15.04.2023 Views

Umwuka W'Imijyi Ibiri

Umwami, abayobozi b’idini, n’ibikomangoma bari bategetswe kwicisha bugufi bakemera amahano yakorwaga n’abo baturage babaga bariye karungu. Inyota yo kwihimura yakanguwe cyane no kwicwa k’umwami; maze bidatinze abategetse ko yicwa nabo baramukurikira. Hakurikiyeho kwicisha inkota abantu bose bakekwagaho kutemera Impinduramatwara. Gereza zuzuye abantu ku buryo icyo gihe zari zirimo imfungwa zirenga ibihumbi magana abiri. Imijyi yo muri ubwo bwami yari yuzuwemo ibikorwa by’amahano ateye ubwoba. Ishyaka rimwe ry’abaharanira impinduramatwara ryahanganaga n’irindi maze Ubufaransa buhinduka urubuga rugari rw’abantu benshi bahanganye babaga bahinduwe nk’abasazi n’ibyifuzo byabo bibi. “Mu mujyi wa Paris, imyivumbagatanyo yarasimburanaga, abaturage bari baracitsemo ibice byinshi bitagendereye ikindi uretse kwicana ubwabo bakamarana.” Icyiyongeye kuri ako kaga kari rusange, ni uko igihugu cyose cyibonye mu ntambara yamaze igihe kirekire kandi yasenyaga cyarwanaga n’ibihugu bikomeye byo mu Burayi. “Igihugu cyari hafi yo gusenyuka burundu; abasirikare basabaga ibirarane by’imishahara batahembwe, abaturage bo mu mujyi wa Paris bibasiwe n’inzara ikabije, mu ntara hose hari harabaye umusaka kubera kuyogozwa n’ibisambo, kandi gutera imbere no kujijuka byari hafi gusibangana bigasimburwa n’imivurungano no kwigira ibyigenge.

SHOW MORE
SHOW LESS

Create successful ePaper yourself

Turn your PDF publications into a flip-book with our unique Google optimized e-Paper software.

Umwuka W'Imijyi Ibiri

barafatanyaga n’itorero, bakomeje gusenga ibigirwamana, icyo bakoze gusa ni uko ibyo

basengaga babihinduyemo amashusho ya Yesu, aya Mariya ndetse n’ay’abatagatifu.

Umusemburo mubi wo gusenga ibigirwamana wari winjiye mu itorero utyo wakomeje

umurimo wawo wo kuryanginza. Amahame ayobya, imihango ya gipagani ndetse n’imigenzo

yo gusenga ibigirwamana byinjijwe mu myizerere no mu kuramya kwaryo. Uko abayoboke

ba Kristo bifatanyaga n’abasenga ibigirwamana ni ko imyizerere ya gikristo yononekaraga

maze itorero ritakaza ukwera kwaryo n’ubushobozi bwaryo. Icyakora hari bamwe batigeze

bayobywa n’ubwo buhendanyi. Bakomeje kuyoboka Imana Nyir’ukuri bayibera indahemuka

kandi aba ari yo baramya yonyine.

Mu bihe byose, abantu bavuga ko ari abayoboke ba Kristo bagiye baba mu matsinda abiri.

Mu gihe abo mu itsinda rimwe biga iby’imibereho y’Umukiza maze bagaharanira kugorora

ibyabo bidatunganye no gukurikiza uwo Mukiza bafataho icyitegererezo, abo mu rindi tsinda

bo birengagiza ukuri gusobanutse kandi gufatika gutuma ibicumuro byabo bijya ahagaragara.

No mu gihe itorero ryabaga ritari mu karengane, ntabwo abarigize bose babaga ari abanyakuri,

intungane cyangwa indahemuka.

Umukiza wacu yigishije ko abirundumurira mu cyaha babigambiriye badakwiriye

kwemererwa kwinjira mu itorero, nyamara we ubwe yiyegerezaga abantu bafite inenge mu

mico yabo akabaha umwanya wo kwiga inyigisho ze no kumureberaho kugira ngo babone

amakosa yabo kandi bayakosore. Mu ntumwa cumi n’ebyiri ze harimo umugambanyi. Yuda

yemerewe kuba umwe mu ntumwa bidatewe n’inenge zarangwaga mu mico ye, ahubwo

yemerewe bitewe nuko izo nenge zirengagijwe. Yegerejwe abigishwa kugira ngo yigire imico

ya gikristo nyakuri ku nyigisho za Kristo no ku rugero rwe, bityo abashishwe kumenya

ibicumuro bye, kubyihana no kwejesha umutima we “Kumvira ukuri” afashijwe n’ubuntu

bw’Imana. Nyamara Yuda yanze kugendera mu mucyo yahawe ku buntu. Kwirundumurira

mu cyaha byamuteye kwikururira ibigeragezo bya Satani. Ingeso mbi zarangwaga mu mico

ye zageze aho zisigara zimwitegekera. Yeguriye intekerezo ze gutegekwa n’imbaraga

z’umwijima, akarakazwa n’uko bamucyashye kubera ibyaha bye, bityo ibyo bimugeza ku

gukora icyaha cy’ubugome cyo kugambanira Umwigisha we. Uko rero ni ko abagundira ibibi

kandi bavuga ko ari intungane banga abababuza amahoro bacira iteka imigenzereze yabo

y’icyaha. Iyo babonye uburyo, na bo bagambanira abashatse kubereka ibyiza bari bakwiriye

gukora nk’uko Yuda yabigenje.

Intumwa za Yesu zabanye mu itorero n’abameze batyo bavugaga ko bagendera mu

bushake bw’Imana nyamara ku rundi ruhande bikundiye kwibera mu byaha rwihishwa.

Ananiya na Safira babaye ababeshyi, berekanye ko batuye Imana ituro rishyitse nyamara

bafite umugabane bizigamiye kubwo gukunda ibintu. Mwuka w’Imana yahishuriye intumwa

imico nyayo y’abo banyabinyoma, maze urubanza yabaciriye rukiza itorero icyo kizinga kibi

cyanduje kwera kwaryo. Icyo gihamya cy’uko itorero rifite Mwuka wa Kristo umenya byose

cyateye ubwoba abari indyarya n’inkozi z’ibibi. Ntibari bagishoboye kugumana n’abari

bamenyereye kandi biteguye guhora ari abavugizi ba Kristo. Bityo, igihe ibigeragezo

25

Hooray! Your file is uploaded and ready to be published.

Saved successfully!

Ooh no, something went wrong!