu bikwiriye kuzabanza gusohora mbere y’uko Kristo agaruka, kandi

byerekana ko nta shingiro bafite ryo kwitega kumubona aje mu gihe cyabo. Yababuriye

ababwira ati: “Ntihakagire umuntu uboshya uburyo bwose.” 636 Iyo bakomeza kwitega ibintu

bidashyigikiwe n’Ibyanditswe Byera, bari kuba bishoye mu nzira itari iy’ukuri; kubura ibyo

bari biteze byari kubakururira kugirwa urw’amenyo n’abatizera, kandi bari kuba mu kaga ko

gucika intege bityo bakajya mu kigeragezo cyo gushidikanya ukuri agakiza kabo

gashingiyeho. Umuburo intumwa Pawulo abwira Abanyatesaloniki urimo icyigisho

cy’ingenzi ku bantu bo mu minsi y’imperuka. Abadiventisiti benshi bumvise ko badashobora

kugira ishyaka n’umwete mu murimo wo kwitegura ngo keretse gusa babashije gushingira

ukwizera kwabo ku gihe ndakuka cyo kugaruka k’Umukiza. Ariko uko ibyiringiro byabo

bigenda bikangurwa, bigana ku kurimbuka gusa, ni ko ukwizera kwabo na ko guhungabana

333

Hooray! Your file is uploaded and ready to be published.

Saved successfully!

Ooh no, something went wrong!