15.04.2023 Views

Umwuka W'Imijyi Ibiri

Umwami, abayobozi b’idini, n’ibikomangoma bari bategetswe kwicisha bugufi bakemera amahano yakorwaga n’abo baturage babaga bariye karungu. Inyota yo kwihimura yakanguwe cyane no kwicwa k’umwami; maze bidatinze abategetse ko yicwa nabo baramukurikira. Hakurikiyeho kwicisha inkota abantu bose bakekwagaho kutemera Impinduramatwara. Gereza zuzuye abantu ku buryo icyo gihe zari zirimo imfungwa zirenga ibihumbi magana abiri. Imijyi yo muri ubwo bwami yari yuzuwemo ibikorwa by’amahano ateye ubwoba. Ishyaka rimwe ry’abaharanira impinduramatwara ryahanganaga n’irindi maze Ubufaransa buhinduka urubuga rugari rw’abantu benshi bahanganye babaga bahinduwe nk’abasazi n’ibyifuzo byabo bibi. “Mu mujyi wa Paris, imyivumbagatanyo yarasimburanaga, abaturage bari baracitsemo ibice byinshi bitagendereye ikindi uretse kwicana ubwabo bakamarana.” Icyiyongeye kuri ako kaga kari rusange, ni uko igihugu cyose cyibonye mu ntambara yamaze igihe kirekire kandi yasenyaga cyarwanaga n’ibihugu bikomeye byo mu Burayi. “Igihugu cyari hafi yo gusenyuka burundu; abasirikare basabaga ibirarane by’imishahara batahembwe, abaturage bo mu mujyi wa Paris bibasiwe n’inzara ikabije, mu ntara hose hari harabaye umusaka kubera kuyogozwa n’ibisambo, kandi gutera imbere no kujijuka byari hafi gusibangana bigasimburwa n’imivurungano no kwigira ibyigenge.

SHOW MORE
SHOW LESS

Create successful ePaper yourself

Turn your PDF publications into a flip-book with our unique Google optimized e-Paper software.

Umwuka W'Imijyi Ibiri

Igice Cya 24 – Ahera Cyane

Ingingo ivuga iby’ubuturo bwera ni yo yabaye urufuguzo rw’ubwiru bwo gucika intege

gukomeye kwabayeho mu mwaka wa 1844. Iyo ngingo yashyize ahagaragara ukuri kuzuye

gufitanye isano kandi kutanyuranya kwerekanaga ko ukuboko kw’Imana kwari kwarayoboye

itsinda rikomeye ryigishaga ubutumwa bwo kugaruka kwa Kristo. Iyo ngingo kandi

yahishuye inshingano y’umurimo wagombaga gukorwa kubera ko yagaragazaga uko ubwoko

bw’Imana bumeze muri icyo gihe ndetse n’umurimo wabwo. Nk’uko nyuma ya rya joro ribi

ry’umubabaro no kwiheba abigishwa ba Yesu bari “basabwe n’ibyishimo ubwo babonaga

Umukiza,” ni ko abari bategereje kugaruka kwa Kristo buzuye kwizera bari bishimye. Bari

bariringiye kuzamubona aje mu ikuzo aje kugororera abagaragu be. Ubwo ibyiringiro byabo

byabaga ubusa, ntibari bakibona Yesu maze igihe bari bahagaze ku gituro cye, bafatanya na

Mariya kurira bati: “Bakuyemo Umwami wanjye, sinzi aho bamushyize.” Nuko bongeye

kumwitegereza ari ahera cyane, we Mutambyi wabo mukuru wuzuye impuhwe wagombaga

kuza bidatinze nk’umwami wabo n’umucunguzi. Umucyo waturukaga mu buturo bwera

warabamurikiye basobanukirwa ibihe byashize, ibiriho n’ibizaza. Bari bazi ko Imana

yabayoboje uburinzi bwayo budakebakeba. Nk’uko byagendekeye abigishwa ba mbere,

nubwo bo ubwabo batasobanukiwe neza n’ubutumwa bavugaga, ariko bwari ukuri mu ngingo

zose. Ubwo babwamamazaga, basohoje umugambi w’Imana, kandi umurimo wabo ntiwabaye

imfabusa ku Mwami. “Bavutse bushya bagira ibyiringiro bizima,” kandi bishimye “ibyishimo

bitavugwa ndetse buzura ikuzo.”

Ubuhanuzi bwa Daniyeli 8:14, buvuga ngo: “Bizageza iminsi ibihumbi bibiri na magana

atatu uko bukeye bukira, nyuma ubuturo bwera buzabone kwezwa,” n’ubutumwa bwa

marayika wa mbere buvuga ngo: “Nimwubahe Imana muyihimbaze, kuko igihe cyo gucira

abantu urubanza gisohoye,” bwombi bwerekezaga ku murimo Kristo akorera ahera cyane, ku

rubanza rw’igenzura, ntabwo bwerekezaga ku kugaruka kwa Kristo aje gucungura ubwoko

bwe no kurimbura abanyabyaha. Ntabwo ikosa ryari ryarabaye mu buryo basobanuraga ibihe

by’ubuhanuzi, ahubwo ryari ku cyagombaga kubaho ku iherezo ry’iminsi 2300. Bitewe n’iryo

kosa, abizera bari barahuye no gucika intege, nyamara ibyari byaravuzwe n’ubuhanuzi byose

ndetse n’ibindi byose byari byaravuzwe n’Ibyanditswe, byari byarasohoye. Igihe barizwaga

n’uko ibyiringiro byabo bitasohoye, nibwo habayeho icyari cyaravuzwe n’ubutumwa bari

barizeye kandi kigomba kubaho mbere y’uko Umukiza aza kugororera abagaragu be.

Kristo yari yaraje, ariko ntiyaje ku isi nk’uko bari babyiteze, ahubwo nk’uko byajyaga

bigaragazwa mu buryo bw’ibishushanyo, Kristo yagiye ahera cyane h’ingoro y’Imana mu

ijuru. Daniyeli amwerekana nk’uwaje icyo gihe agasanga Umukuru nyir’ibihe byose agira ati:

“Hanyuma nkitegereza ibyo neretswe nijoro, mbona haje usa n’umwana w’umuntu, aziye mu

bicu byo mu ijuru, aza umujyo umwe, ntiyaje ku isi ahubwo “yasanze wa Mukuru nyir’ibihe

byose, bamumugeza imbere.” 573

310

Hooray! Your file is uploaded and ready to be published.

Saved successfully!

Ooh no, something went wrong!