15.04.2023 Views

Umwuka W'Imijyi Ibiri

Umwami, abayobozi b’idini, n’ibikomangoma bari bategetswe kwicisha bugufi bakemera amahano yakorwaga n’abo baturage babaga bariye karungu. Inyota yo kwihimura yakanguwe cyane no kwicwa k’umwami; maze bidatinze abategetse ko yicwa nabo baramukurikira. Hakurikiyeho kwicisha inkota abantu bose bakekwagaho kutemera Impinduramatwara. Gereza zuzuye abantu ku buryo icyo gihe zari zirimo imfungwa zirenga ibihumbi magana abiri. Imijyi yo muri ubwo bwami yari yuzuwemo ibikorwa by’amahano ateye ubwoba. Ishyaka rimwe ry’abaharanira impinduramatwara ryahanganaga n’irindi maze Ubufaransa buhinduka urubuga rugari rw’abantu benshi bahanganye babaga bahinduwe nk’abasazi n’ibyifuzo byabo bibi. “Mu mujyi wa Paris, imyivumbagatanyo yarasimburanaga, abaturage bari baracitsemo ibice byinshi bitagendereye ikindi uretse kwicana ubwabo bakamarana.” Icyiyongeye kuri ako kaga kari rusange, ni uko igihugu cyose cyibonye mu ntambara yamaze igihe kirekire kandi yasenyaga cyarwanaga n’ibihugu bikomeye byo mu Burayi. “Igihugu cyari hafi yo gusenyuka burundu; abasirikare basabaga ibirarane by’imishahara batahembwe, abaturage bo mu mujyi wa Paris bibasiwe n’inzara ikabije, mu ntara hose hari harabaye umusaka kubera kuyogozwa n’ibisambo, kandi gutera imbere no kujijuka byari hafi gusibangana bigasimburwa n’imivurungano no kwigira ibyigenge.

SHOW MORE
SHOW LESS

Create successful ePaper yourself

Turn your PDF publications into a flip-book with our unique Google optimized e-Paper software.

Umwuka W'Imijyi Ibiri

n’uko bahumeka ni ibintu byanduye rwose, ndetse buri saha ikibi cyabo gikomeye cyane ni

uko bahisha ukuri maze noneho bagapfukamira ubuhakanyi. Mbese uku siko byagendekeye

Roma? Mbese ubu ntitwongera kubaho nk’uko yabayeho? None se ibyo twiteze kubona ni

iki? Ni indi nama nkuru y’igihugu! Inama rukokoma y’isi yose! Ubufatanye mu

ivugabutumwa, ndetse n’indangakwemera rusange!”621; Igihe ibi bizaba bigezweho, mu

muhati wo kugira ngo habeho ubumwe, intambwe yonyine izakurikiraho ni iyo gukoresha

imbaraga.

Igihe amatorero akomeye yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika azahuriza hamwe ku

ngingo z’amahame amwe ahuriyeho, azatera Leta no gushimangira amategeko yayo ndetse

no gushyigikira ibigo by’ayo matorero, icyo gihe ni bwo Amerika irangwa n’Ubuporotesitanti

izaba iremye igishushanyo cy’inyamaswa, bityo ingaruka izavamo nta kabuza ni ibihano Leta

izahanisha abatazemera inyigisho zayo.

Ya nyamaswa y’amahembe abiri “itera bose, aboroheje n’abakomeye, n’abatunzi

n’abakene, n’ab’umudendezo n’ab’imbata, gushyirwaho ikimenyetso ku kiganza cy’iburyo

cyangwa mu ruhanga: kugira ngo hatagira umuntu wemererwa kugura cyangwa gutunda,

keretse afite icyo kimenyetso, cyangwa izina rya ya nyamaswa, cyangwa umubare w’izina

ryayo.” 622 Ubutumwa bw’imbuzi bwa marayika wa gatatu ni ubu ngo: “Umuntu naramya

ya nyamaswa n’igishushanyo cyayo, agashyirwaho ikimenyetso cyayo mu ruhanga rwe

cyangwa ku kiganza, uwo ni we uzanywa ku nzoga, ni yo mujinya w’Imana.” ‘Inyamaswa’

ivugwa muri ubu butumwa kandi abantu bakayiramya babihatiwe n’inyamaswa ifite

amahembe abiri, ni iya mbere cyangwa inyamaswa isa n’ingwe yo mu Byahishuwe 13, ari

yo: “ubupapa.” Igishushanyo cy’iyo nyamaswa cyerekana bwa Buporotesitanti bwahakanye,

buzagira imbaraga igihe amatorero y’Abaporotesitanti azitabaza ubutegetsi bwa Leta kugira

ngo buyafashe gushimangira inyigisho zayo. Ikimenyetso cy’inyamaswa kiracyasobanurwa.

Nyuma yo kuburira abantu kwirinda kuramya inyamaswa n’igishushanyo cyayo

ubuhanuzi buravuga buti: “Aho ni ho kwihangana kw’abera kuri, bitondera amategeko

y’Imana, kandi bakagira kwizera nk’ukwa Yesu.” Kubera ko abakurikiza amategeko y’Imana

batandukanye n’abaramya inyamaswa n’igishushanyo cyayo kandi bagashyirwaho

ikimenyetso cyayo, igikurikiraho ni uko gukurikiza amategeko y’Imana ku ruhande rumwe,

no kuyica ku rundi ruhande, ari byo bizagaragaza itandukaniro hagati y’abaramya Imana

n’abaramya inyamaswa.

Ikiranga inyamaswa cyihariye ari na cyo kiranga igishushanyo cya yo, ni ukwica

amategeko y’Imana. Umuhanuzi Daniyeli avuga iby’agahembe gato (ubupapa) muri aya

magambo: “Azigira inama zo guhindura ibihe n’amategeko.” 623 Intumwa Pawulo yo, ubwo

butegetsi yabwise ‘umunyabugome,’ wagambaga kwishyira hejuru y’Imana. Kwishyira

hejuru y’Imana kw’ubupapa kugaragarira mu guhindura amategeko. Umuntu wese

wubahiriza amategeko nk’uko yahinduwe, aba aha ikuzo n’icyubahiro gikomeye ubwo

325

Hooray! Your file is uploaded and ready to be published.

Saved successfully!

Ooh no, something went wrong!