15.04.2023 Views

Umwuka W'Imijyi Ibiri

Umwami, abayobozi b’idini, n’ibikomangoma bari bategetswe kwicisha bugufi bakemera amahano yakorwaga n’abo baturage babaga bariye karungu. Inyota yo kwihimura yakanguwe cyane no kwicwa k’umwami; maze bidatinze abategetse ko yicwa nabo baramukurikira. Hakurikiyeho kwicisha inkota abantu bose bakekwagaho kutemera Impinduramatwara. Gereza zuzuye abantu ku buryo icyo gihe zari zirimo imfungwa zirenga ibihumbi magana abiri. Imijyi yo muri ubwo bwami yari yuzuwemo ibikorwa by’amahano ateye ubwoba. Ishyaka rimwe ry’abaharanira impinduramatwara ryahanganaga n’irindi maze Ubufaransa buhinduka urubuga rugari rw’abantu benshi bahanganye babaga bahinduwe nk’abasazi n’ibyifuzo byabo bibi. “Mu mujyi wa Paris, imyivumbagatanyo yarasimburanaga, abaturage bari baracitsemo ibice byinshi bitagendereye ikindi uretse kwicana ubwabo bakamarana.” Icyiyongeye kuri ako kaga kari rusange, ni uko igihugu cyose cyibonye mu ntambara yamaze igihe kirekire kandi yasenyaga cyarwanaga n’ibihugu bikomeye byo mu Burayi. “Igihugu cyari hafi yo gusenyuka burundu; abasirikare basabaga ibirarane by’imishahara batahembwe, abaturage bo mu mujyi wa Paris bibasiwe n’inzara ikabije, mu ntara hose hari harabaye umusaka kubera kuyogozwa n’ibisambo, kandi gutera imbere no kujijuka byari hafi gusibangana bigasimburwa n’imivurungano no kwigira ibyigenge.

SHOW MORE
SHOW LESS

You also want an ePaper? Increase the reach of your titles

YUMPU automatically turns print PDFs into web optimized ePapers that Google loves.

Umwuka W'Imijyi Ibiri

bukwe.” 586 Ariko bagomba gusobanukirwa n’umurimo we, kandi bakamukurikira kubwo

kwizera mu gihe yinjira akajya imbere y’Imana. Ni muri ubwo buryo bivugwa ko binjiranye

nawe mu bukwe.

Mu mugani, abakobwa bari bafite amavuta mu macupa yabo ndetse n’amatara yabo, ni bo

binjiye mu bukwe. Abari bazi ukuri bakuye mu Byanditswe kandi bakaba bari bafite na

Mwuka ndetse n’ubuntu bw’Imana, kandi bari barategereje bihanganye, biga Bibiliya kugira

ngo babone umucyo uruseho muri rya joro ryo kugeragezwa kwabo gukomeye, abo ni bo

babonye ukuri kwerekeye ubuturo bwera bwo mu ijuru kandi bamenya uko Umukiza

yahinduye umurimo we. Bityo kubwo kwizera bakurikiraga Umukiza mu murimo yakoreraga

mu buturo bwera bwo mu ijuru. Kandi rero abantu bose bemera uko kuri binyuze mu buhamya

bw’Ibyanditswe Byera, kubwo kwizera bagakurikira Kristo aho yinjira imbere y’Imana

kugira ngo akore umurimo uheruka w’ubuhuza, kandi ku iherezo ryawo agahabwa ubwami

bwe - abo bose bagaragazwa nk’abinjira mu bukwe.

Mu mugani wanditswe muri Matayo 22, iyo shusho y’ubukwe yarakoreshejwe kandi

urubanza rw’igenzura rugaragazwa neza ko rubaho mbere y’ubukwe. Mbere y’uko ubukwe

butangira, Umwami yinjiye kureba abatumirwa, 587 kugira ngo arebe ko bose bambaye

umwambaro w’ubukwe, umwambaro uraga imico idafite ikizinga “yameshwe kandi

yejeshejwe amaraso y’Umwana w’Intama.” 588 Uwasanzwe atambaye umwambaro

w’ubukwe, yajugunwe hanze; ariko abantu bose basanzwe bambaye umwambaro w’ubukwe,

bemewe n’Imana kandi baboneka ko bakwiye kugira umugabane mu bwami bwayo no

kwicarana nayo ku ntebe yayo y’ubwami. Uwo murimo wo kugenzura imico, wo kwemeza

abiteguye ubwami bw’Imana, ni umurimo w’urubanza rw’igenzura, ari wo murimo uruheruka

mu buturo bwera bwo mu ijuru.

Igihe umurimo w’igenzura uzaba urangiye, ubwo imanza z’abantu bo mu bihe byose

bavuze ko ari abayoboke ba Kristo zizaba zimaze gusuzumwa no gufatirwa umwanzuro, icyo

gihe ni bwo igihe cy’imbabazi kizaba kirangiye, kandi urugi rw’imbabazi ruzakingwa. Bityo

iyi nteruro ngufi ngo, “abari biteguye binjirana na we mu bukwe, maze urugi rurakingwa,”

itwerekeza ku mu murimo uheruka w’Umukiza, ku gihe umurimo ukomeye ugendereye

agakiza k’umuntu uzaba urangiye.

Mu murimo wakorerwaga mu buturo bwera bwo ku isi, nk’uko twabibonye, wari ishusho

y’umurimo ukorerwa mu buturo bwo mu ijuru. Igihe umutambyi mukuru yinjiraga ahera

cyane ku munsi w’impongano, umurimo wakorerwaga mu cyumba cya mbere (ahera) wabaga

uhagaze. Imana yari yarategetse iti: “Ntihakagire umuntu uba mu ihema ry’ibonaniro, Aroni

agiye kwinjira Ahera kuhahongerera ibyaha, kugeza aho asohokeye, amaze kwihongerera

n’inzu ye n’iteraniro ry’Abisirayeli ryose.” 589 Bityo, igihe Kristo yinjiraga ahera cyane

agiye gukora umurimo uheruka wo guhongerera, yahagaritse icyo yakoreraga mu cyumba cya

mbere. Ariko ubwo umurimo wakorerwaga mu cyumba cya mbere wahagararaga, umurimo

wo mu cyumba cya kabiri waratangiye. Mu muhango wari igishushanyo, igihe ku munsi

313

Hooray! Your file is uploaded and ready to be published.

Saved successfully!

Ooh no, something went wrong!