15.04.2023 Views

Umwuka W'Imijyi Ibiri

Umwami, abayobozi b’idini, n’ibikomangoma bari bategetswe kwicisha bugufi bakemera amahano yakorwaga n’abo baturage babaga bariye karungu. Inyota yo kwihimura yakanguwe cyane no kwicwa k’umwami; maze bidatinze abategetse ko yicwa nabo baramukurikira. Hakurikiyeho kwicisha inkota abantu bose bakekwagaho kutemera Impinduramatwara. Gereza zuzuye abantu ku buryo icyo gihe zari zirimo imfungwa zirenga ibihumbi magana abiri. Imijyi yo muri ubwo bwami yari yuzuwemo ibikorwa by’amahano ateye ubwoba. Ishyaka rimwe ry’abaharanira impinduramatwara ryahanganaga n’irindi maze Ubufaransa buhinduka urubuga rugari rw’abantu benshi bahanganye babaga bahinduwe nk’abasazi n’ibyifuzo byabo bibi. “Mu mujyi wa Paris, imyivumbagatanyo yarasimburanaga, abaturage bari baracitsemo ibice byinshi bitagendereye ikindi uretse kwicana ubwabo bakamarana.” Icyiyongeye kuri ako kaga kari rusange, ni uko igihugu cyose cyibonye mu ntambara yamaze igihe kirekire kandi yasenyaga cyarwanaga n’ibihugu bikomeye byo mu Burayi. “Igihugu cyari hafi yo gusenyuka burundu; abasirikare basabaga ibirarane by’imishahara batahembwe, abaturage bo mu mujyi wa Paris bibasiwe n’inzara ikabije, mu ntara hose hari harabaye umusaka kubera kuyogozwa n’ibisambo, kandi gutera imbere no kujijuka byari hafi gusibangana bigasimburwa n’imivurungano no kwigira ibyigenge.

SHOW MORE
SHOW LESS

You also want an ePaper? Increase the reach of your titles

YUMPU automatically turns print PDFs into web optimized ePapers that Google loves.

Umwuka W'Imijyi Ibiri

n’akarengane byageraga ku bayoboke be, abari bafite ubushake bwo gusiga byose kubwo

kurengera ukuri ni bo bonyine babaga bashaka kuba abigishwa be. Kubw’ibyo, uko

akarengane kakomezaga kubaho, itorero ryagumyaga gusa n’iririmo abantu baboneye. Ariko

igihe akarengane kabaga gahagaze, ryiyongeragamo abihannye bya nyirarureshwa batitanze

by’ukuri maze bituma Satani abona uko arishingamo ibirindiro.

Nyamara ntabwo Umwami w’umucyo afatanya n’umwami w’umwijima, kandi

n’abayoboke babo ntibashobora gufatanya. Igihe abakristo bemeraga gufatanya n’abaretse

ubupagani by’igice, bari batangiye inzira yaje kubatandukanya n’ukuri ibageza kure yako.

Satani yishimiye ko yashoboye gushuka abayoboke ba Kristo benshi atyo. Satani rero

yatumye bagira ubushobozi bwe maze abashyiramo ubushake bwo kurenganya abakomeje

kuba indahemuka ku Mana. Nta muntu wajyaga kumenya uko yarwanya kwizera kwa gikristo

nyakuri kurusha abari barahoze bagushyigikiye mu bihe byashize; kandi abo bakristo

bayobye, bafatanyije na bagenzi babo bavangaga ubupagani n’ubukristo, barwanyije ingingo

z’ingenzi kurusha izindi ziranga inyigisho za Kristo.

Kugira ngo abifuzaga kunamba kuri Kristo bashobore kurwanya bashikamye ibinyoma

ndetse n’ibintu biteye ishozi byinjizwaga mu itorero byiyoberanyije mu murimo wo guhuza

abantu n’Imana, byabaye ngombwa ko barwana urugamba rukomeye. Abantu ntibemeraga ko

Bibiliya ari ishingiro ryo kwizera. Ihame ry’umudendezo mu by’iyobokamana baryitaga

ubuyobe kandi abari barishyigikiye barangwaga ndetse bakagirwa ibicibwa.

Nyuma y’ayo makimbirane akaze kandi yamaze igihe kirekire, abo bake banambye kuri

Kristo biyemeje kwitandukanya burundu n’itorero ryayobye igihe ryari kugumya kwanga

kuva mu nyigisho z’ibinyoma no gusenga ibigirwamana. Babonaga ko uko gutandukana ari

ngombwa cyane niba bagomba kumvira ijambo ry’Imana. Ntibatinyukaga kwihanganira

amakosa babonaga ko yabazanira ingorane, ngo batange urugero ruzashyira kwizera

kw’abana babo n’ukw’abuzukuru babo mu kaga. Kugira ngo haboneke amahoro n’ubumwe,

bari biteguye kuba bagira icyo ari cyo cyose bumvikanaho na bagenzi babo kitanyuranye no

gukiranukira Imana kwabo. Nyamara biyumvagamo ko ayo mahoro yaba aguzwe igiciro

gikabije kuba cyinshi abaye aguranwe kureka amahame bagenderagaho. Babonaga ko kugira

ubumwe biramutse bibonetse biturutse ku kudohoka ku kuri no gukiranuka, icyaba cyiza ari

uko habaho gutandukana ndetse yemwe n’intambara.

Iyaba amahame yagengaga abo bantu bari bashikamye yongeraga gukorera mu mitima

y’abiyita abantu b’Imana, isi ndetse n’itorero byamera neza. Ubu hariho kwirengagiza

bikomeye amahame kwizera kwa gikristo gushingiyeho. Hariho imyumvire igenda isakara

ahantu hose ivuga ko n’ubundi ayo mahame nta gaciro gakomeye afite. Ubwo buhenebere

buragenda butera imbaraga abakozi ba Satani ku buryo inyigisho z’ibinyoma n’ibishuko

biteza akaga byarwanyijwe kandi bishyirwa ahagaragara n’abubahaga Imana bo mu bihe bya

kera bagombye guhara amagara yabo, usanga ubu bishyigikiwe n’abantu ibihumbi byinshi

bavuga ko ari abayoboke ba Kristo.

26

Hooray! Your file is uploaded and ready to be published.

Saved successfully!

Ooh no, something went wrong!