15.04.2023 Views

Umwuka W'Imijyi Ibiri

Umwami, abayobozi b’idini, n’ibikomangoma bari bategetswe kwicisha bugufi bakemera amahano yakorwaga n’abo baturage babaga bariye karungu. Inyota yo kwihimura yakanguwe cyane no kwicwa k’umwami; maze bidatinze abategetse ko yicwa nabo baramukurikira. Hakurikiyeho kwicisha inkota abantu bose bakekwagaho kutemera Impinduramatwara. Gereza zuzuye abantu ku buryo icyo gihe zari zirimo imfungwa zirenga ibihumbi magana abiri. Imijyi yo muri ubwo bwami yari yuzuwemo ibikorwa by’amahano ateye ubwoba. Ishyaka rimwe ry’abaharanira impinduramatwara ryahanganaga n’irindi maze Ubufaransa buhinduka urubuga rugari rw’abantu benshi bahanganye babaga bahinduwe nk’abasazi n’ibyifuzo byabo bibi. “Mu mujyi wa Paris, imyivumbagatanyo yarasimburanaga, abaturage bari baracitsemo ibice byinshi bitagendereye ikindi uretse kwicana ubwabo bakamarana.” Icyiyongeye kuri ako kaga kari rusange, ni uko igihugu cyose cyibonye mu ntambara yamaze igihe kirekire kandi yasenyaga cyarwanaga n’ibihugu bikomeye byo mu Burayi. “Igihugu cyari hafi yo gusenyuka burundu; abasirikare basabaga ibirarane by’imishahara batahembwe, abaturage bo mu mujyi wa Paris bibasiwe n’inzara ikabije, mu ntara hose hari harabaye umusaka kubera kuyogozwa n’ibisambo, kandi gutera imbere no kujijuka byari hafi gusibangana bigasimburwa n’imivurungano no kwigira ibyigenge.

SHOW MORE
SHOW LESS

Create successful ePaper yourself

Turn your PDF publications into a flip-book with our unique Google optimized e-Paper software.

Umwuka W'Imijyi Ibiri

n’isi n’inyanja n’ibirimo byose, akaruhukira ku wa karindwi: Ni cyo cyatumye Uwiteka aha

umugisha umunsi w’Isabato, akaweza.” 596

Mwuka w’Imana yakoze ku mitima y’abo bigishwa b’ijambo ryayo. Baje kwemera ko bari

barishe aya mategeko mu bujiji binyuze mu kwirengagiza umunsi w’ikiruhuko washyizweho

n’Umuremyi. Batangira gukora ubushakashatsi ku mpamvu zitera abantu kubahiriza umunsi

wa mbere w’icyumweru mu cyimbo cy’uwa karindwi wejejwe n’Imana. Nta gihamya

bashoboraga kubona muri Bibiliya kigaragaza ko itegeko rya kane ryakuweho, cyangwa ko

Isabato yahinduwe. Umugisha wahawe umunsi wa karindwi mbere hose ntiwigeze ukurwaho.

Bari baragiye bihatira kumenya no gukora ibyo Imana ishaka; ariko bamaze kubona ko bo

ubwabo bishe itegeko ry’Imana, agahinda kenshi kuzuye imitima yabo, maze berekana ko

bayobotse Imana bubahiriza Isabato ya Yo yera.

Hakoreshejwe imbaraga nyinshi kugira ngo ukwizera kwabo gusenywe. Nta muntu

n’umwe utarasobanukiwe ko niba ubuturo bwo mu isi bwari igicucu cyangwa igishushanyo

cy’ubwo mu ijuru, amategeko yari mu isanduku y’isezerano ku isi yari kopi y’umwimerere

y’amategeko yo mu isanduku y’isezerano yo mu ijuru; kandi ko kwemera ukuri kwerekeye

ubuturo bwera bwo mu ijuru bisaba kwemera ibyo amategeko y’Imana avuga ndetse no

kubahiriza Isabato ivugwa mu itegeko rya kane. Aha ni ho hari hahishwe ibanga rikomeye

ryo kurwanya ugusonurwa kumvikana kw’Ibyanditswe Byera byagaragazaga umurimo wa

Kristo mu buturo bwo mu ijuru. Abantu benshi bashatse gukinga urugi Imana yari

yarakinguye, kandi bashaka gukingura urugi Imana yakinze. Ariko ‘wa wundi ukingura

ntihagire ukinga, kandi ukinga ntihagire ukingura’ yaravuze ati: “Dore nshize imbere yawe

urugi rukinguye, kandi nta muntu ushobora kurukinga.” 597 Kristo yakinguye urugi cyangwa

yatangiye umurimo mu cyumba cy’ahera cyane. Umucyo warasaga uturutse muri uwo

muryango ukinguye w’ubuturo bwera bwo mu ijuru maze itegeko rya kane rigaragazwa ko

riri mu mategeko ahabitswe. Icyo Imana yashyizeho nta muntu ushobora kugikuraho.

Abantu bari baremeye umucyo werekeye umurimo wa Kristo w’ubuhuza ndetse no

guhoraho iteka kw’amategeko y’Imana, babonye ko ari ko kuri kwavuzwe mu Byahishuwe

14. Ubutumwa buri muri iki gice bugizwe n’imiburo y’uburyo butatu, igomba guteguriza

abatuye ku isi umunsi ukomeye wo kugaruka kwa Kristo. Itangazo rivuga ko ‘igihe cyo gucira

abantu urubanza gisohoye’, ryerekeza ku iherezo ry’umurimo Kristo akora kubw’agakiza

k’abantu. Riteguriza ukuri kugomba kwamamazwa kugeza igihe umurimo wa Kristo wo

kuvuganira abanyabyaha uzarangirira maze akagaruka ku isi kujyana ubwoko bwe aho ari

ngo babane. Umurimo wo guca urubanza watangiye mu mwaka wa 1844 ugomba gukomeza

kugeza ubwo abantu bose bazafatirwa umwanzuro, baba abazima n’abapfuye. Ni ukuvuga ko

uzakomeza gukorwa kugeza ku iherezo ry’igihe cy’imbabazi cyahawe umuntu. Kugira ngo

abantu babashe kuba biteguye guhagarara mu rubanza, ubwo butumwa bubategeka ‘kubaha

Imana no kuyiha ikuzo, bagasenga Iyaremye ijuru n’isi n’inyanja n’amasoko y’amazi.”

Ingaruka yo kwakira ubwo butumwa yavuzwe muri aya magambo: “Aho ni ho kwihanagana

kw’abera kuri bakurikiza amategeko y’Imana kandi bakizera Yesu.” Kugira ngo abantu babe

318

Hooray! Your file is uploaded and ready to be published.

Saved successfully!

Ooh no, something went wrong!