15.04.2023 Views

Umwuka W'Imijyi Ibiri

Umwami, abayobozi b’idini, n’ibikomangoma bari bategetswe kwicisha bugufi bakemera amahano yakorwaga n’abo baturage babaga bariye karungu. Inyota yo kwihimura yakanguwe cyane no kwicwa k’umwami; maze bidatinze abategetse ko yicwa nabo baramukurikira. Hakurikiyeho kwicisha inkota abantu bose bakekwagaho kutemera Impinduramatwara. Gereza zuzuye abantu ku buryo icyo gihe zari zirimo imfungwa zirenga ibihumbi magana abiri. Imijyi yo muri ubwo bwami yari yuzuwemo ibikorwa by’amahano ateye ubwoba. Ishyaka rimwe ry’abaharanira impinduramatwara ryahanganaga n’irindi maze Ubufaransa buhinduka urubuga rugari rw’abantu benshi bahanganye babaga bahinduwe nk’abasazi n’ibyifuzo byabo bibi. “Mu mujyi wa Paris, imyivumbagatanyo yarasimburanaga, abaturage bari baracitsemo ibice byinshi bitagendereye ikindi uretse kwicana ubwabo bakamarana.” Icyiyongeye kuri ako kaga kari rusange, ni uko igihugu cyose cyibonye mu ntambara yamaze igihe kirekire kandi yasenyaga cyarwanaga n’ibihugu bikomeye byo mu Burayi. “Igihugu cyari hafi yo gusenyuka burundu; abasirikare basabaga ibirarane by’imishahara batahembwe, abaturage bo mu mujyi wa Paris bibasiwe n’inzara ikabije, mu ntara hose hari harabaye umusaka kubera kuyogozwa n’ibisambo, kandi gutera imbere no kujijuka byari hafi gusibangana bigasimburwa n’imivurungano no kwigira ibyigenge.

SHOW MORE
SHOW LESS

You also want an ePaper? Increase the reach of your titles

YUMPU automatically turns print PDFs into web optimized ePapers that Google loves.

Umwuka W'Imijyi Ibiri

kugira ngo ubwo butegetsi bwa Leta nabwo buzakoreshwe n’itorero mu gusohoza imigambi

yaryo.

Igihe cyose itorero ryagiye rigira ubushobozi rihawe n’ubutegetsi bw’isi, ryagiye

ribukoresha kugira ngo rihane abataravugaga rumwe n’inyigisho zaryo. Amatorero

y’abaporotesitanti yageze ikirenge mu cya Roma abinyujije mu kwifatanya n’ubutegetsi

bw’isi yagaragaweho icyifuzo nk’icyo cyo kubuza abantu umudendezo wo gukurikiza

umutimanama. Urugero rwatangwa kuri iyi ngingo ni itoteza ryamaze igihe kirekire ryakozwe

n’Itorero ry’Ubwongereza ryibasiye abataremeraga inyigisho zaryo. Mu kinyejana cya cumi

na gatandatu n’icya cumi na karindwi, ibihumbi byinshi by’abavugabutumwa batabwirizaga

ibihwanye n’iby‘itorero baciwe mu matorero yabo barahunga, kandi baba abapasitoro

n’abizera benshi, bajyaga bacibwa ibihano, bagafungirwa muri gereza, abandi bakicwa

urw’agashinyaguro bazira imyizerere yabo.

Ubuhakanyi ni bwo bwateye itorero rya mbere gushaka kwitabaza ubutegetsi bwa Leta,

ritegura rityo inzira yo guteza imbere ubupapa- ari bwo nyamaswa. Intumwa Pawulo yaravuze

ati: “Aho” hazaba igihe cyo kwimura Imana, kandi urya munyabugome azahishurwa.” 617

Uko ni ko mu itorero ubuhakanyi buzategurira inzira igishushanyo cy’inyamaswa.

Bibiliya ivuga ko mbere y’uko Yesu Kristo agaruka, hazabaho gusubira inyuma mu

by’idini nk’ukwabayeho mu binyejana bya mbere. “Umenye yuko mu minsi y’imperuka

hazaza ibihe birushya. Kuko abantu bazaba bikunda, bakunda impiya, birarira, bibona

batukana batumvira ababyeyi babo, indashima, batari abera, badakunda n’ababo, batuzura,

babeshyerana, batirinda, bagira urugomo, badakunda ibyiza, bagambana, ibyigenge,

bikakaza, bakunda ibibanezeza aho gukunda Imana, bafite ishusho yo kwera, ariko bahakana

imbaraga zako.” 618 “Ariko Umwuka avuga yeruye ati: ‘Mu bihe bizaza bamwe bazagwa

bave mu byizerwa, bite ku myuka iyobya n’inyigisho z’abadayimoni.” 619 Satani azakoresha

“imbaraga zose n’ibimenyetso n’ibitangaza by’ibinyoma, n’ubuhenzi bwose bwo

gukiranirwa.” Kandi abantu bose “banze gukunda ukuri ngo bakizwe,” bazarekwa ngo bemere

“ubushukanyi bukomeye cyane ngo bizere ibinyoma.” 620 Igihe uru rwego rwo gukiranirwa

ruzaba rumaze kugerwaho, ingaruka nk’izabaye mu binyejana bya mbere zizakurikiraho.

Abantu benshi bafata ko imyizerere y’amaharakwinshi irangwa mu matorero

y’Abaporotesitanti ari igihamya kidasubirwaho cy’uko nta mbaraga zakoreshwa ngo higere

habaho guhuza mu myizerere. Ariko mu myaka myinshi yashize mu matorero

y’Abaporotesitanti hagiye habaho igitekerezo gikomeye kandi cyagendaga gikura cy’uko

habaho ubumwe bushingiye ku ngingo zimwe z’imyizerere ahuriyeho. Kugira ngo ubwo

bumwe bugerweho, impaka zerekeye inyigisho zimwe batemeranyaho, uko byagenda kose

zigomba kurekwa -uko mu buryo bukomeye bwose zaba zishingiye ku byo Bibiliya ivuga.

Uwitwa Charles Beecher mu kibwirizwa cye cyo mu mwaka wa 1846, yaravuze ati:

“Abayobozi bo mu matorero y’ivugabutumwa y’Abaporotesitanti ntibashyirwaho mu rwego

rw’igitugu gikaze gishingiye ku kubahisha umuntu gusa, ahubwo uko babaho, uko bagenda

324

Hooray! Your file is uploaded and ready to be published.

Saved successfully!

Ooh no, something went wrong!