15.04.2023 Views

Umwuka W'Imijyi Ibiri

Umwami, abayobozi b’idini, n’ibikomangoma bari bategetswe kwicisha bugufi bakemera amahano yakorwaga n’abo baturage babaga bariye karungu. Inyota yo kwihimura yakanguwe cyane no kwicwa k’umwami; maze bidatinze abategetse ko yicwa nabo baramukurikira. Hakurikiyeho kwicisha inkota abantu bose bakekwagaho kutemera Impinduramatwara. Gereza zuzuye abantu ku buryo icyo gihe zari zirimo imfungwa zirenga ibihumbi magana abiri. Imijyi yo muri ubwo bwami yari yuzuwemo ibikorwa by’amahano ateye ubwoba. Ishyaka rimwe ry’abaharanira impinduramatwara ryahanganaga n’irindi maze Ubufaransa buhinduka urubuga rugari rw’abantu benshi bahanganye babaga bahinduwe nk’abasazi n’ibyifuzo byabo bibi. “Mu mujyi wa Paris, imyivumbagatanyo yarasimburanaga, abaturage bari baracitsemo ibice byinshi bitagendereye ikindi uretse kwicana ubwabo bakamarana.” Icyiyongeye kuri ako kaga kari rusange, ni uko igihugu cyose cyibonye mu ntambara yamaze igihe kirekire kandi yasenyaga cyarwanaga n’ibihugu bikomeye byo mu Burayi. “Igihugu cyari hafi yo gusenyuka burundu; abasirikare basabaga ibirarane by’imishahara batahembwe, abaturage bo mu mujyi wa Paris bibasiwe n’inzara ikabije, mu ntara hose hari harabaye umusaka kubera kuyogozwa n’ibisambo, kandi gutera imbere no kujijuka byari hafi gusibangana bigasimburwa n’imivurungano no kwigira ibyigenge.

SHOW MORE
SHOW LESS

Create successful ePaper yourself

Turn your PDF publications into a flip-book with our unique Google optimized e-Paper software.

Umwuka W'Imijyi Ibiri

Igihe ukuri kw’Isabato kwashyirwaga ku mugaragaro, abantu benshi batanze ibitekerezo

byabo bashingiye ku myumvire y’ab’isi. Baravuze bati: “Igihe cyose tumaze twubahirizaga

umunsi wa mbere (icyumweru), ndetse na basogokuruza bacu ni wo bubahirizaga, kandi

abantu beza b’inyangamugayo mu idini, bapfuye bafite ibyishimo kandi bawubahiriza. Niba

bari bafite ukuri, natwe turagufite. Kubahiriza iyo Sabato nshya, byazatujugunya hanze

ntitugendane n’ab’isi, bityo ntitube hari impinduka twabagiraho. Ni iki itsinda ry’abantu bake

bubahiriza umunsi wa karindwi ryageraho ugereranyije n’abatuye isi bose bubahiriza umunsi

wa mbere w’icyumweru?” Urwitwazo nk’urwo ni rwo Abayahudi batangaga kugira ngo

berekane impamvu yo kwanga Kristo. Ba sekuruza bari baragiye bemerwa n’Imana binyuze

mu gutanga amaturo y’ibitambo, none se kuki abana babo batashoboraga kubona agakiza

bakurikije iyo nzira ya ba sekuruza? Muri ubwo buryo, mu gihe cya Luteri, ubupapa

bwavugaga ko Abakristo nyakuri bapfuye bafite imyizerere y’idini Gatolika, bityo bakavuga

ko iryo dini rihagije kugira ngo umuntu abone agakiza. Imitekerereze nk’iyo igaragara ko ari

inzitizi ikomeye y’iterambere mu myizerere mu by’itorero cyangwa se mu mikorere.

Abantu benshi batanze impamvu z’uko kubahiriza umunsi wa mbere w’icyumweru ari

ihame ryashinze imizi ndetse bikaba n’umugenzo w’itorero wakwiriye hose mu myaka

amagana menshi. Ibihabanye n’iki gitekerezo ni uko byagaragajwe ko Isabato ndetse no

kuyubahiriza ari ibya kera cyane kandi byamamaye ndetse binganya ubukuru n’isi ubwayo,

kandi ko byemerwa n’Imana n’abamarayika. Igihe imfatiro z’isi zashyirwagaho, igihe

inyenyeri zo mu ruturutura zaririmbaga, abana b’Imana baranguruye ijwi ry’ibyishimo, ubwo

ni bwo urufatiro rw’Isabato rwashinzwe. 635 Dukwiriye kubahiriza iyi Sabato; ntabwo

yashyizweho n’ububasha bw’umuntu kandi ntishingiye ku migenzo y’abantu. Yashyizweho

n’Umukuru Nyiribihe byose kandi itegekwa n’ijambo rye rihoraho.

Ubwo abantu bakangurirwaga ingingo y’ivugurura ryerekeye Isabato,

ababwirizabutumwa b’ibirangirire bagoretse ijambo ry’Imana, bagatanga ubusobanuro

bw’ibyo iryo jambo rihamya baganisha ku gucubya ibibazo bajyaga kubazwa. Bityo

abatarisomeraga Ibyanditswe Byera bashimishwaga no kwemera imyanzuro ihuje n’ibyifuzo

byabo. Kubera ibitekerezo batangaga, ubucurabwenge n’imigenzo by’abapadiri ndetse

n’ububasha bw’itorero, byatumye abantu benshi bashishikarira gutsemba ukuri.

Abaharaniraga kuvuga ukuri bo bihutiraga gushakashaka muri Bibiliya zabo kugira ngo

bashyigikire ukuri kw’itegeko rya kane. Abantu boroheje, bitwaje ukuri kw’ijambo ry’Imana

gusa nk’intwaro yabo, bahanganye n’ibitero by’abanyabwenge baje gutungurwa kandi bagira

umujinya babonye kuba intyoza kwabo kubaye ubusa imbere y’abo bantu boroheje, bafite

imitekerereze idakebakeba bari barirunduriye mu Byanditswe Byera kuruta inyigisho

z’urujijo zigishirizwaga mu mashuri.

Kubera kubura igihamya cyo muri Bibiliya gishyigikira uruhande rwabo, benshi bibagiwe

ko imitekerereze imeze nk’iyabo yakoreshejwe n’abantu barwanyaga Yesu n’intumwa maze

bakomeza kwinangira bavuga bati: “Kuki abakomeye muri twe badasobanukiwe n’ikibazo

332

Hooray! Your file is uploaded and ready to be published.

Saved successfully!

Ooh no, something went wrong!